RUHAGOYACU.com

MINADEF yahigitse RBA yegukana igikombe mu irushanwa mu mikino y’abakozi

Minisiteri y’ingabo (MINADEF) yahigitse Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) iyitsinda ibiteg0 2-1 maze yegukana igikombe cy’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu mikino y’abakozi, rihuza ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare ni bwo hasojwe irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST yahoze yitwa ASCOKI), aho ibigo bisaga 60 byahiganwe mu matsinda abiri mu mikino y’intoki nka Volleyball na Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.

Minisiteri y'ingabo (MINADEF) yabigize umuco gutwara igikombe cy'amarushanwa y'abakoziMinisiteri y’ingabo (MINADEF) yabigize umuco gutwara igikombe cy’amarushanwa y’abakozi

Itsinda rya mbere (Itsinda B) mu mikino twavuze haruguru ryari rigizwe n’ibigo bifite abakozi bari hejuru ya 90, n’aho itsinda rya kabiri (Itsinda B) ryari ririmo ibigo bifite abakozi batageze kuri 90.

Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry yatangaje ko irushanwa ryagenze neza kurusha uko byari bimeze mu myaka yo hambere, kuko ubwitabire bwiyongereye ndetse n’ibihembo bikiyongera, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora ngo ibigo byose bibashe kujya byitabira.

Mpamo yagize ati “Twavuga ko irushanwa ryagenze neza kuko twakiriye ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera bisaga 60, ni ukuvuga ko hari ububyutse mu nzego zose […] ibi bikaba byerekana ko imikino yacu irimo kugenda itera intambwe, ariko turifuza ko birenga aha bikava ku bigo 60 bikagera nibura kuri 200, kandi tuzabigeraho.”

Mpamo Thierry, Umuyobozi wa ARPSTMpamo Thierry, Umuyobozi wa ARPST

Mu itsinda A mu mupira w’amaguru, MINADEF yegukanye igikombe itsinze RBA ibitego 2-1, muri Volleyball ho WASAC yegukana igikombe itsinze REG, mu gihe muri Basketball ho REG yegukanye igikombe itsinze RSSB ku mukino wa nyuma.

Mu itsinda B ho mu mupira w’amaguru Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) yegukanye igikombe itsinze Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB), muri Volleyball ho Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC) yegukana igikombe itsinze RHA, mu gihe muri Basketball ho igikombe cyegukanywe na n’ikigo cy’igihugu cy’umushinga w’Indangamuntu (NIDA) gitsinze Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA).

Mu bari n’abategarugori ho muri Volleyball, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amazi (WASAC) cyegukanye igikombe gitsinze Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), mu gihe muri Basketball ho Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) cyegukanye igikombe gitsinze ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi (REG).

Mu cyiciro cy’ibigo by’abikorera, mu mupira w’amaguru Banki ya Kigali yegukanye igikombe itsinze Equity Bank, mu gihe muri Basketball na ho BK yegukanye igikombe itsinze KCB.

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yasabye abayobozi b'ibigo gufata iya mbere mu guhwiturira abo bayobora gukora siporo, ariko abo bakozi na bo bakabigira ibyabo kuko bituma umusaruro urushaho kuba mwizaMinisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yasabye abayobozi b’ibigo gufata iya mbere mu guhwiturira abo bayobora gukora siporo, ariko abo bakozi na bo bakabigira ibyabo kuko bituma umusaruro urushaho kuba mwiza

WASAC yegukanye igikombe cya VolleyballWASAC yegukanye igikombe cya Volleyball

WASAC yashyikirijwe igikombe na Minisitiri RwanyindoWASAC yashyikirijwe igikombe na Minisitiri Rwanyindo

Julien Kombozi myugariro wa RBA yari yazonzwe n'ingabo zirimo abarinda umukuru w'igihuguJulien Kombozi myugariro wa RBA yari yazonzwe n’ingabo zirimo abarinda umukuru w’igihugu

Mukombozi (11) ni umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu, ariko nta kipe y'icyiciro cya mbere atakinamo we na rutahizamu Cpl MuhireMukombozi (11) ni umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu, ariko nta kipe y’icyiciro cya mbere atakinamo we na rutahizamu Cpl Muhire

Cpl Muhire wo mu mutwe w'Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w'igihugu ni we watsindiye MINADEF igitego cyazihesheje intsinziCpl Muhire wo mu mutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ni we watsindiye MINADEF igitego cyazihesheje intsinzi

RBA yatsinzwe igitego cya kabiri mu minota ya nyuma kwishyura birananiranaRBA yatsinzwe igitego cya kabiri mu minota ya nyuma kwishyura birananirana

MIFOTRA, Rwanyindo, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imari n'iterambere ry'ubukungu, Busabizwa Parfait hamwe n'umuyobozi wa RBA, Arthur AsiimweMIFOTRA, Rwanyindo, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait hamwe n’umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe

RSSB yegukanye igikombe cya BasketballRSSB yegukanye igikombe cya Basketball

MINISPOC yegukanye igikombe cya Volleyball cyashyikirijwe Munyanziza GervaisMINISPOC yegukanye igikombe cya Volleyball cyashyikirijwe Munyanziza Gervais

REG yageze ku mukino wa nyuma mu mikino myinshiREG yageze ku mukino wa nyuma mu mikino myinshi

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru