RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma ashobora gusimbura Ivan Minnaert muri Mukura

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports; Masudi Djuma ashobora kwerekeza mu ikipe ya Mukura Victory Sports ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, kuyisimburamo uwo yahoze yungirije, umubiligi Ivan Minnaert usoza amasezerano mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu; haba ku ruhande rw’umutoza Masudi Djuma ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports, yemeza iyi kipe yamaze kugaragaza ko yifuza uyu mutoza w’umurundi akaba yakwerekeza i Huye mu mwaka utaha w’imikino.

Masudi Djuma ashobora kugirwa umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports, asimbuye Ivan Minnaert kugeza ubu ubushobozi bwe bwibazwaho n’abayobozi b’iyi kipe ndetse bikajyana n’imyitwarire idashimishije uyu mutoza agaragaza.

Masudi yaje muri Rayon Sports, yungiriza Ivan Minnaert kuri ubu utoza MukuraMasudi yaje muri Rayon Sports, yungiriza Ivan Minnaert kuri ubu utoza Mukura

Bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sports bifuza ko Masudi Djuma kuri ubu uhabwa umushahara wa miliyoni imwe mu ikipe ya Rayon Sports, yaza gutoza iyi kipe yambara umukara n’umuhondo nyuma yo kwigaragaza nk’umutoza ushoboye mu myaka ibiri amaze mu ikipe ya Rayon Sports.

Abayobozi b'ikipe ya Mukura Victory Sports bareba umukino ikipe yatsindwagamo na AS Kigali 2-0 i HuyeAbayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sports bareba umukino ikipe yatsindwagamo na AS Kigali 2-0 i Huye

Uyu mugabo w’imyaka 40, wabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abato y’u Burundi, yageze muri Rayon Sports mu Ugushyingo 2015, aho yari aje kungiriza Ivan Minnaert, maze ahabwa amasezerano y’imyaka 2.

Ubwo uyu mubiligi yerekezaga muri AFC Leopards, muri Gashyantare 2016, Masudi Djuma yahawe Rayon Sports kuva ku munsi wa 13 wa shampiyona, kugeza irangiye bari ku mwanya wa kabiri ndetse anayifasha kwegukana igikombe cy’amahoro cya 2016.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira; Masudi Djuma yahawe amasezerano y’imyaka itatu nk’umutoza mukuru, ayifasha gutwara shampiyona y’uyu mwaka w’imikino no kugera mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup.

Masudi amaze gutwara ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda, ari muri Rayon Sports Masudi amaze gutwara ibikombe bibiri bikomeye mu Rwanda, ari muri Rayon Sports

Mu minsi ishize, uyu mutoza yahagaritswe imikino ibiri n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ashinjwa kutumvikana n’abo bakorana n’abamuri hafi bose.

Amakosa Ivan Minnaert yakoze ku mikinishirize y’iyi kipe mu mikino yombi bahuyemo na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro bigatuma banasezererwa batarenze 1/8, ni bimwe mu bishobora kumwimisha amahirwe yo kongererwa amasezerano, ibi byiyongeraho kutumva abo bakorana n’abamukoresha nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi ba Mukura.

Minnaert ntaremeza buri umwe mu ikipe ya Mukura Victory SportsMinnaert ntaremeza buri umwe mu ikipe ya Mukura Victory Sports

Mu masezerano yahawe muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, Ivan Minnaert yasabwe gufasha iyi kipe kuza mu makipe umunani ya mbere muri shampiyona nyuma yo kuyisanga ku mwanya wa 12 n’amanota 15 mu mikino 15 ndetse no kuyifasha kugera kure hashoboka mu gikombe cy’Amahoro cya 2017.

Mu mikino 11 ya shampiyona, amaze gutozamo Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yatsinzemo imikino 5 (Pepiniere FC, Espoir FC, Marines FC, Bugesera FC n’Amagaju FC), anganya 2 (na Etincelles na Kiyovu SC) mu gihe yatsinzwe indi ine n’amakipe ya APR FC, Police FC, AS Kigali na Rayon Sports. Imikino ibiri bahuyemo n’Intare FC mu gikombe cy’Amahoro, bayitsinze ku bitego 4-0 na 1-0 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 32, ishobora kurara ku mwanya wa munani igihe yabasha gutsinda Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa Gatandatu i Huye, ariko bigaterwa n’umusaruro Espoir FC ya 8 n’amanota 34, iraza kubona imbere ya Kiyovu Sports yakirira i Rusizi uyu munsi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. PASCAL Niyigena

    Kuya 24-05-2017 saa 11:12'

    Mutuabarire muteteshe masud turamushaka cyane

  2. aaaaa

    Kuya 20-05-2017 saa 23:19'

    masudi n’umutoza mwiza pe akomeje amasezerano byadushimisha gusa sikamara. tumushimiye aho ajyejeje nabishaka tuzakomezanya kandi natananyurwa Imana izamuhere umugisha aho azerekeza,

  3. dido

    Kuya 20-05-2017 saa 18:25'

    nagatangaye ko Rayon yamara kabiri,ntampimduka zitunguranye zibayemo,ubuse ko masudi agiye kugenda kubera amafaranga bayamuhaye akayigumamo koko!,jye sinamurenganya kuko yaba avuye kuri 1400,000 akajya kuri 2500,000

  4. michael raphael

    Kuya 20-05-2017 saa 15:05'

    kata ziba muri foot yacu zirazwi nagende ajye gufloppinga nkabandi bose ubuse aziko yaba aduhimye uko yaje agatsinda nabandi bazaza batsinde kuko uhagarikiwe n’ingwe niwe uvoma gusa Nyirurugo Ndikumana Katauti nawe arahari kandi nawe yiteguye kwigaragaza

    ubu mangwende, faustin, g
    djihad ko babatway ntitubatwaranye igikombe bafana bacu ni mukomere kwibanga ubu natwe ubuyobozi bwacu bwamaze guhumuka

  5. Patient

    Kuya 20-05-2017 saa 14:36'

    Iyi nkuru ishobora kuba atari nyakuri.kereka niba mushaka kwamamaza masudi gusa ibi byo kujya muri mukura ndabiha amahirwe 0.5%

  6. alias

    Kuya 20-05-2017 saa 11:34'

    yewe ikibazo si umutoza.rayon uwaza wese yayitoza. abatoza barahari benshi bifuza kuyitoza.na Katouti yayitoza

  7. mukasonga

    Kuya 20-05-2017 saa 11:30'

    Mukura irikwikirigita igaseke!!

  8. Saidi

    Kuya 20-05-2017 saa 10:41'

    Hahahaaa ibyo birashoka se! Ubwo nashaka kwicira career ye? nabanze abitekerezeho kabiri.

  9. mugisha

    Kuya 20-05-2017 saa 10:38'

    masudi we gasenyi iraguhaze uzayivemo ntagaciro baguha nibyo umaze kubakorera ubwo barashaka umuzungu

  10. -####-

    Kuya 20-05-2017 saa 10:23'

    masudi numutoza mwiza agiye mwikipe itagira amatiku yaba ahisemo neza yakomeza kwiyubakira izina niyigire muri mukura doreko inahemba neza av

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru