RUHAGOYACU.com

Minisiteri ya siporo yanyomoje amagambo ya Perezida wa Ferwafa

Nyuma y’amagambo yatangajwe na Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaza no gusaba imbabazi, minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) yatangaje ko gusaba imbabazi kwe ari uko yasanze ibyo yavuze atari byo.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yavuze ko Nzamwita yavuze ibitari byo kuko u Rwanda rwagiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004) kandi ruhagarariwe n’abanyarwanda.

Bugingo yatangaje ko 2004 u Rwanda rwagiye muri CAN kandi rukajyanayo abanyarwandaBugingo yatangaje ko 2004 u Rwanda rwagiye muri CAN kandi rukajyanayo abanyarwanda

Ati” Icyo nabivugaho ni uko ibyo yari yavuze yasabye imbabazi, ubwo ni ukuvuga ko ibyo yari yavuze yasanze ko atari byo yagombaga kuvuga.

Twebwe tuzi ko u Rwanda rwitabiriye CAN muri 2004, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyarwanda bashobora kuba baraturutse ahantu hatandukanye, ariko bahagarariye igihugu ni abanyarwanda, ntabwo rero tubishidikanyaho kuko nta wagiye gukina yitwa umunyamahanga, bakinnye ari abanyarwanda ndatekereza ko ari nayo mpamvu uwari wavuze ko rwahagarariwe n’abanyamahanga.. yisubiyeho akabibabwira” Bugingo Emmanuel.

Taliki ya 21 Werurwe, nibwo Nzamwita Vincent De Gaulle yari yatangaje ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN kuko rwakoreshaga abanyamahanga,ahubwo yifuza kuzajyayo n’abana b’abanyarwanda.

Aya magambo ntiyakiriwe neza na bamwe mu banyarwanda, harimo n’abakinnyi bitabiriye iyo CAN 2004, barangajwe imbere na Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’iyo kipe.

Perezida wa Ferwafa yari yikomye abanyamahanga mu ikipe y'igihugu ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine HeyPerezida wa Ferwafa yari yikomye abanyamahanga mu ikipe y’igihugu ubwo herekanwaga umutoza mushya Antoine Hey

Nyuma y’aya magambo igitutu cyaje gutuma Nzamwita De Gaulle asaba imbabazi kuwa kane taliki ya 23 Werurwe abinyujije kuri Televiziyo Rwanda, nyuma y’amasaha make inkuru y’aya magambo yanditswe ku rubuga rwa Ruhagoyacu.com.

Perezida wa Ferwafa ariko mu gusaba imbabazi kwe ntabwo yeruye ngo yemere ikosa, ahubwo yavuze ko abantu ndetse n’itangazamakuru bamwumvishe nabi ahanini kubera ikinyarwanda cye gike gusa avuga ko yiseguye kuwo byakomerekeje wese.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ntezirizaza

    Kuya 26-03-2017 saa 08:23'

    Kongo Twatsinze bayihe amanita yikomereze kuko abayitsinze batari abanyaRwanda

  2. musare

    Kuya 26-03-2017 saa 07:30'

    HE Kagame wenyine niwe uzadukiza uyu musazi utwangirije umupira, akoresha imyiga guhuma yo mukiciro cya2 ikamutora kubera abaha ruswa. Afande Mubaraka nadushakire undi uwoyatuzaniye turamurambiwe.

  3. jd

    Kuya 26-03-2017 saa 07:00'

    Ariko nimugahite mwumvako uko uvuze ikintu wirukanwa;none se niwe nkomoko y;inkuru ko yavuze ibyavuzwe;sha umuntu ni mugari niyo baguha100ans ngo umwigeho byakuvuna

  4. N.Theo.

    Kuya 25-03-2017 saa 21:01'

    Ntimukemere Amafuti.Kuvuga Ngo ’kuri Jye Ni Nk’aho Urda Rutagiye Mur Can’ Ni Uruhe Rurimi Wavugamo Rwasobanura Ibitandukanye N’ibi?

  5. byiringiro jean paul

    Kuya 25-03-2017 saa 14:17'

    kandi wowe bugingo uzikoraho uvuga ko ibyatangajwe na nyakubahwa vincent degaule yaba yarasanze ataribyo agasaba imbabazi, nakazi kawe uziko yakwirukana muri minispoc nkuko yirukanya alfred ubwo yatinyukaga kuvuga ko degaule ariwe watumye duterwa mpaga? uziko ejo kwa guiness karibu irimo kwuyakira ivuye ku mumena gukina ishibora guhita ikwirukana wowe na jah d’eau dukuze wo kuri ruhagoyacu wabajije niba imbabazi vincent je vole yasabye yarabikuye ku mutima .mumusabe imbabazi cgwa musezerwe nta n’imperekeza muhawe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru