RUHAGOYACU.com

Mbabazwa no kumva ko ndya ruswa ku mikino ya Rayon Sports – Mukamba

Myugariro w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mukamba Namasombwa aravuga ko ababazwa cyane no kumva abantu bavuga ko arya ruswa ku mikino ya Rayon Sports Fc.

Ati”narababaye cyane kuko iminsi myinshi cyane iyo twahuye na Rayon Sports Fc, narumvise ngo nariye ruswa, hari abantu babwiye komite ya Kiyovu ko njyewe Rayon Sports Fc yampaye ruswa, sinzi ko hari umuntu wa Rayon wampaye ruswa, ahari yamfasha akabivuga kuko nanjye mu buzima bwanjye sindafata ruswa” Mukamba.

Mukamba avuga ko asanga inkomoko y’ayo magambo ari amakarita y’umutuku yagiye abona ku mikino yahuje ikipe ye na Rayon Sports.

Mukamba akunze gushinjwa kurya ruswa mu mikino ya Rayon SportsMukamba akunze gushinjwa kurya ruswa mu mikino ya Rayon Sports

Imikino ibiri yose iheruka guhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports, Mukamba yabonye amakarita y’umutuku, avuga ko ariho havuye ayo magambo yabwiwe ubuyobozi bwa Kiyovu ko yariye ruswa.

Mu mikino yo gutegura shampiyona (As Kigali Pre season Tournment) Mukamba yabonye ikarita y’umutuku asohoka mu kibuga ndetse ikipe ye itakaza n’uwo mukino.
Umukino wakurikiyeho wabahuje muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, Mukamba yabonye amakarita 2 y’umuhondo asohorwa mu kibuga, Kiyovu Sports nawo irawutsindwa.

Mukamba Namasombwa afitanye amasezerano na Kiyovu Sports azarangirana n’iyi shampiyona, ariko kuva imikino yo kwishyura yatangira ntakunze gukoreshwa nkuko byari bimeze mu mikino ibanza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musesenguzi

    Kuya 31-03-2017 saa 02:01'

    Bihorere ntibazi ibyo bavuga.
    Ibikombe n’udukombe ducaracara kuri sitade n’inyuma yayo twose uyu mwaka tugomba kubuhumbahumba.
    Ahubwo nibarwanire umwanya wa kabiri!!!!!!
    Nibashaka bazatsinde imikono yose basigaje. Twebwe icyo dusabwa gusa ni ugutsinda imikino 6=18,
    hanyuma APR niyo yatsinda imikino yayo yose uko ari 9=27, yagira 68, twebwe dufite 70 (Twatsinze gusa imikino 6 muri 9 dusigaje) hanyuma tugatwara igikombe. Na AS Kigali na Police nizishaka zizatsinde imikino yazo yose zisigaranye. zagira 3x9=27 40=67. Muri iri sesengura rya Masoudi na Musesenguzi, murabona ko twatwaye igikombe. Ahooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Knadi ntimwibagirwe ko zose zidashobora gutsinda imikino 9 yose ntanumwe zinganijemo cg ngo zitsindwe. Tukimara gutsinda imikino 6 mu 9, tuzahita dutwara igikombe.
    Mutangire mwegeranye amafaranga y’ibirori.
    Ahubwo mureke dukore gahunda y’icy’Amahoro ikindi twagitwaye

  2. Barnabee

    Kuya 30-03-2017 saa 22:09'

    Mukamba ararengana niba arya ruswa kuri Royon se kiyovu iri kumwanya wakangahe tubareko byatewe naruswa Bihangane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru