RUHAGOYACU.com

Migi na Jacques Tuyisenge mu bakinnyi batoreye umukuru w’igihugu hanze y’u Rwanda

Abakinnyi mu mikino itandukanye bari mu banyarwanda babarizwa hanze y’igihugu bitabiriye amatora ya perezida wa Repubulika kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kamena.

Aya matora ateganyijwe gukorwa mu Rwanda ku munsi w’ejo kuwa kane, yahurije hamwe abakandida batatu, Muhayimana Philippe, Frank Habineza wa Green Party na Nyakubahwa Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.

Migi na Jacques bifatanyije n'abanyarwanda mu matora y'uyu munsiMigi na Jacques bifatanyije n’abanyarwanda mu matora y’uyu munsi

Nkuko byari biteganyijwe, abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bo bagombaga gutora uyu munsi ku ma ambassade y’ u Rwanda ari hirya no hino ku isi, aho bamwe mu banyarwanda bari bitezwe gutora barimo abakinnyi b’ imikino itandukanye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ni bwo abakinnyi babiri ba Gor Mahia, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, bari kuri ambassade y’u Rwanda mu gihugu cya Kenya bihitiramo umukandida babona ukwiriye kuyobora igihugu.

Jacques na Migi hamwe n'umunyamabanga muri Ambassade y'u Rwanda muri Kenya, Kim KamasaJacques na Migi hamwe n’umunyamabanga muri Ambassade y’u Rwanda muri Kenya, Kim Kamasa
Migi yatoye umukuru w'igihugu yishimyeMigi yatoye umukuru w’igihugu yishimye
Aba basore bombi batoreye muri KenyaAba basore bombi batoreye muri Kenya

Abandi bakinnyi batoye kuri uyu munsi, barimo ikipe y’igihugu ya Handball iri kubarizwa mu gihugu cya Senegal mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 gusa kigakinwa n’abayirengeje, aba na bo n’ababaherekeje bakaba batoreye kuri ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu.

Ikipe y'igihugu U 20 n'ababaherekeje na bo batoreye muri SenegalIkipe y’igihugu U 20 n’ababaherekeje na bo batoreye muri Senegal

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru