RUHAGOYACU.com

Minisitiri w’ingabo yateye akanyabugabo umwana wa Mafisango ufite intego yo gukina mu Amavubi

Minisitiri w’ingabo akaba n’umuyobozi w’icyubahiro w’ikipe ya APR FC, Gen. Kabarebe James yavuze ko mu gihe umwana wa Mafisango; Tabu Crespo yakomeza kwitwara neza ku rwego ariho n’imyaka afite, nta kabuza yazagera ku nzozi ze zo gukinira ikipey’igihugu Amavubi.

Tabu Crespo, umuhungu wa nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye amakipe ya hano arimo APR FC na Atraco FC akaba na kapiteni w’Amavubi, ku myaka 11 ari mu ikipe y’abato ya Kiyovu Sports ndetse afite intego yo kuzakinira Amavubi.

“[Papa] yarambwiye ngo ahantu hose nzajya ampaye ishema ryo gukina umupira kandi nzamukurikize. Ndashaka kuzageza nkaho yageze.’’- Tabu Crespo, umuhungu wa Mafisango aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa Kane.

Ku myaka 11, Crespo, umuhungu wa Mafisango afite intego zo kuzakinira AmavubiKu myaka 11, Crespo, umuhungu wa Mafisango afite intego zo kuzakinira Amavubi
Tuyishimire Tabu Crespo yishimira igitego Tuyishimire Tabu Crespo yishimira igitego

Agaruka ku nkuru ya RuhagoYacu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Ntare Julius, umufotozi wa RuhagoYacu, Minisitiri Kabarebe yavuze mu gihe Tabu Crespo yakomeza kwitwara neza nta kabuza azagera ku byo yifuza.

"Hamwe n’iyi myitwarire myiza, ku myaka nk’iyi, nta gushidikanya ko uyu Mafisango muto azabigeraho!"


Gen. Kabarebe ni umuyobozi w'ikipe ya APR FC- Muhadjiri ni umukinnyi w'icyitegererezo kuri Tabu CrespoGen. Kabarebe ni umuyobozi w’ikipe ya APR FC- Muhadjiri ni umukinnyi w’icyitegererezo kuri Tabu Crespo

Tabu Crespo amaze imyaka itatu muri Kiyovu Sports y’abato itozwa na Habiyaremye Deo, ndetse ni umwe mu bakinnyi umutoza agenderaho mu bari hagati y’imyaka 10 na 13.

Patrick Mutesa Mafisango, abenshi mu Rwanda bari bamaze guha akabyiniriro ka ‘Patriote’ bivuga umuntu ukunda igihugu cye, yavukiye i Kinshasa ho muri Kongo tariki ya 9/03/ 1980, akaba yaritabye Imana afite imyaka 32, mu 2012.

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, aho yayikiniye imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri APR FC mu 2009, ariko akaza kuyivamo yerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania mu 2010, iyi nayo atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri Simba SC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Perezida Kagame ashyikiriza kapiteni Mafisango igikombe cya Cecafa Kagame Cup mu 2010Perezida Kagame ashyikiriza kapiteni Mafisango igikombe cya Cecafa Kagame Cup mu 2010

Mafisango kandi yakiniye Amavubi imikino igera kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, mu gihe umukino we wa nyuma mu Mavubi, ari uwo u Rwanda rwatsinzwemo n’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

Mafisango Patrick 'Patriote' yabaye kapiteni w'AmavubiMafisango Patrick ’Patriote’ yabaye kapiteni w’Amavubi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Safari Jacques

    Kuya 11-12-2017 saa 20:21'

    kuki De Gaule na Felecite aribo basigayemo undi bamushyizehe? Abayobozi b’amakipe badatoye Felecite bazaba basenye ferwafa na shampionat yu Rwanda.
    Yarananiwe yongeye kwiyamamaza?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru