RUHAGOYACU.com

Mbere y’Amavubi vs Uganda Cranes, Abanyamakuru bo mu Rwanda batsinze abo muri Uganda

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bibumbiye muri AJSPOR batsinze abo muri Uganda bibumbiye muri USPA igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabimburiye uwo ikipe y’u Rwanda (Amavubi) igomba gukina n’iya Uganda (Uganda Cranes) mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2018.

Wari umukino utoroshye ku ruhande rwa AJSPOR bitewe n’uko bawugiyemo nyuma y’amasaha abiri gusa basoje urugendo rw’amasaha 12 bakoze mu modoka bava i Kigali berekeza i Kampala.

AJSPOR FC yishyushyaga yambaye ityaAJSPOR FC yishyushyaga yambaye itya

Saa tatu n’iminota 17 mu ijoro ryo kuwa 10 Kanama ni bwo bahagurutse i Kigali, basohorera ahitwa Nateete ho mu Mujyi wa Kampala ahagana saa tatu za mugitondo cyo kuwa 11 Kanama, mu gihe haburaga amasaha atatu gusa ngo umukino utangire.

Burya koko ngo ribara uwariraye, Abanyamakuru ba siporo bo mu Rwanda bagize AJSPOR na bo bafite iryo kubara, kuko urwo rugendo rwabo rwabaye urw’umusaraba bitewe n’umunaniro udasanzwe ndetse utajjyanye n’akazi kose kari kabajyanye muri Uganda.

Bahagurutse ku gihe cyari giteganyijwe, ariko bageze i Gatuna bahura n’imbogamizi ikomeye y’ubwinshi bw’abambukiranyaga uwo mupaka w’u Rwanda na Uganda, bitewe ahanini n’abafana berekezaga i Kampala gukurikirana umukino w’AMavubi na Uganda Cranes.

Umukino wasifuwe n'umusifuzi umwe ariko warangiye impande zombi zinyuzwe n'uburyo wayoboweUmukino wasifuwe n’umusifuzi umwe ariko warangiye impande zombi zinyuzwe n’uburyo wayobowe

Icyakora bihanganiye umurongo wazagamo n’umuvundo, maze nyuma y’amasaha atatu arengaho iminota, bahaguruka ku mupaka wa gatuna berekeza i Kampala.

Bitewe n’ishyaka ndetse n’intego yo guhesha ishema igihugu cyacu (Rwanda), buri wese yagerageje kubika imbaraga ze uko ashoboye, maze haragera umukino uratangira kuri Stade ya Lugogo, ikibuga gisanzwe ari icyicaro cya KCCA yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Ntibyoroheye na mba abakinnyi babanje mu kibuga n’ubwo ikipe y’igihugu y’abanyamakuru ya Uganda itigeze ibotsa igitutu cyane, Atari ku bw’impuhwe ibagiriye ahubwo ari uko yabonye ko abasore bari bayobowe na Kapiteni Jado Dukuze bari bazi icyo baharanira.

Igice cya mbere nticyabonetsemo byinshi bidasanzwe uretse gusatira gutatu ku ruhande rwa AJSPOR n’ukundi kubiri ku ruhande rwa USPA, ariko byose nta gitego cyabonetsemo.

AJSPOR FC ntiyakanzwe n'umunaniro wo mu rugendo rw'amasaha 12 ubutaruhukaAJSPOR FC ntiyakanzwe n’umunaniro wo mu rugendo rw’amasaha 12 ubutaruhuka

Igice cya kabiri kigitangira, USPA yahise ikora impinduka mu bakinnyi, aho yakuyemo abagera ku munani maze bisa n’aho yinjije ikipe nshya, ariko nta kinini byayimariye kuko nta gitego yabonye, ahubwo AJSPOR yakomeje kurushaho kwinjira mu mukino neza, ikabona amahirwe menshi yabyara igitego ariko bikanga.

Byasabye gutegereza ko habura umunota umwe ngo umukino urangire, ubwo Abbas Twizerimana yatsindaga igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino ku mupira yari aherejwe neza imbere y’izamu na Jado Dukuze wigaragaje cyane muri uwo mukino.

Kapiteni wa USPA we yirinze kugira byinshi avuga ariko ahita avuga ko bajuririye uwo mukino batsinzwemo igitego 1-0, basaba ko hakinwa uwo kwishyura mbere y’uko Amavubi yakira Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2018.

USPA FC yarimo abasore bigaragara ko bawukinnye mu buto bwaboUSPA FC yarimo abasore bigaragara ko bawukinnye mu buto bwabo

Imyitozo yo kwishyushya yari n'iyo kugabanya ibitotsi kuko abakinnyi ba AJSPOR uretse uwahengetse umutwe ku ntebe akagoheka, ubundi nta waryamye ngo asinzireImyitozo yo kwishyushya yari n’iyo kugabanya ibitotsi kuko abakinnyi ba AJSPOR uretse uwahengetse umutwe ku ntebe akagoheka, ubundi nta waryamye ngo asinzire

USPA FC yakunze kwiharira umupira mu gice cya mbere ariko AJSPOR FC ikayirusha gusatiraUSPA FC yakunze kwiharira umupira mu gice cya mbere ariko AJSPOR FC ikayirusha gusatira

Uyu musore abamubonye muri uyu mukino bavugaga ko yakabaye akina mu cyiciro cya mbereUyu musore abamubonye muri uyu mukino bavugaga ko yakabaye akina mu cyiciro cya mbere

Umukino warangiye AJSPOR FC ibyina intsinzi ku karasisiUmukino warangiye AJSPOR FC ibyina intsinzi ku karasisi

Nyuma n'umukino Abanyamakuru ba AJSPOR FC baririmbye Rwanda Nziza imbere y'Abagande ku kibuga cya Lugogo Nyuma n’umukino Abanyamakuru ba AJSPOR FC baririmbye Rwanda Nziza imbere y’Abagande ku kibuga cya Lugogo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Aime Kuya 12-08-2017 saa 17:44'

amavubi arutwe na banyamakuru none c mn mutoza mukuru wa AJSPOR Fuadi bamuhaye na mavubi akayatoza ko abishoboye umuntu utsinda Ug ya Banyamakuru niya bakuru ya yitsinda

aimable Kuya 12-08-2017 saa 06:32'

simbonase bose ari intore. yewe ni bamasamba gusa keretse ari uguhamiriza

Jados Kuya 12-08-2017 saa 06:30'

Murakoze Cyane!Amavubi Arebereho Nayo Adushimishe Kbs.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!