RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Mpembwa miliyoni itanarengaho urupfumuye- Masudi Djuma
Print Comments: 15 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yatangarije RuhagoYacu ko abavuga ko yaba hari ibindi agenerwa n’ikipe ya Rayon Sports atari uko biri kuko ahabwa umushahari gusa muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ibi, bije bikurikirana n’icyegeranyo giherutse gushyirwa hanze n’Imvaho Nshya ku mishahara y’abatoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, aho Masudi Djuma utoza Rayon Sports, aza ku mwanya wa gatanu, bivugwa ko ahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda hakiyongeraho n’ibindi agenerwa n’ikipe byose bikagira agaciro ka miliyoni 1,400,000 Frw.

JPEG - 55.5 kb
Masudi Djuma ashaka igikombe cya gatatu muri Rayon Sports amazemo imyaka 13 kuva atangiye no kuyikinira

Aganira na Ruhagoyacu, Masudi Djuma yavuze ko abeshyerwa kuko uretse umushahara, nta kindi agenerwa n;ikipe ya Rayon Sports.

"Umuntu wanditse iyi nkuru yambeshyeye cyane. Njye rwose nabeshyewe, mpembwa miliyoni itanarengaho urupfumuye. Nta nzu nishyurirwa, nta essance."- Irambona Masudi Djuma.

Ubwo yahabwaga amasezerano y’imyaka itatu muri Rayon Sports, Masudi Djuma yari yasabye ko yahabwa imodoka kuko ibikorwa by’ikipe atabikora na moto.

JPEG - 36.9 kb
Masudi yahawe amasezerano y’imyaka 3 muri Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cy’amahoro

Imishahara y’abatoza ba shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’Imvaho Nshya

  1. Jimmy Mulisa Frw 2,700,000 (APR FC)
  2. Ivan Minnaert Frw 2,500.000 (Mukura VS)
  3. Seninga Innocent Frw 2,300,000 (Police FC)
  4. Nshimiyimana Eric Frw 1,700,000 (AS Kigali)
  5. Massoud Irambona Frw 1,400,000 (Rayon Sports)
  6. Masha Vincent Frw 1,300,000 (Bugesera FC)
  7. Andre kassa Mbugo Frw 1,200,000 (Sunrise FC)
  8. Kanamugire Aloys Frw 800,000 (Kiyovu Sports)
  9. Ruremesha Emmanuel Frw 800,000 (Etincelles)
  10. Jimmy Ndayizeye Frw 700,000 (Espoir FC)
  11. HabImana sostene Frw 700,0000 (MUSANZE FC)
  12. Nduhirahandi Abouk Karim Frw 600,000 (Marines FC)
  13. Sogonya Hamissi Kishi Frw 600,000 (Kirehe FC)
  14. Okoko Godfrey Frw 500,000 (Gicumbi FC)
  15. Pablo Nduwimana Frw 350,000 (Amagaju)
  16. Muhoza Jean Paul Frw 250,000 (Pepiniere FC)
Bwiza Kuya 30-03-2017 saa 12:23'

Masudi komeza intambwe ijya imbere ibyiza biri imbere kandi gukora neza nawe ni ishema ryawe natwe abarayons bikatwongerera ibyishimo! Imana ibigushoboze mu izina rya YESU.

NI VINCENT Kuya 26-03-2017 saa 19:50'

masudi we rata nibakureke wikorere akazi IMANA ijye ikujyenda imbere uterimbere naho abavuga ibigambo nuko baziko ibyo ukura ntawabishobo ahubwo namashyari nimitima mibi? humura natarayo azaza turakwemera IMANA ijye iguha imigisha myinshi ujye mbere.

Drogba Kuya 26-03-2017 saa 19:34'

Ngo miriyoni ninke kuri masudi ek bigambo ahaaaaaa ese mwibagiwe ko ari umurundi iyo miriyoni se umvunje mumarundi wasanga atariwe wa mbere uhembwa akayabo oh rayon uri inyatsi yikiryabarezi ahubwo mumwongeze zibe eshatu arushe murisa aha ariko abatindi ntimwenya

kay Kuya 26-03-2017 saa 18:56'

hahahah umujinya wa ba APR uratuma disi batukana muzage muba infura kuvuga se abandi haruwapfutse umunwa ayinya ubwo ikinyuranyo sicyo gituma mutukana nk’abashumba

Emile Kuya 26-03-2017 saa 08:23'

@ Aimable, murugo rw umugabo nabandi mwese nagiragango mbabwireko mwiteranyirije ubusa mutukana. Ariko ubwo muzarekeraho ryari kugira ishyari. Umutima wa mukushi Imana ntiwukunda

bb Kuya 26-03-2017 saa 08:01'

Masudi COMANDO wacu courage, ejo bundi tuvaniremo kariya gakipe ko muri Nigeria ubundi uzane ariya mafranga tukongeze umushahara!

Etsou Kuya 25-03-2017 saa 21:17'

Ariko mwabantumwe ntimugasebanye niba utemera n’urukwavu uzemere ko ruzi kwiruka, kuvuga ngo ayo ahembwa nayo ajyana kubaka uburundi,cyangwa ngo nayo nimenshi,icyamuzanye ni akazi agakoze agahembwa bitwaye iki?Ubwose koyahabwaga abazungu ntibagire numusaruro batanga.Jyenumva nubushobozi bubonetse akazamurirwa umushahara ntakibazo.

Etsou Kuya 25-03-2017 saa 21:17'

Ariko mwabantumwe ntimugasebanye niba utemera n’urukwavu uzemere ko ruzi kwiruka, kuvuga ngo ayo ahembwa nayo ajyana kubaka uburundi,cyangwa ngo nayo nimenshi,icyamuzanye ni akazi agakoze agahembwa bitwaye iki?Ubwose koyahabwaga abazungu ntibagire numusaruro batanga.Jyenumva nubushobozi bubonetse akazamurirwa umushahara ntakibazo.

aimable Kuya 25-03-2017 saa 20:47'

ariko Gaspard asashekeje koko!!! ngo Masudi bamuhembe kuruta Mulisa? kuko yakoze ikise? kuko yatsinze mulisa inshuro ebyiri zose? ahubwo bazamure uwa Gicumbi kuko yakoze ibyananiye Masudi nako Bigambo

gatabazi Kuya 25-03-2017 saa 19:41'

masudiwe urashoboye ahubwo uzadutsindire kariyagacyipe komurinijeriya urebe kutogezwa kurajekubareyobose ikipeyo irashoboye.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)