RUHAGOYACU.com

Migi wifuzwaga na Singida yatangaje impamvu yasinyiye APR FC imyaka ibiri

Umukinnyi mushya w’ ikipe ya APR FC yatangaje ko kudakinishwa neza mu ikipe ya Gor Mahia biri mu byatumye afata icyemezo cyo kwigarukira mu Rwanda anongeraho ko we na Iranzi hari kinini bagiye gufasha abakinnyi basanzwe muri iyi kipe ahanini ku bijyanye no kubaganiriza ku bigwi by’ikipe bakinira.

Ibi Migi wamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri we na Iranzi Jean Claude, akaba yabitangaje ubwo yasozaga imyitozo ye ya kabiri muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, imyitozo yabereye ku Kicukiro kuri uyu wa mbere.

Migi na Iranzi basinye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC(Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi na Iranzi basinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC(Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Migi yagize ati: “Gor Mahia yankinishaga nabi bagiye banyuza ku mpande kuri 11 na 7 kandi ntabimeneyereye bityo birangira mfashe icyemezo yo kujya aho numva nishimiye nzajya nkinishwa nkuko mbyifuza. Ni yo mpamvu aka kanya ndi muri APR nk’ikipe nabayemo, nzi neza nagiriyemo ibihe byiza navuga ngo ni nko mu rugo.

Mu byukuri amasezerano nayasinye nkigera hano nubwo bwari bwije narasinye kubera byagombaga kujyanwa muri CAF. Nasinye imyaka ibiri gusa mvuga ko nihagira ikipe yo hanze inshaka bazareka nkagenda”.

Migi yatangaje ko nubwo yasinyiye APR FC bitafunze imiryango yo kuba yasubira hanze y’u Rwanda, ndetse akaba yaranagiranye ibiganiro n’ umutoza w’ikipe ya Singida bari bamenyanye biciye muri Rusheshangoga Michel na we ukinira iyi kipe yo muri Tanzania.

Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)Migi ngo APR FC yamukuye mu ntoki za Singida yamwifuzaga(Foto Hardi/RuhagoYacu)

Ati“Urebye Singida yari yanyifuje gusa mbabwira ko narangije gusinyira APR FC ariko batangaza ko umwaka utaha na bwo byashoboka bakaba bavugana n’ikipe yange bikarangira”.

Migi akaba asanze APR FC yaratakaje igikombe cya shampiyona giheruka, ndetse ikaba itaratangiye neza umwaka mushya wa shampiyona, aho kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 17 mu mikino 10, ndetse by’umwihariko ikaba yaranganyije imikino yose ine iheruka gukina.

Ibi bikaba byaratumye benshi mu bakurikiranira hafi iyi kipe batangaza ko yasubiye inyuma ugereranyije n’ibihe byashije, ikintu Mugiraneza Jean Baptiste Migi atemeranywa na bo. Avuga kuri ibi yagize ati:

Abantu bose bavuga ko APR F yasubiye inyuma ariko biterwa nuko umuntu abyumva. Abakinnyi APR FC ikinisha kuri ubu 90% ni abana bavuye muri Academy. Gusa imyitozo ya mbere na bo nasanze ari abana beza bazi umupira”.

Icyo nge na Iranzi tugiye gukosora ni ukugerageza kubagira inama tukabumvisha neza ikipe bakinira iyo ari yo n’ibyo bashaka. Tukabasangiza ku bunararibonye. Ni abakinnyi beza, umupira barawuzi ariko wasangaga bari ku rwego rumwe aho ntawagiraga inama undi. Gusa niba duhari tuzaba hafi nk’umubyeyi ufata umwana ukuboko akamubwira iki ni kibi iki ni cyiza

.

Migi asanga APR FC yiganjemo abana benshi bazi umupira gusa bakaba baburaga umuyobozi mu kibugaMigi asanga APR FC yiganjemo abana benshi bazi umupira gusa bakaba baburaga umuyobozi mu kibuga

Uretse Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Iranzi Jean Claude, APR FC yanazamuye Byiringiro Lague wakiniraga Intare zo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe amakuru agera kuri RuhagoYacu anavuga ko yarangizanyije na Savio Nshuti wakiniraga As Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Aline

    Kuya 17-01-2018 saa 18:39'

    Ikaze muri apr mig na iranzi tubitezeho byinshi

  2. Damien

    Kuya 16-01-2018 saa 17:11'

    Ohooo .twishimiye iranzi j.c na mugiraneza muri APR

  3. Damien

    Kuya 16-01-2018 saa 17:11'

    Ohooo .twishimiye iranzi j.c na mugiraneza muri APR

  4. Damien

    Kuya 16-01-2018 saa 17:11'

    Ohooo .twishimiye iranzi j.c na mugiraneza muri APR

  5. Muhammad

    Kuya 16-01-2018 saa 16:27'

    For those trying to read between the lines ; iyo Migi avuga ko asanga APR yiganjemo abana benshi bazi umupira, gusa bakaba baburaga umuyobozi mu kibuga ; buri wese yakumva ko icyo ashaka kuvuga n’uko abo ba talented youngsters bahuye n’ikibazo cya incompetent coaching staff ! Just to further convince you, mupfe kureba abo Mulisa yari yaraziritse ku gatebe k’abasimbura ; ubu ntibakiva muli National Team ; aha ndavuga
    Usengimana Faustin et Rutanga Eric ! Umutoza utazi ku detecting talent y’umukinyi ; uwo Mutoza ntacyo yaba amariye Team ye !

    Uwo Migi asanga ntacyo yamariye abo basore, uwo ni we watoza ibihangange nka Migi na Iranzi bimurusha ibigwi ? Cyangwa abo bakinyi mubazanye nk’abakinyi bashobora no gutoza barumuna babo ? Naba n’ibyo, aho gukomeza gushinga abo basore a Retard like Umulisa !!!

  6. john

    Kuya 16-01-2018 saa 13:43'

    umva abobasaza nacyobazakora imbere ya Dirra na shaban

  7. ange

    Kuya 16-01-2018 saa 10:02'

    mwibeshye kuri tittle yinkuru mwarikuvuga muti wa musaza migi yagarutse muri apr

  8. rayo

    Kuya 16-01-2018 saa 05:34'

    nibagaruke campiyona iryohe

  9. gigi

    Kuya 15-01-2018 saa 20:14'

    oooh my godness ikipe niyi kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru