RUHAGOYACU.com

Moussa Camara wa Rayon Sports yerekeje muri Ismailia aguzwe akayabo

Rutahizamu Moussa Camara ukomoka muri Mali ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko yamaze gushyira umukono ku masezerano mu ikipe ya Ismailia yo mu Misiri, yamuguze akayabo k’ibihumbi mirongo itani by’Amadorali (50.000$).

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamabanga mukuur wa rayon Sports akaba n’umuvugizi wayo, Gakwaya Olivier yatangaje ko Moussa Camara yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ismailia aguzwe 50.000$.

Moussa Camara yerekeje muri Ismailia nyuma y’ibiganiro abahagarariye iyo kipe bari bamazemo iminsi na Rayon Sports, byari bigamije gutera gapapu ikipe ya RS Berkane uyu rutahizamu yaherukaga gukoramo igeragezwa ndetse agashimwa imyitwarire.

Moussa Camara ni rutahizamu ukomoka muri Mali, yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2016/17, yatsinze ibitego 10 mu mikino 19 yagaragayemo ya shampiyona kugeza kuri ubu.

Moussa Camara ashobora kuba ari we mukinnyi uhenze mu bakinnyi shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka, uretse ko ashobora kunganya na Rusheshangoga Michel, bakarushwa na Dany Usengimana bashobora kujyana muri Singida yo muri TanzaniaMoussa Camara ashobora kuba ari we mukinnyi uhenze mu bakinnyi shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, uretse ko ashobora kunganya na Rusheshangoga Michel, bakarushwa na Dany Usengimana bashobora kujyana muri Singida yo muri Tanzania

Moussa Camara yaje muri Rayon Sports asimbura Diarra wari umaze kwerekeza muri DCMP ku mafaranga ataravuzweho rumwe kugeza ubuMoussa Camara yaje muri Rayon Sports asimbura Diarra wari umaze kwerekeza muri DCMP ku mafaranga ataravuzweho rumwe kugeza ubu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 13-06-2017 saa 12:16'

    Ahuuuu!narababwiye ngo abiriza amarozi mukanwa kabo bajye babisobanura neza kuko baba bafite amakuru yaho biri !!!!Murebe ko Aimable atazimiye ,agafunga n’umunwa !!!!!!yabababa na Gasore muze kuba maso hari ibyo azi cg abitse ! badusebereza umupira gusa !!!!!!!

  2. Sebastien

    Kuya 12-06-2017 saa 22:14'

    Mwiriwe bakunzi bu mupira nongeye kubibutsa ko Football atari intambara cyangwa gutukana ni Faireplay niyo mpanvu uwo muvandimwe witwa GASORE yitonde areke gutukana ibyo bitutsi ntacyo byahindura kuri CAMARA kuko ari kurya idorari muri Ismahilia yisekeye atuje numunezero mwinshi wowe urimo kwibabaza umutima ubusa ayo marozi umushinja mwajyanye kumupfumu ?
    ese wunvise ibyatangajwe ubushize mu binyamakuru uko byagendekeye ikipe yawe kubera amarozi ndabona mu Rwanda arabakinyi arabafana arabayobozi bose bamaze kwizera imbaraga za Satani ubundi se Tanzania ko baroga cyane ko mbona ikipe yabo nta ahantu igera ubuse Amavubi bayihaye amarozi yatsinda Brezil cyangwa kiyovu ,Rayon Sport ,APR ,MUKURA ,POLICE,AS KIGALI bazihaye umurozi wambere kw’isi nizishaka zimanuke ikuzimu zatsinda BARCELONE na REAL DE MADRID ???? umupira nugutegura harimo nubushobozi nagahunda ifatika yo guteza umupira wamaguru imbere .sasa reka gutukana Gasore nkunda rayon sport ariko nta burenganzira nfite bwo gutuka umukinyi wa équipe adverse mwebwe gufana kwanyu habamo nibindi byihishe inyuma il faut être des sportifs les injures c’est ne pas bien dans les Football kandi pardon ninama nakugiriraga gusa

  3. ejokji

    Kuya 12-06-2017 saa 12:22'

    ese gasore we ko numva wihayuza amagambo utuka camara ejo bundi sinumvishe ubwo burozi umushinja aabakinnyi ba ya kipe ufana baravananyemo bavuga ko bacishije amarozi bagashaka no kwica umutoza wabo, aliko rero niba yaranakubabaje wihangane siwe wakwimye igikombe, wakibuza kubera imitekerereze ny’iyawe iri muri ikipe ufana.

  4. kagabo

    Kuya 12-06-2017 saa 07:44'

    gasore uri igicucu witukana.

  5. innocent

    Kuya 11-06-2017 saa 23:08'

    gapapu?!? aregaho Kombona se itanze make andi agiyehe?!!! mushishoze ko ari Amahoro?! kubagurisha abakinnyi abambere batanze 78000$none ngo gapapu ni 50000$eeh mudutera umutima mubi.

  6. Sebastien

    Kuya 11-06-2017 saa 22:34'

    sinababyiye ibya Rayon Sport nagahomamunwa nigute wafata umukinyi ukamugurisha mwikipe iguha amafaranga makeya ukamwimana mwikipe iguha menshi narimbizi ko byanze bikunze biramera nkibyabaye kuri Kasirye na wa munya Mali bagurishije ikinshasa muri Daring Club motema pembe mwarangiza ngo mwabuze ayo guhemba nimwe mutiza umurindi adversaire wanyu nimpa azi ko murangwano kurya za ruswa cyangwa kunyereza umutungo w’ikipe nawe niyo nzira azanyuramo kugirango abatsinde cyangwa abateshe umutwe vraiment mwigaye kabisa barimo kudutwara abakinyi muri murayo ....nzaba ndeba ibyacu nahanyagasani

  7. Lambert

    Kuya 11-06-2017 saa 21:15'

    Nizere ko ari hejuru ya 78,000$ si non haba habaye amanyanga kuko Berkhane niyo yatangaga.

  8. twin yeah

    Kuya 11-06-2017 saa 19:40'

    Big up Rayons. Iyi ni ikipe igamije production! Muhite muzanamo umu congolais ariko ubarusha ubunararibonye, championnat itaha izagaragaremo ikinyuranyo kigaragara mu kibuga!

  9. gasore

    Kuya 11-06-2017 saa 17:02'

    nicyohohe icyo gisimba ngoni kamara icyo kirozi

  10. Bwiza

    Kuya 11-06-2017 saa 14:34'

    Bon voyage Camara, igikombe twarakibonye jya guhaha.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru