RUHAGOYACU.com

Moussa Camara aragaruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Fc ategerejwe i Kigali kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 20 Gicurasi 2017, avuye mu gihugu cya Maroc gukorerwa ikizamini cy’ubuzima.

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc, Gakwaya Olivier, yabwiye Ruhagoyacu.com ko nta gihindutse uyu musore agomba kugaruka i Kigali kuwa gatandatu, taliki ya 20.

Ati "azagaruka ejo (kuwa gatandatu, taliki ya 20, sinzi niba yaraye akoze ikizamini cy’ubuzima, kuko yahageze ejo kuwa kane, yagiye tutarumvikana, (....) tuzumvikana amaze kugaruka, kuko ni umukinnyi wari ugifite amasezerano", Gakwaya.

Uyu munyamali asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na Rayon Sports Fc.

ku mukino wa Mukura yatsinze ibitego bibiriku mukino wa Mukura yatsinze ibitego bibiri

Gakwaya Olivier ahakana ko uyu musore atigeze ababarirwa ubwo yavaga i Dubai mu igeragezwa ahubwo yahawe ibihano na Rayon Sports Fc kuko yari yaragiye adasabye ibihano.

Moussa Camara yuriye indege kuwa kane, taliki ya 18 Gicurasi, yerekeza muri Maroc, mu ikipe ya Renaissance sportive de Berkane gukora ibizamini by’ubuzima.
Rayon Sports Fc ikunze kugurisha ba rutahizamu bayo, ahanini iba igenderaho, Gakwaya avuga ko atari ikibazo kubura Camara.

Ati’ ntabwo ari ubwa mbere nshuti yanjye, tuzamusimbuza".
Gakwaya Olivier avuga ko nibaramuka bumvikanye akagenda, bazahita bamusimbuza undi rutahizamu w’umunyamahanga kuko mu Rwanda nta bahari.

Usengimana Dany umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda nawe ashobora kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singinda United ishobora no kugura undi mukinnyi w’umunyarwanda, Rusheshangoga Michel, ari naho Gakwaya ahera avuga ko mu Rwanda nta barutahizamu bahari, kuko n’uwaruhari agiye gusohoka mu gihugu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. tom

    Kuya 19-05-2017 saa 15:00'

    apu nagende.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru