RUHAGOYACU.com

Moussa Camara yagarutse, Rayon Sports ihita imushyira mu kato

Moussa Camara yagarutse i Kigali akubutse muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ahita ashyirwa mu kato mu kipe ya Rayon Sports kugeza igihe azaba amaze kuganira n’ubuyobozi, hakarebwa niba akanama gashinzwe imyitwarire gashobora kumugenera ibihano.

Moussa Camara, rutahizamu ukomoka muri Mali, amaze ibyumweru bibiri muri Leta zunze ubvumwe z’Abarabu, aho yari yaragiye mu igeragezwa mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC, bikavugwa ko yari yagiye atamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports agifitiye amasezerano.

Mu rukerera rw’uyu wa 9 Gicurasi, ni bwo Camara yagarutse i Kigali, ariko ngo ntiyemerewe guhita asubira mu myitozo ndetse no mu ikipe ya Rayon Sports kugeza ubwo azaba akmaze kuganira n’ubuyobozi nk’uko RuhagoYacu yabitangarijwe na Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi w’iyo kipe.

Ati “Yagarutse ni byo ariko ntabwo aratangira akazi kubera ko agomba kwitaba komite ya ‘Discipline’ (akanama gashinzwe imyitwarire). Avuye i Dubai, yagiye atamenyesheje ikipe (Rayon Sports).”

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports banenga umusaruro Moussa Camara abaha ugereranyije n'uwo bari bamwitezehoBamwe mu bafana ba Rayon Sports banenga umusaruro Moussa Camara abaha ugereranyije n’uwo bari bamwitezeho

Gakwaya yakomeje avuga ko umukinnyi wakoze ikosa ryo guta akazi nk’iryo Moussa Camara yakoze ashobora guhanishwa gukatwa igice cy’umushahara cyangwa wose, ibihano bikarushaho kuremera bitewe n’incuro ikosa rikozwe.

Icyakora ngo kuba Moussa Camara yarakoze iryo kosa kandi hari umukinnyi mugenzi we wari uherutse kurihanirwa, na byo bishobora gutuma ahanwa byihanukiriye kuko bigaragaza ko yakoze ikosa azi neza kandi abishaka.

Ati “Iyo utaye akazi ari ubwa mbere ushobora gukatwa umushara igice cyangwa wose, ubwo rero tuzemeza igihano tumuhaye ari uko tubanje kwicaea tukamutega amatwi, kuko ikosa rikomeye ririmo ni uko hari umukinnyi mugenzi wabo waherukaga kubihanirwa, bivuze ko yaba yarabikoze abizi kandi azi n’igihano kimutegereje. Ni yo mpamvu dushobora gukaza ibihano.”

Guhabwa akato kwa Moussa Camara, bizatuma atagaragara mu mikino ibiri y’igikombe cy’amahoro Rayon Sports igomba gukinamo na Musanze FC, irimo ubanza uzaba kuri uyu wa 10 n’uwo kwishyura uzaba kuwa 14 Gicurasi.

Kugeza ubu Camara amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 8, akaba abinganya na Nsengiyumva Moustapha, mu gihe imbere ye haza Kwizera Pierre umaze gutsinda 10 na Nahimana Shassir ufite 12.

Moussa Camara ngo yakoze ikosa Pierrot yaherukaga guhanirwaMoussa Camara ngo yakoze ikosa Pierrot yaherukaga guhanirwa

Amaze gutsinda ibitego 8 kimwe na Moustapha akubye kenshi mu mushaharaAmaze gutsinda ibitego 8 kimwe na Moustapha akubye kenshi mu mushahara

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 10-05-2017 saa 20:43'

    A

  2. kadafi

    Kuya 10-05-2017 saa 11:30'

    abanyamali bose mubirukane, ntagikomeye bamariye ikipe!

  3. reeeeeeeeeee

    Kuya 10-05-2017 saa 09:40'

    Ariko iyo bamureka agakomerezaho badi, tugashaka undi. Umukinnyi witwa umwataquant, utaratsinda APR igitego na Kimwe nta mwataquant urimo. Ntabwo atsinda igitego aho gikenewe. Ntabwo twamuguriye gutsinda Amagaju Fc cyangwa Pepiniyeri.

  4. Tigana

    Kuya 10-05-2017 saa 03:57'

    Ntabajijishe yari yagiye kubonana n’umu Nigeria ngo bamutere akantu nawe yabarwanyeho namwe hhh muzungu amelala !!! Umuhashyi ni umuhashyi agomba kubereka ko abacongomani ari toto ubundi akabacika contrat ye izaba irangiye keretse Rayon nayo irebye kure ikivunjira kuko igikombe yarakibonye icy’amahoro izahangana ubundi ikamushyira kugatebe igasesa amasezerano agahomba nawe nkuko yabahombeje, nabandi bakabyigiraho isomo

  5. ntihemuka yussuf

    Kuya 9-05-2017 saa 22:00'

    nimumubabarire mumukate igice cyukwezi cyumushahara

  6. Venuste Niyotwagira

    Kuya 9-05-2017 saa 21:17'

    Ayayaaaaa! kuva natangira gufana reyosports KAMARA niwe mukinnyi waducitse nkakoma amashyi we namugenzi we ntazamusige bazajyane kuko baraduhombeye rwose.

  7. srabucya

    Kuya 9-05-2017 saa 20:05'

    Guhanwa ni ngombwa kuko uyu muco ntabwo ari mwiza.

  8. ntihemuka yussuf

    Kuya 9-05-2017 saa 19:45'

    nimumubabarire mumukate igice cyukwezi cyumushahara

  9. peter

    Kuya 9-05-2017 saa 18:12'

    ntago camara yaje kwitariki 09 yaje 08

  10. Kaka

    Kuya 9-05-2017 saa 17:57'

    @sicharles. KO ibigarasha byose biza muri rayon nkuko ubivuze nizere KO nawe ugiye kuza vuba

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru