RUHAGOYACU.com

Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina

Nyuma yo gutandukana na Muvunyi Felix wayizamuye mu cyiciro cya mbere, Miroplast FC yazanye umutoza mushya witwa Muhire Hassan wabasezeranyije kuyubakiramo izina, bamuha umukoro wo kuyigumisha mu cyiciro cya mbere gusa.

Miroplast FC ifite umutoza mushya witwa Muhire Hassan watozaga ikipe ya Rugende FC yo mu cyiciro cya kabiri,nyuma yo kutumvikana na Muvunyi Felix wayizamuye mu cyiciro cya mbere, ahanini bishingiye ku miterere y’amasezerano yasabaga gukoreraho.

Umutoza wafashije Miroplast FC gutwara igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri bananiwe kumvikana ku masezerano y'akazi mu cyiciro cya mbereUmutoza wafashije Miroplast FC gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri bananiwe kumvikana ku masezerano y’akazi mu cyiciro cya mbere

Umunyamabanga Mukuru wa Miroplast FC, Nshimiyimana Alexis yatangarije RuhagoYacu ko inkuru y’umutoza mushya muri iyo kipe ari impamo, gusa yirinda gutangaza icyagendeweho mu kumuhitamo, ati “Ni ibanga ryanjye”.

Uyu muyobozi muri Miroplast FC yatangarije IGIHE ko mu biganiro bagiranye, Muhire yabagaragarije ko hari aho na we ashaka kugera, ati “bityo tukumva azakoresha imbaraga kugira ngo ahagere biciye mu kwitwara neza kw’ikipe. Ibi bitandukanye n’abandi batoza baba bumva ko bamaze kugerayo rimwe na rimwe ishyaka ryabo rikaba ari rike.”

Muhire Hassan ni umutoza ushaka kubaka izinaMuhire Hassan ni umutoza ushaka kubaka izina

Nshimiyimana yatangaje ko inshingano bahaye uwo mutoza ari imwe rukumbi, yo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere, nab o bakaba bamwemereye kuzamuha ibyo azakenera byose ngo agree ku ntego bamuhaye.

Nta bigwi byinshi Muhire afite mu mupira w’amaguru, ariko yabaye mu batoza b’ikipe y’icyahoze ari KIST yanakinnye igihe gito muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, nyuma akomereza muri Kiyovu Sports, ndetse mu 2013 yitabiriye amahugurwa y’abatoza mu Budage, ubu akaba yari Umutoza wa Rugende FC.

Imihigo afite ngo yubake izina mu butoza ni yo yagendeweho mu kumuha akaziImihigo afite ngo yubake izina mu butoza ni yo yagendeweho mu kumuha akazi

Nshimiyimana Alexis avuga kjo nta kindi basabye Muhire uretse kubagumisha mu cyiciro cya mbereNshimiyimana Alexis avuga kjo nta kindi basabye Muhire uretse kubagumisha mu cyiciro cya mbere

Miroplast FC izaba ari nshya mu cyiciro cya mbere ugereranyije n'iyo mu cyiciro cya kabiriMiroplast FC izaba ari nshya mu cyiciro cya mbere ugereranyije n’iyo mu cyiciro cya kabiri

Miroplast FC irimo gushakisha abakinnyi bashya, ndetse Muvunyi Felix yahagaritse akazi yaramaze gutoranya bamweMiroplast FC irimo gushakisha abakinnyi bashya, ndetse Muvunyi Felix yahagaritse akazi yaramaze gutoranya bamwe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karekezi

    Kuya 26-07-2017 saa 07:23'

    Hassan nta mupira yakinnye muri division ya mbere yize i butare yarigize umutoza w’abasaza, ashobora kuba nka Mourinho akubaka izina ntawabihakana, bonne chance.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru