RUHAGOYACU.com

Migi ni we watumye Savio atekereza gukinira APR FC- Uko bazakina mu kibuga hamwe na bagenzi babo

Nyuma yo kugaragara bwa mbere mu myambaro y’umukara n’umweru, Nshuti Savio Dominique wamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC yatangaje ko mu byamuteye gutekereza gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu harimo kuba yarafataga Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ nk’icyitegererezo cye mu mupira w’amaguru.

Savio yerekeje muri APR FC muri uku kwezi, atanzweho asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, asinya imyaka ibiri avuye muri AS Kigali.

Savio yagaragaye bwa mbere mu mwambaro wa APR FC kuri uyu wa MbereSavio yagaragaye bwa mbere mu mwambaro wa APR FC kuri uyu wa Mbere
Inzozi zibaye impamo? Nshuti Savio yari afite akanyamuneza ku maso ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere muri APR FCInzozi zibaye impamo? Nshuti Savio yari afite akanyamuneza ku maso ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere muri APR FC

Mu kiganiro yagiranye na RuhagoYacu hamwe n’abandi banyamakuru kuri uyu wa Mbere, Nshuti Savio Dominique yatangaje ko mu batumye atekereza gukinira APR FC harimo kapiteni wayo kuri ubu; Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

“Urebye nturuka muri quartier yo ku Mumena. Nabonaga ibyo bagenzi banjye bari kugeraho nka ba Migi , nkumva natera ikirenge mu cyabo. Migi yagiye muri APR FC nanjye kubera numvaga ari we ndikugenderaho numva nayikinira.”

"Ikipe ya APR FC yacishije ibintu mu mucyo, ibanza kuvugana n’ikipe ya AS Kigali. Niyo mpamvu byatumye mbona ko ikipe inshaka."

Migi yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports, mbere yo kwerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania na Gor Mahia yo muri Kenya yavuyemo agaruka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' wafatwaga nk'icyitegererezo na Savio, ari mu batumye uyu musore w'imyaka 21 yerekeza muri APR FCMugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wafatwaga nk’icyitegererezo na Savio, ari mu batumye uyu musore w’imyaka 21 yerekeza muri APR FC

Savio ni umwe mu bakinnyi bakuriye mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports, yerekeza mu Isonga FC yavuyemo ajya gukinira Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yakiniye amezi atandatu gusa, akagaragara mu mukino umwe w’irushanwa.

Uretse aba bombi, abandi bakinnyi kuri ubu bari muri APR FC baranyuze mu ikipe yo ku Mumena harimo; Omborenga Fitina, Iranzi Jean Claude na Twizerimana Martin Fabrice.

Iranzi Jean Claude yongeye guhurira na Migi muri APR FCIranzi Jean Claude yongeye guhurira na Migi muri APR FC
Omborenga Fitina ni umwe mu baheruka kwerekeza muri APR FC baranyuze muri Kiyovu SportsOmborenga Fitina ni umwe mu baheruka kwerekeza muri APR FC baranyuze muri Kiyovu Sports

Savio byitezwe ko atangira gukinira APR FC kuri uyu wa Kane mu mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwari uzabahuza na Rayon Sports.

Uko APR FC izajya ikina harimo Nshuti Savio

Uburyo Jimmy Mulisa ashobora kuzajya akinisha ikipe ye muri uyu mwakaUburyo Jimmy Mulisa ashobora kuzajya akinisha ikipe ye muri uyu mwaka

Reba hano amafoto menshi yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Mbere.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sam

    Kuya 30-01-2018 saa 19:20'

    muve kuri savio a.k.a saviorcash

  2. munanira

    Kuya 30-01-2018 saa 18:13'

    kirenga rekakwibutse diara avuyehe ubuse ahoyagiye imyitozoyo yarayikoze bwira?
    ntukavuge rwatubyaye ubu yarakinnye ?
    yanike yakurikiye iki koko? wagabanyije umunwa tukareba abazi umupira kwatari kera kuwa4 woe unyitege naho savio umureke amahitamo naye ibyo wirwa uvuga ifaranga rirayoboye my boy tuza

  3. pazos

    Kuya 30-01-2018 saa 17:26'

    haaaaahaa HASSAN NKAWE UMUFANA W igikona usora angahe ngo usora 10millions nta muntu usora 10 millions ugira ibigambo

  4. kalisa claude

    Kuya 30-01-2018 saa 16:33'

    Ariko Hey niba arinako witwa cg wiyita rwose reka kuvanga nta muntu APR FC isaba uruhushya rwo kugena Politique igenderaho icyusabwa nugufana iyawe ubundi ukareba umupira , naho abobanyarwanda nabanyamahanga utishimye wazatanga ikirego , gusa akababaro kawe karumvikana tubakubise aharyana, ariko rero wibuke akadiho kanyu Yanick yaje, rero mwemereko muhanganye n’ikipe ikomeye reka dutere ruhago.

  5. Hassan

    Kuya 30-01-2018 saa 13:30'

    Dudu wowe ushobora kuba usora urugero nkigihumbi kumwaka kuko uri rayon (gasenyi)naho njyewe Apr ngasora nka miliyoni icumi kumwaka,ubwo rero nibyo ndabyemera muribenshi mugihugu kdi nimpanvu irazwi,gusa uzasanga nubwo twe turibake dusora menshi cyaane kubarusha,ukuri kuraryana ark niko bimeze kuko ntaho abakarani,abanyonzi,ababoyi yego na APR ifite nkabo bayifana ark rwose 90%byabafana ba rayon nabongabo kdi aba ntibasora cyane so urunvako natwe imisoro tuyitanga kdi tukanatanga myinshi.

  6. fabien

    Kuya 30-01-2018 saa 13:21'

    hhhh muvandi cungana nizamu ryawe kbs ntukinjire mubitakureba sinzi ukipe ufana ark wagakwiye gushishikanzwa niterambere ryayo aho kwita kuri APR fc ikora ibyizi

  7. fabien

    Kuya 30-01-2018 saa 13:21'

    hhhh muvandi cungana nizamu ryawe kbs ntukinjire mubitakureba sinzi ukipe ufana ark wagakwiye gushishikanzwa niterambere ryayo aho kwita kuri APR fc ikora ibyizi

  8. fabien

    Kuya 30-01-2018 saa 13:21'

    hhhh muvandi cungana nizamu ryawe kbs ntukinjire mubitakureba sinzi ukipe ufana ark wagakwiye gushishikanzwa niterambere ryayo aho kwita kuri APR fc ikora ibyizi

  9. dudu

    Kuya 30-01-2018 saa 11:32'

    Ntawakurenganya genda urye iyomisoro sha gihanya nubundi ntacyo izakumarira gusa wenda nutwo dufaranga watubitse sesabayore zateye aha konumva ngo kanyoni ngo igira abafana ko itigira nka rayon mwebwe usibye kubomboranira hano kuri rugago yacu numukinnyi umwe ntimwamuhemba

  10. kirenga

    Kuya 30-01-2018 saa 10:53'

    Savio urasetsa NGO migi ESE avuye murikenya yishimye hanze wavugaga nimuri gitinyiro gusa mbona wagakwiye gucyina umupira ukareka gukunda amafaranga ukareka parapara Reba aho haruna acyina amafaranga afire ntabwo yakunze amafaranga ariko ibyo yakoze arayafite nukomeza gutyo uzarangira

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru