RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha
Minisitiri Uwacu yakomoje kuri Sitade ya Gahanga itegerejwe nk’amaza ya Nyagasani
Print Comments: 1 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne yakomoje ku mushinga wa Sitade ya Gahanga nk’umwe mu yo abantu bategereje igihe kinini, agaragaza ko hagezweho gukora inyigo, ibindi birebana na yo bikazamenyekana mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.

Ibyo Minisitiri Uwacu yabikomojeho kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari Minisiteri ya Siporo n’Umuco ikeneye mu mwaka wa 2017/2018.

Mu gusobanura ibyakozwe mu mafaranga y’ingengo y’imari yagenewe MINISPOC mu 2016/2017, Minisitiri Uwacu yabwiye Abadepite ko iyo Minisiteri yayakoresheje mu bice bibiri by’ingenzi ari byo Siporo n’Umuco, ariko hakiyongeraho n’ikindi gice cya ‘Administrative and support services’.

JPEG - 269.2 kb
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mukayuhi Rwaka Constance (ibumoso)

Yagaragaje ko hari ibikorwa remezo byubatswe igihe u Rwanda rwiteguraga kwakira irushanwa nyafurika (CHAN), birimo Sitade ya Huye, iya Rubavu n’iya Nyamirambo, zikaba zareguriwe inzego z’ibanze ziherereyemo, mu bufatanye bwa Minispoc n’izo nzego ikaba ibagira inama ku buryo bwa tekiniki kugirango bamenye uko bakwiye kubyitaho no kubibyaza umusaruro.

Mu bindi yagaragaje nk’ibizitabwaho, harimo ko amashuri yose mashya kugirango yemererwe gutangira, mu bisabwa hakwiye kuba harimo no kuba afite ahagenewe imikino n’imyidagaduro. Icyakora ngo ku mashuri asanzwe akora ho hari aho usanga bitoroshye ko buri kigo kigira ikibuga, ariko ngo hemejwe ko ibigo bituranye bizajya bigira n’ibikorwa remezo bisangira.

Ikindi kandi ngo mu miturire nk’uko bigaragazwa ku bishushanyo mbonera by’imidugudu mu cyaro cyangwa mu mijyi, hagomba kujya hitabwa ku bikorwa remezo bigenewe imikino n’imyidagaduro kugirango abahatuye barusheho kugira ubuzima bwiza n’abana babone uburenganzira bwabo bwo kugira aho bakinira.

Hari imishinga itegerejwe nk’uko abizera bategereje Mesiya

Ubwo Minisitiri Uwacu yagezaga ku badepite ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, yavuze no ku bijyanye n’imishinga yari imaze igihe abantu benshi, benshi cyane abakunda imikino n’imyidagaduro bategereje, aho yakomoje ku mushinga wa Sitade ya Gahanga, akavuga ko iri mu byo bagombaga gukora muri iyi myaka ishize, ndetse hakaba hari intambwe yari yaratewe ubwo ubutaka bukaboneka.

Yahise agaragariza aho uwo mushinga ugeze ubu, aho yagize ati “Ariko aho tuvugira ubu hari gahunda yatangiye yo kuganira cyangwa gukoresha inyigo zituma tugira igishushanyo kigaragaza sitade twifuza uko izaba imeze n’uburyo izashyirwa muri kiriya gice cy’ubutaka cyayigenewe, no kumenya ikiguzi bizasaba kugirango noneho mu ngengo y’imari tumenye amafaranga dusaba cyangwa dushaka ngo dutangire gushyira mu bikorwa uyu mushinga.”

Yakomeje asobanura ko ari ikintu Minispoc ishyizeho umutima cyane, ati “kandi abo dukorana kuri iyi gahunda twemeranyije ko ibijyanye no gukora inyigo no kugaragaza ikiguzi cy’inyubako bigomba kuba byarangiye bitarenze ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, bikazadufasha kumenya icyerekezo dufata mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari tugiye kwinjiramo.”

Ingengo y’imari ya Minispoc yavuye kuri Miliyari zisaga indwi z’amafaranga y’u Rwanda mu 2015/2016 zigera kuri 5,135,309,640 mu 2016/2017, bikaba biteganyijwe ko itazarenga Miliyari 5.2 mu 2017/2018.

Ayo mafaranga y’u Rwanda 5,135,309,640 MINISPOC yagenewe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kugeza ubu amaze gukoreshwa ku kigero cya 92%, ku bijyanye n’imishahara n’ibindi bikenerwa turi kuri 82%.

Muri rusange, ikoreshwa ry’ingengo y’imari muri Minisiteri ya Siporo n’umuco n’ibigo biyishamikiyeho riri kuri 88%, ariko Minisitiri Uwacu yizera ko mu mezi abiri asigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, hazaba hari intambwe yatewe mu gukoresha ubushobozi bahawe, dore ko igice kini cy’amafaranga asigaye ari ikijyanye n’imishahara.

mugisha Kuya 13-05-2017 saa 00:47'

iyi stade bazayubaka aruko baduhaye kwakira can 2025 ndabona aricyo ministere itegereje gusa dukeneye modern stadium amahoro amaze igihe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)