RUHAGOYACU.com

Mbonye amahirwe yo gutoza Amavubi sinayitesha- Mashami

Nyuma yo guhabwa Licence A ya CAF, umutoza w’ikipe ya Bugesera Mashami Vincent yabwiye itangazamakuru ko yumva urwego ariho aramutse ahawe gutoza ikipe y’igihugu atazuyaza kuko Licence yahawe ibimwemerera.

Mashami Vincent wabaye uwa mbere mu batoza bahawe Licence A ya CAF avuga ko ubu yumva ikizere ari cyose, kuko ubu hari urundi rwego amaze kugeraho rwisumbuye bityo ngo igihe byakunda ko agirirwa ikizere n’ubuyobozi bukamuha umwanya yatoza ikipe y’igihugu Amavubi kandi neza.

Ubwo abanyamakuburu babazaga Mashami uko yumva ibijyanye no gutoza ikipe y’igihugu yagize ati:"Icyo rwose nawe igisubizo uragifite, ubindi uwo ariwe wese ikipe y’igihugu nirwo rurenze amakipe yo mugihugu imbere, birumvikana ntago nakwirirwa nshidikanya byaterwa nuko twumvikanye ariko ni ishema umuntu aba abonye, ngira ngo nta muntu wabisubiza inyuma."

"Ntago nakubwira ngo kujya gutoza hanze ntibirimo kubera mukazi kacu hanze haba harimo kubera ko akazi kacu niko kameze, ibyo bizaterwa n’abankurikirana, abashima akazi ukora kuko njye ntago nagenda nsaba akazi, icyangombwa ni uko nguma gukora akazi aho ndi nkagakora neza wenda abarambagiza bo bazaba bahari birumvikana yuko amahirwe yaboneka haba mu gihugu cyangwa hanze birumvikana ntago umuntu yayisubiza inyuma."- Mashami Vincent, umutoza wa Bugesera FC ubwo yarabijwe kubijyanye no kujya gutoza hanze y’u Rwanda.

Mashami Vincent kimwe n’abandi batoza cumi n’umwe bashyikirijwe Licence A ya CAF, bakaba aribo batoza ba mbere b’abanyarwanda babonye bageze kuri uru rwego n’ubwo abandi batoza nabo bakomeza gushakirwa uburyo bazihabwa nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Ferwafa bufatanije na MINISPOC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ernest

    Kuya 22-03-2017 saa 11:38'

    Congs kuri Mashami,azabikora kuko arashoboye, asubire gutoza Apr fc

  2. Nestor

    Kuya 21-03-2017 saa 19:58'

    Nibyiza cyane p ark imana ibimufashemo kbs

  3. Musesenguzi

    Kuya 21-03-2017 saa 10:36'

    Mashami ndamukunda nyuma ya Masoudi mwese murabizi, afite ubumenyi n’ubushobozi nk’ umutoza. Ariko yakungiriza umunyamaganga ufite inararibonye ataragira mu gutoza ikipe y’igihugu. Uko niko kuri. Ntawundi mutoza mbona mu Rwanda ufite ubushobozi bwo kungiriza umutoza w’ikipe y’igihugu. Seninga yakungiriza mu gutoza U17, 20. Rayon sports na APR ni ikipe zishaka ibikombe. Ntabwo ari ikipe zatozwa n’ubonetse wese.
    Reka nongere ngire inama APR hakiri kare, amazi atarabarengana inkombe: muzane uwo hanze cg Mashami. Rayon gukina nta Gikona natwe byatubabaza rwose. Kubona Gitikinyoni, Gicumbi na Pepiniere zitsinda APR ntawe byanshimisha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru