RUHAGOYACU.com

Minisitiri Uwacu yafunguye ikibuga SKOL yubakiye Rayon Sports cyenda kungana n’icya Real Madrid

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru Uruganda rw’ibinyobwa, SKOL, rwubatse mu rwego rwo guteza siporo imbere ariko kikaba ari na cyo Rayon Sports izajya ikoreraho imyitozo, cyenda kungana n’icya Santiago Bernabeu ya Real Madrid.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa SKOL, Ivan Wulffaert yatangaje ko intego ya SKOL mu kubaka ikibuga ari ugushyiriraho abanyarwanda uburyo bwiza bwabafasha guhindura ubuzima bwabo biciye no muri siporo n’imyidagaduro.

Ati “Twizera neza ko dutanze uburyo bwo gukinira umupira ku kibuga cyujuje ibisabwa, byatuma abakinnyi barushaho kwiha intego ndende, bakitoza cyane bityo bagafasha amakipe yabo kuba aya mbere. Tuzi neza ko siporo ishobora gufasha guhindura ubuzima bw’abantu, kandi tuzakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere rya siporo nyarwanda.”

Minisitiri Uwacu Julienne yakase akagozi nk'ikimenyetso cy'uko afunguye ku mugaragaro ikibuga SKOL yubakiye Rayon SportsMinisitiri Uwacu Julienne yakase akagozi nk’ikimenyetso cy’uko afunguye ku mugaragaro ikibuga SKOL yubakiye Rayon Sports

Mu izina rya Guverinoma, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yashimiye uruganda rwa SKOL kuba rwarafashe iya mbere mu gutera inkunga ibikobwa bitandukanye bya Siporo, kuko na gahunda ya Leta ari uguteza imbere siporo ariko abikorera babigizemo uruhare, aboneraho gusaba abaturage baturiye icyo kibuga kujya bakibungabunga.

Ati “Ndasaba abayobozi mu nzego z’ibanze, abaturage muturiye uru ruganda, mufate iki kibuga neza mucyubahe, kibafashe kuba hamwe no kwiteza imbere […] Dukora kugirango iteka tube indashyikirwa, atari muri siporo gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa by’ubuzima bw’umunyarwanda.”

Ikibuga cy’umupira w’amaguru cya SKOL cyubatse mu Nzove ho mu Murenge wa Kanyinya, cyarubatswe n’inzobere zaturutse muri Afurika y’epfo, kikaba gifite uburebure bwa metero 110 n’ubugari bwa metero 67, kikaba cyenda kungana n’icya Santiago Bernabeu cyo gifite uburebure bwa metero 120 ku bugari bwa metero 90.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa SKOL yatangaje ko iki kibuga ari icy’imyitozo gusa, kuko uburyo cyubatse kidashobora kwakira imikino ikurura abafana benshi, gusa ngo uko iminsi ishira indi igataha kizagenda kivugururwa, abafana bashyirirweho umwanya ubagenewe ku buryo cyazageza aho cyakira imikino irebwa n’abafana nibura ibihumbi bibiri.

Iki kibuga kimaze gutangwaho miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda kandi hazatangwa n'andi yo kubaka inyubako zikigaragiye nk'ubwogero, urwambariro n'umwanya ugenewe abafana bayingayinga 1000Iki kibuga kimaze gutangwaho miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda kandi hazatangwa n’andi yo kubaka inyubako zikigaragiye nk’ubwogero, urwambariro n’umwanya ugenewe abafana bayingayinga 1000

Ikibuga gito cyemerwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryemera nibura kiba gifite uburebure bwa Metero 90 ku bugari bwa metero 45.

Mu kwita kuri iki kibuga, bakivomerera bakoresheje amazi aturuka mu ruganda rwengerwamo inzoga, ku buryo ubwayo aba arimo n’ifumbire ituma ubwo bwatsi burushaho kumera neza. Uretse ikibuga SKOL yubatse, yagishyize iruhande ubunywero (Bar) izajya ifasha abaje gukina n’abaje kureba abakina, bakahaganirira bakungurana ibitekerezo bityo amakipe yabo akarushaho gutera imbere.

Uru ruganda rurateganya no kubaka urwambariro ndetse n’inzu zo kogeramo, mu rwego rwo gufasha abazajya baza gukina bakajya bahita banisukura.

Uruganda rwa SKOL ni umufatanyabikorwa muri siporo zitandukanye, aho mu mupira w’amaguru kuva mu 2014 ari umufatanyabikorwa n’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports. Uru ruganda kandi ni umufatanyabikorwa w’ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare muri Tour du Rwanda ndetse no muri Rwanda Cycling Cup.

Umuyobozi mukuru wa SKOL, IVAN Wulffaert aha ikaze Minisitiri wa Siporo n'umuco n'abandi banyacyubahiro bari kumwe na weUmuyobozi mukuru wa SKOL, IVAN Wulffaert aha ikaze Minisitiri wa Siporo n’umuco n’abandi banyacyubahiro bari kumwe na we

Zip

Ubwatsi buteye muri iki kibuga ngo bwaguzwe muri Afurika y'epfo Ubwatsi buteye muri iki kibuga ngo bwaguzwe muri Afurika y’epfo

Amavubi na yo azajya aza kwitoreza kuri iki kibuga igihe afite umukino wo gukinira muri Stade AmahoroAmavubi na yo azajya aza kwitoreza kuri iki kibuga igihe afite umukino wo gukinira muri Stade Amahoro

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 3-10-2017 saa 14:38'

    Nibakoko Utahubutse Kubwigitekerezo Cyawe Uzarebe Nabibiriya Itanditsemo Vino Kd Nuwagucunguye Yahinduye Amazi Vino Niba Utanyuzwe Akira Tel 0788881301

  2. tsar

    Kuya 3-10-2017 saa 13:53'

    Hahahahah Bwiza we, wafungutse amaso koko? nonec ko ukunda Rayon kdi ikinamo aba Islam??? urarimbutse ahubwo wowe karabaye, nakugira inama yo gushinga ikipe yaba kristo gusa kdi nabwo bajye bakina naba kristo gusa. ubuc SKOL iguhaye akazi ntiwayikorera kuko uri umukristo? va mumipira ahubwo kuko nusesengura neza uzasanga utabyemerewe

  3. Bwiza

    Kuya 3-10-2017 saa 10:46'

    Good, dukeneye imipira ya Rayon itanditseho Skol , kuko njye ndi umukristo sinakwamamaza inzoga kandi nkunda Rayon.

  4. Ntirushwa

    Kuya 30-09-2017 saa 22:17'

    Ubwose Ikibuga Kitakira Abafana Ni Ikibuga Cg Ni Irembo Ry’ Umuntu? Ngo Kingana Ni Icya Madrid?!

  5. Emmy

    Kuya 29-09-2017 saa 23:36'

    Ndashimira skol Ariko Bazagerageze Bashyiremonimyanya Yabafana

  6. regis

    Kuya 29-09-2017 saa 22:13'

    wawwwwwwwwwwwwwwwwwwww
    felicitation SKOL B

  7. Evariste

    Kuya 29-09-2017 saa 20:52'

    Nibyizacyane ariko umufatanyabikorwa arène nuko acyubakira vuba abantu bage bishyura hanyuma anakore imyenda myishi ige igurishwa kurimake y’a Rayon sporort

  8. gasore

    Kuya 29-09-2017 saa 20:31'

    gakungu fc mpemukendamuke fc barafinda fc noneho muzamseana nindanini abareyo mugira

  9. Kaka Baga

    Kuya 29-09-2017 saa 20:27'

    Ni byiza nk abanyamakuru ko muduha amakuru. Ariko mujye mugerageza mushakishe birenzeho.... Ikibuga kinini cyemewe na FIFA ni ikiri kuri stade ya Barcelona...

  10. vincent

    Kuya 29-09-2017 saa 20:15'

    Byiza cyane Kuri Rayon sport n’abakunzi bayo kandi dushimiye SKOL cyane,Rayon komeza utere imbere

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru