RUHAGOYACU.com

Masudi Djuma atandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayitoza

Ikipe ya Rayon Sports isoje umwaka w’imikino wa 2016/2017 itsinda ikipe ya AZAM FC ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu.

Nyuma yuko Rayon Sports itsinze AZAM FC, umutoza Massoudi Djuma atunguranye atangaza ko atandukanye na Rayon Sports amazemo imyaka 2 ari umutoza mukuru wayo.

" Mfashe icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports kubera impanvu zanjye bwite nzatangaza nyuma cyangwa sinzitangaze, gusa icyo mwamenya ni uko ntandukanye na Rayon Sports." Massoudi Djuma aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.

" Nta bintu byinshi nshaka kuvuga nonaha, ariko ndasohoka aha njya gushyikiriza komite urupapuro rwo kwegura mu ikipe ya Rayon Sports kuko nari ngifite amasezerano y’imyaka 2."

JPEG - 293.4 kb
Massudi asuhuza umuyobozi wa Rayon Sports FC n’umuryango mbere yo gusezera

Massudi Djuma uyu mwaka yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu gihe umwaka ushize wa 2015/16 yari yahesheje iyi kipe y’i Nyanza igikombe cy’Amahoro.

JPEG - 330.9 kb
Rayon Sports asize Rayon Sports muri Champions League arigendera

" Ndashimira buri umwe twakoranye mu ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko nkashimira abakinnyi twabanye muri iyi myaka 2, abatoza twafatikanyije kuko ntabwo nari kubigeraho njyenyine, nkanashimira abafana ba Rayon Sports."

" Abafana ba Rayon Sports ni akataraboneka ku isi hose, buretse abafana ba Liverpool gusa, sindabona abafana bakunda ikipe yabo nk’abafana ba Rayon Sports. Baramfashije mu bihe bikomeye nanyuzemo no mu bihe byiza byose twari kumwe ndabashimiye cyane."

" Aha ni mu rugo, mbisubiremo Rayon Sports ni mu rugo iwacu, ariko bibaho ko n’umwana akura akajya gushaka agatandukana n’iwabo. Ibyo njyezeho nk’umutoza mbikesha Rayon Sports. Baranyakiriye, baramfasha mvamo uwo ndi we, ndashimira Rayon Sports Cyane."

Massoudi Djuma yakomeje abwira abanyamakuru ko nta kipe aravugana nayo n’imwe, ndetse ko ibivugwa ko yaba agiye kujya muri Police FC cyangwa ikipe y’igihugu y’u Burundi ari ibihuha, nta kipe n’imwe Massoudi Djuma aravugana nayo.

" Nta muntu ndavugana na we ngo mbe navuga ko ngiye aha cyangwa hariya. Byatangiye havugwa Mukura VS, ubu haravugwa Police n’Intamba ariko sibyo rwose." Irambona Massoudi Djuma, umwe mu batoza 2 aha mu Rwanda, batwaye igikombe cy’amahoro na shampiyona bakina banatoza.

JPEG - 325.1 kb
Mugheni na Massoudi babanje kugaragara basezera abafana ba Rayon Sports
JPEG - 324 kb
Massoudi yagiranye ibiha byiza muri rusange n’aba bakinnyi uyu mwaka

Massoudi yongeyeho ko guhagarikwa muri Rayon Sports mu kwezi kwa 4 byamubabaje ariko atari yo mpamvu imuteye kwegura, kuko iyo aba ari uwegura kubera iyo mpanvu yari kuba yaragiye kiriya gihe.

" Nta mpamvu n’imwe bari bafite yo kumpagarika ariko naricaye ndihangana. Impanvu imwe cyangwa 2 zirahari zitumye mfata iki cyemezo gikomeye, ariko nzabitangaza cyera cyangwa sinzigere mbitangaza, niko nahisemo."

JPEG - 369.9 kb
Rayon Sports yongeye gukoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma y’imyaka 4

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru kandi ko adashimishijwe no kwegura kwe, ariko mu buzima bibaho gufata icyemezo kigoye.

" Qui ne risque rien n’a rien." Djuma Massoudi.

JPEG - 6 Mb
Massoudi waagaritswe uyu mwaka akagaruka hamwe na Prosper wahagaritswe ku buyobozi akaza kugaruka

Uyu mutoza uraza gutorwa nk’uwahize bagenzi be muri 2016/17 mu Rwanda, mu bihembo biteganyijwe kuri iki cyumweru, akaba yarakoze agahigo ko gutwara shampiyona uyu mwaka, arusha ikipe ya 2 amanota 12.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Sebastien Kuya 10-07-2017 saa 11:13'

ndabasuhuje nshuti zumupira wamaguru cyane..cyane abafana ba Rayon Sport mumupira wamaguru bibaho umukinyi cyangwa umutoza yava mwikipe akajya ahandi urugero abatoza batoje rayon =Raoul Shungu,Didier gomez,Mavekele,Luc elmael,Kayiranga baptista
abo bose bakoze byiza baragenda kandi équipe irakomeza mwibuke abakinyi Rayon yagize = Witakenge jeannot,Billy,Zappy,mukesa Richard,Daudi shabani,Bokota labama,Jimy gatete,Sembagare chrizostome,Kalisa Claude,Kabongo honorer,Jems kidega,kasirye devis,Diara,Mudeyi Amoni,Makoyi,Chachala,kasusula,Jeremie,Kalisa kase,Gatera alfonse,Magnifique,Saidi ndabaniwe,nyakwigendera Kawembe mayele Papy,Aziz balinda,Tindo....bavandimwe abo bose baragiye kandi Rayon Sport iracyariho iracyatera umupira nta mpanvu rero yo gutinda ku bintu nta muntu kamara cyangwa umukinyi muri gikundiro
byose birashoboka undi mutoza azaza kandi nawe yigaragaze...

vava Kuya 9-07-2017 saa 16:29'

Nkizindi ntwari zose, Massoudi yakoze byinshi kd atangije amafaranga menshi. abafana ba Rayon sport ndifuza ko twa muha icyubahiro tumugomba. ntabwo ikipe ya Rayon iri muzisohora akayabo. ahubwo bimaze kymenyerwa ko irema abakinnyi.

SENEZA DANI Kuya 9-07-2017 saa 15:11'

MASOUDI NTACYO ATAKOZE NIYIGENDERE IBYO ATUGEJEJEHO NI BYINSHI

John Kuya 9-07-2017 saa 14:12'

massudi twagukundaga igendere ntakundi wakoze byiza bishoboka

salim gasabo-nduba Kuya 9-07-2017 saa 10:49'

Massudi we urintwari urindwanyi, urumutoza wintore,massudi we igendere urintwari gsa turagukunda nkabarayon,rekambwire abayobozi bacu inti mwigaye muzongera kubonumutoza uzabaha ibyishimo nkabiriya murisezo2 gusa bizabagora iyomutaguze umeze nka donadey ubafata mumashati ntimunyurwa.masudi imanigufashe ahugiye hose merci massoudi

Bwiza Kuya 9-07-2017 saa 10:47'

Masudi ibyo ashoboye yarabyerekanye, yaduhaye ibyishimo nubwo agiye tukimukeneye mwifurije ihirwe.

kbsa Kuya 9-07-2017 saa 09:11'

erega masoudi yatinye champions league numutoza WO gutwarana igikombe muri championat irimo za APR zimpfube naza police ntiyatsinda yanga cg mamelody bashake uwamarushanwa ushoboye

Bwiza Kuya 9-07-2017 saa 08:24'

Kugenda no kuguma ku kazi ni icyemezo cy’umuntu ku giti cye. Masudi yaduhaye ibyishimo, twamukundaga none arigendeye nta kundi, mwifurije guhirwa.

Habumuremyi deo Kuya 9-07-2017 saa 00:25'

Birakwiriye ko yigendera hato Aho yambariye inkind atazahambarira ubucocero
Abafana turamushimira
Abayobozi mwigaye,n’ubwo mwakoze tubashima,Masud yashimiye cyane Abakinnyi n’Abafana;
Bigaragara ko mwamuvangiye bibi cyane.Masud indwanyi nziza komeza utsinde,
Benshi turagukunda n’ubwo ugiye.

Ben Kuya 8-07-2017 saa 23:16'

Ndamwemeye Massoudi! Gufata icyemezo nka kiriya nubwo bigora benshi ariko bigomba kubaho! Ntampamvu yogusuzugurwa kandi ushoboye amakipe menshi akwifuza! Amahirwe menshi aho uzerekeza!

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!