RUHAGOYACU.com

Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti

Ikipe ya Musanze FC yamaze gufata icyemezo cyo gusimbuza Ndikumana Hamad Katauti, uwo bahoze bakinana mu ikipe ya Rayon Sports Mbusakumbi Billy wari umaze iminsi ari mu ikipe y’abakobwa ya Scandinavia FC.

Mbusakumbi Billy wahoze ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaranakoranye na Habimana Sosthene nawe bakinanye mu ikipe ya Rayon Sports FC akaba yasinye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Musanze FC.

" Nibyo koko ubu Mbusakumbi Billy niwe uzanyungiriza muri uyu mwaka w’imikino, yasinye amasezerano y’imyaka 2." Habimana Sosthene aganira na RuhagoYacu.

Uyu mutoza yahoze ari umwe muri ba Rutahizamu beza hano mu Rwanda, aho yagize ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports, yatwayemo ibikombe bya shampiyona 3 ndetse akanatwarana n’iyi kipe igikombe cy’Amahoro.

JPEG - 138.9 kb
Billy yari umwungiriza wa Gomez muri 2013 ubwo Rayon Sports yatwaraga shampiyona

" Twabonye Mbusakumbi ari umutoza waza akagira icyo afasha ikipe yacu ya Musanze FC." Me Masumbuko, umunyamabanga mukuru wa Musanze aganira na RuhagoYacu.

" Uyu mwaka turashaka kwitwara neza tukarenza aho twageze mu mwaka ushize w’imikino (Musanze FC yabaye i ya 6), ubu turifuza kuba twagaragara mu makipe 4 ya mbere kandi birashoboka."

JPEG - 67.4 kb
Musanze FC uyu mwaka irashaka byibura kuba yabona umwanya wa 4 wariho AS Kigali muri Season ishize

Musanze FC iratangira imyitozo kuri uyu wa 3 kuri stade Ubworoherane.

Iyi kipe ikaba iherutse kugura abakinnyi 3, inongerera amasezerano abandi batandukanye, barimo Peter Otema.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru