RUHAGOYACU.com

Miliyoni 33 nizo zinjiye ku mukino wa Rayon Sports vs Rivers

Amafaranga yabonetse ku mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports Fc na Rivers United Fc yamaze gutangazwa n’ikipe ya Rayon Sports Fc, ayinjiye yose aragera kuri miliyoni 33 z’amanyarwanda (33.000.000Rwfs).

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier avuga ko aya mafaranga ari ayabonetse yose hatabariwemo ibyishyurwa nk’amafaranga y’ikibuga n’ibindi.

Ati”aragera kuri miliyoni 33, utarakuramo ibigomba kuvamo byose, bivuyemo hasigara nka miliyoni 23 cyangwa miliyoni 22 gutyo”, Gakwaya aganira na Ruhagoyacu.com.

Ibice bimwe na bimwe bya stade byari byuzuyeIbice bimwe na bimwe bya stade byari byuzuye

Uyu mukino wabaye taliki ya 22 Mata 2017, itike y’amafaranga make yari iy’ibihumbi 2000, abafana bari bawitabiriye nubwo hari ibice bimwe na bimwe bya stade Amahoro bitagaragaragamo abafana benshi.

Uyu mukino Rayon Sports Fc yasezerewe nyuma yo kunganya ubusa ku bundi na Rivers United Fc yari yatsinze umukino ubanza wabereye muri Nigeria ku bitego bibiri ku busa.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 2-05-2017 saa 10:59'

    Ariko njye hari ibyo ntemeranya namwe ruhago .com! nigute abantu batanga ibitekerezo bizima muzisiba,ariko iby’uyu muntu wagirango yarahahamutse kubera uburozi,wagirango nibwo buba is who,mukabireka bikirirwa bisomwa n’ abantu, murumva adasebya urubuga rwacu kweli?

  2. gatare jimmy

    Kuya 2-05-2017 saa 06:54'

    noneho uwo muntu witwa kubana tite arandangije pe! !! noneho ngo ntamika fc isigaye yarabatijwe irindi zina ngo"""" MPEKA GIKUNDIRO ITANSIGA FC""""" ngo"" WA MWANA WAJYAGA AHEKWA ASIGAYE YIGENZA KUKO ABAMUHEKAGA BAMAZE KUMURAMBIRWA""""ohhhh muteteri weeeeee erega burya ibuye rimeneka urwondo rugisukuma jyerageza nawe utware byibura igikombe kimwe utibye andi makipe ninabwo wazerekana ubushobozi bwawe kuko nkuyu mwaka rwose umusaruro wawe uzakunyure kuko niwo wakoreye naho baba baraguhetse sihenshi cyane pe! !! nink’ihuye, kuri rayon wa murundi issa atsindisha akaboko akaza no kubyiyemerera gusa nyakibi ntirara bushyitsi nubundi umwana iyo azapfa niyo wamuha amata arayaruka, ntuziko hzri nujyz kwivuriza mu buhinde akagwa mundege ataragera aho agiye kandingo ikigali ntibazi kuvura yeeeee!!!!

  3. gatare jimmy

    Kuya 2-05-2017 saa 06:53'

  4. mugisha

    Kuya 1-05-2017 saa 22:01'

    gikumdiro yacu barayirya yewe sinzi impamvu ahubwo itsinda nikimaranzara koko.

  5. chelsea iRubengera

    Kuya 1-05-2017 saa 22:01'

    Burozise niyahehe wamunyabwengewe? gusa gakwaya nawe arikubivuga nkutazi ayabuyemo! bivuzeko ayarigishijwe atazwi umubare.

  6. Kiki

    Kuya 1-05-2017 saa 21:45'

    Ushobora kuba warakuriye muburozi cg ukarerwa n’abarozi. Coments zawe ziba ari uburozi gusa !!!!!! banza ubaze ngo budget ya rayon ni angahe ubone kuvuga ngo ariya ni menshi. Va mu matiku jya ibuntu !!! Ainsi ikipe ufana ariko umenya izi gucunga neza imitungo buriya izanatwara igikombe burozi we. Ruhago yacu niba iyi post ye mwayiretse igatambuka plz ntimukanyonge izacu

  7. kubana tite

    Kuya 1-05-2017 saa 21:18'

    wowe wiyise tanu, uri tanu koko wagiye umenya ibya muteteri yawe ko mwebwe mudashobora no kwinjiza 200.000 frs kereka mwakinnye na gikundiro, cunga ibyawe uturekere ibyacu, kuko iyo itamenya gucunga neza ibyayo ntimuba mwaravuyemo mbere yayo cgwa ngo ibe igiye kukimanika habura matches 5 .tuza diturane kuko wamwana witwa muteteri ntamika mpeka gikundiro itansiga fc asigaye yigenza kuko abamuhekaga bamaze kumurambirwa .

  8. angel

    Kuya 1-05-2017 saa 20:26'

    nge ndumva arenga baratubeshya ikindi ayo batanga yibibuga ntago yarenga 5000000 muge muvugisha ukuri nibya kasirye mwabeshye abantu biza kumenyekana

  9. TANU

    Kuya 1-05-2017 saa 20:03'

    Nuko ari burozi fc itazi gucunga umutungo kbs ziriya cash zarinyinshi!

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru