RUHAGOYACU.com

Moussa Camara yatangaje uko yari amerewe ku munsi bivugwa ko Rayon Sports yarozwe na Mukura

Umunya-Mali rutahizamu usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports yashyize ukuri kw’ibyamubayeho ahagaragara ku munsi ikipe ya Mukura VS yakira Rayon Sport kuri Stade Huye, benshi bibuka nk’umunsi byavuzwe ko ikipe ya Mukura Victory Sports yakoresheje amarozi kugira ngo ibashe kwigaranzura Rayon Sports.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yaje kunganyamo na Mukura Victory Sport 1-1, gusa ku munota wa mirongo ine na kabiri rutahizamu Moussa Camara yaje kwirukankira mu izamu ryari ririnzwe na Mazimpaka Andre kapiteni w’iyi kipe maze atabururamo ibintu akurikirwa n’abakinnyi ba Mukura bamutega imitego ayisimbuka yirukanka , kubera imbaraga n’umuvuduko by’uyu rutahizamu byatumye ashobora kubanyuramo maze abishyikiriza umunyezamu we wungirije Mutuyimana Evaliste nawe wahise abicengeza mu muferege, nyuma yaho Camara ndetse n’umuzamu Mazimpaka baje guhabwa amakarita y’umuhondo umukino urakomeza maze icyo gice cya mbere gikinwa iminota mirongo itanu n’itanu.

Camara yirukansweho n'abakinnyi ba Mukura, arabasiga? Foto:DukuzeCamara yirukansweho n’abakinnyi ba Mukura, arabasiga? Foto:Dukuze

Nubwo Mukura Victory Sports yari yabanje igitego mu mazamu yari arinzwe na Ndayishimiye Jean Luc Bakame, nyuma yo gutaburura ibyiswe amarozi mu minota itanu gusa yakurikiyeho, uyu rutahizamu yari ahagurukije abafana b’ikipe ya Rayon Sports babyina intsinzi y’igitego cyo kwishyura.

Ikipe ya Mukura Victory Sports bivugwa ko yari yaroze kuri uyu mukinoIkipe ya Mukura Victory Sports bivugwa ko yari yaroze kuri uyu mukino

Kuba igitego cyarabonetse nyuma gato yo gutaburura ibyiswe amarozi benshi babifashe nko kuba aribyo byari byabaye inzitizi yo kudatsinda kwa Rayon Sport, ubwo yaganiraga na Royal TV abajijwe uko uriya munsi wamugendekeye, Moussa Camara wasubizaga yirekuye yayitangarije ko yatangiye umukino yumva aribwa umutwe ndetse ko yari yanabwiye umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ko atari bukine, ariko bikarangira afashe imiti agakina, gusa ngo amaze gukura amarozi mu izamu yahise yumva akize ndetse nyuma y’iminota itanu gusa akaza kubona igitego.

‘’Ubwa mbere nateye umutambiko w’izamu mwarabibonye kuma televiziyo yanyu, mugenzi wanjye Lomami Frank arampamagara arambwira ngo hari ibintu bashyize mu izamu bivanemo urahita utsinda, nahise njya kubikora nyuma y’iminota ibiri [ni itanu] gusa mpita ntsinda, ubundi mbere y’umukino numvaga ntameze neza, ndwaye mfite umunaniro, umutwe urimo kundya, hahahah ariko maze kubivanamo nahise numva nkize numva mpise mera neza, numva mfite imbaraga.’’

Agira icyo avuga ku bitangazamakuru by’I Burayi bytangaje ko ariwe waba warashyize ibyiswe amarozi mu izamu, n’ibitwenge byinshi akaba yagize ati: ‘’ Hahhah ntabwo ari njye wabishyizemo, ni uriya munyezamu wabikoze mwese mwabonye amashusho, icyo nakoze ni ukubikuramo gusa , sinarebye ibyo aribyo gusa byari bimeze nk’urushinge rwo kudoda. Tukiri mu mwiherero naganiriye na Yves Rwigema mubwira ko ntameze neza ntari bukine, arakomeza arambwira ngo Camara ugomba gukina kandi uratsinda Inshalah!!’’

‘’Ndihangana mfata imiti ndakina gusa n’ubundi Lomami [Frank] yari yambwiye ko abantu bose babizi ko iriya kipe [Mukura Victory Sports] ndetse n’umuzamu wayo [Mazimpaka Andre] bazwiho kuroga, nakinnye muri Tunisia ariko ntabyo bakoresha ndetse no muri Mali ntabwo babigaragaza kuriya’’

Rayon Sports yari yabanje mu kibuga/Foto:J.DukuzeRayon Sports yari yabanje mu kibuga/Foto:J.Dukuze
Abatoza bombi bahakanye ko ibyo amarozi yagaragaye mu mukino batabizi/Foto:J.DukuzeAbatoza bombi bahakanye ko ibyo amarozi yagaragaye mu mukino batabizi/Foto:J.Dukuze

Moussa Camara akaba amaze gutsinda ibitego bine muri shampiyona igeze ku munsi wa cumi na kabiri.

Nyuma y’ibyagaragaye kuri uyu mukino wa Mukura Victory Sport na Rayon Sports ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’amakipe bakaba barakoze inama yigaga uburyo iki kibazo cyarandurwa burundu muri ruhago nyarwanda, bemeza ko ikipe izongera kugaragarwaho ikoreshwa ry’amarozi izacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu ndetse no gukurwaho amanota atatu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. damas

    Kuya 13-01-2017 saa 18:56'

    AmahirweyaRayon niyonemejenkukurikwanjyekudakuyeh’ukwab andi%

  2. jdamascene

    Kuya 13-01-2017 saa 04:03'

    amahirwe ni aya rayon sport-100%

  3. Chris

    Kuya 13-01-2017 saa 00:16'

    ubundi uburozi bukorana n’ubundi. imp0amvu yizeye ko burimo ni uko ibyo nawe bari bamusezeranije (abarozi) yabonaga ko byanze kubera impamvu nawe yizera. ubundi kwizera kurarema ntatubeshye ko nawe ataroga. ibya football yo mu Rwanda turabizi.

  4. Quatre-Vingt

    Kuya 12-01-2017 saa 06:29'

    Ariko ubundi Ibyo bintu mugumya muvuga byavuye mwizamu nibiki ? mwarabipimye musanga ariki ? Cg mwasanze Ariki ? nibintu gusaaaaaaaaa ??????
    Uyumunyari akwiye kwisobanura kuribyo bintu mudatobora ngo muvuge.Umunyezamu yavuzeko arisume ye. mwebwe muti nibintu ?
    haribyinshi umuntu yakwibaza ? Niba byari ibirozi nkuko mubivuga Kuki ntakindi gitego yatsinze Cg bagenzi be babitsinde ? nkuko Mubivuga ko ibirozi byari bivuyemo ? uwo mugenzi we yabihereje Kuki atavuze Ibyo nibyo wenda nihembe ryinzovu ? Cg uruhu rubans ? Cg igiti runaka ? Cg ibyatsi runaka ?
    Muraho ngo nibintuuuuuuuu.

  5. maso

    Kuya 12-01-2017 saa 00:48'

    Twemere iki tureke iki?
    Amarozi , amahirwe, uhubanga?

  6. maso

    Kuya 12-01-2017 saa 00:48'

    Twemere iki tureke iki?
    Amarozi , amahirwe, uhubanga?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru