RUHAGOYACU.com

Moïse Katumbi yemereye andi makipe imyanya y’ubuntu mu ndege ya TP Mazembe

Ibibazo by’ingendo mu mikino ya play offs muri Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo bikomeje gutuma imikino imwe n’imwe isubikwa, ibi byatumye umuyobozi w’ikipe ya Tout Puissant Mazembe (TPM), Moïse Katumbi afata umwanzuro wo gutanga imyanya y’ubuntu mu ndege ku yandi makipe abyifuza.

Kuwa kabiri, taliki ya 2 Gicurasi, ubu bwasisi bwatangiriye ku ikipe ya Oc Muungano na CS Don Bosco (basanzwe bafitanye umubano wihariye).

Andi makipe nayo azajya agendera ubuntuAndi makipe nayo azajya agendera ubuntu

Abakinnyi b’ikipe ya Oc Muungano bahawe imyanya mu ndege ya MD 83, bavuye gukina na TP Mazembe yabatsinze ibitego bine ku busa mu mukino wabereye i Lubumbashi kuwa mbere taliki ya 1 Gicurasi.

Ikipe ya CS Don Bosco nayo yagendeye ubuntu muri iyi ndege, kuko ifite umukino i Bukavu kuri uyu wa gatatu, taliki ya 3 Gicurasi.

MD83 yatwaye amakipe atatu kuwa kabiri MD83 yatwaye amakipe atatu kuwa kabiri

TP Mazembe ifite umukino na Bukavu Dawa kuri uyu wa gatatu, ariyo mpamvu umuyobozi wayo yemereye amakipe yose kuzajya ayatwara ku buntu muri MD 83,mu gihe abyifuje kandi yerekeza aho TP Mazembe igiye gukinira.

Iki cyemezo cya Moïse Katumbi Chapwe cyaje mu rwego rwo gufasha amwe mu makipe agorwa n’ingendo muri iyi mikino ya Play Offs.

Aho ari mu buhungiro yagize ati” amakipe yose ari mu mikino ya play offs mu gihe abyifuza ashobora kujyana n’indege y’ikipe,mu gihe TP Mazembe iri mu rugendo rujya guhura n’urw’ayo makipe, kandi bigakorwa nta n’ifaranga na rimwe ayo amakipe atanze” Katumbi.

Katumbi Chapwe uyoborera Mazembe mu buhungiroKatumbi Chapwe uyoborera Mazembe mu buhungiro

Ikipe ya TP Mazembe n’imwe mu makipe make afite indege zayo bwite ku mugabane wa Afurika, ariko ijya yifashishwa n’andi makipe, dore ko mbere y’ibibazo bya Politike byatumye Umuyobozi wayo (Katumbi) ahunga igihugu, iyi ndege yajyaga yifashishwa n’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru