RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Mu cyumweru cyahariwe imikino Olempike hazubakirwa umuturage utishoboye i Gatagara
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Mu cyumweru cyitiriwe olempike “Olympic Week/Semaine Olympique” kizatangira taliki 23 Kamena 2017, Komite Olempike ifatanyije n’abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye imikino Olempike mu bihe bitandukanye ndetse na bagenzi babo barimo n’ibyamamare baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bazubakira umuturage utishoboye.

Tariki 23 Kamena, u Rwanda ruzifatanya n’amahanga mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana indangagaciro z’imikino olempike. Kuri uwo munsi, ni bwoi mu Rwanda nk’umwihariko hazatangira icyumweru cyitiriwe olempike, cyateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda, ifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Kids Play International (KPI)’.

Bizimana Festus, Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y'u RwandaBizimana Festus, Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda

Muri icyo cyumweru hazakorwamo ibikorwa bitandukanye bigamije kugaragaza uko siporo n’indangagaciro z’imikino olempike bishobora guhuriza hamwe no guhindura umuryango nyarwanda mwiza kurushaho.

Ibyo bikorwa birimo icyo kubakira umuturage utuye i Gatagara nk’uko Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Plempike y’u Rwanda, Bizimana Festus yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 19 Kamena 2017.

Bizimana yagize ati “Umuganda twawuteguye dufatanyije n’inzego z’ibanze, tuzawukorera kju kagari, tunawukorere mu rugo rw’umuntu, umudamu witwa Pelagie, tujyeyo tumufashe kuzamura inkuta z’inzu ye, mu kumwubakira.”

Ku munsi wo gutangiza Icyumweru cyitiriwe Olempike ari na wo munsi nyirizina wahariwe kuzirikana indangagaciro Olempike, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bizabimburirwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze ku gicamunsi hakaba ari bwo hazafungurwa ku mugaragaro icyo cyumweru, uwo muhango ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abanyamakuru bagejejweho gahunda y'ibikorwa bizaba bigize Icyumweru Olempike mu RwandaAbanyamakuru bagejejweho gahunda y’ibikorwa bizaba bigize Icyumweru Olempike mu Rwanda

Kuwa gatandatu tariki ya 24 Kamena ni bwo hateganyijwe igikorwa cy’umuganda rusange kizakorerwa i Gatagara mu Karere ka Nyanza, aho uwo muturage azubakirwa inzu, ubundi hagatangwa ubutumwa butandukanye buzaba bugamije gusobanurira abaturage indangagaciro z’imikino Olempike.

Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena ni bwo hateganyijwe ibikorwa byinshi, aho ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyanza bizahurira i Gatagara, hakazaba imikino myinshi ndetse hanatangwe ubutumwa butandukanye.

Kuwa mbere tariki ya 26 Kamena bwo ibikorwa bya ‘Olympic Week’ bizakomeza hasurwa ibigo by’amashuri bikorana na ‘Kids Play International’ mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere no kumenyekanisha indangagaciro Olempike.

Uyu ni na wo munsi abanyamahanga bazitabira iki cyumweru bazatemberezwa ibice bitandukanye by’igihugu, aho bazasura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda bakarushaho gusobanukirwa amateka yarwo.

Habyarimana Florent, umukozi muri MINISPOC ushinzwe gukurikirana no gushaka impano z'abana muri siporo yagaragaje ko Icyumweru Olempike ari ingirakamaro, dore ko guteza imbere indangagaciro Olempike bigomba guhera mu bakiri batoHabyarimana Florent, umukozi muri MINISPOC ushinzwe gukurikirana no gushaka impano z’abana muri siporo yagaragaje ko Icyumweru Olempike ari ingirakamaro, dore ko guteza imbere indangagaciro Olempike bigomba guhera mu bakiri bato

Kuri 27 Kamena ari na wo munsi icyo cyumweru kizasozwaho, hazaba icyiswe “Coffe & Conversation”, aho bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, abakinnyi batandukanye bitabiriye imikino olempike, abayobozi ba komite olimpike y’u Rwanda n’ab’Amashyirahamwe y’imikino atandukanye, bazateranira kwa Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, bakazaganira ku ndangagaciro z’imikino olempike n’uburyo zarushaho gutezwa imbere mu Rwanda.

Ni icyumweru kizitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bafite amateka mu mikino olempike nk’Umunyamerikakazi Ibtihaj Muhammad wegukanye umudali wa bronze muri Fancing (kurwanisha igisa n’inkota) mu mikino olempike ya 2016 yabereye muri Brazil, akaba afite n’amateka yihariye yo kuba ari we wa mbere wakinnye iyo mikino yambaye ‘Hijab’ (umwambaro uhisha umusatsi ku bakorwa b’abayisilamu).

Icyo cyumweru kizitabirwa kandi n’Umunyamerikakazi Anne Poulin wabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru muri Arizona State University nyuma akaza no kwerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Nottingham Forest mu Bwongereza, uyu akazaba ari kumwe na Jeremiah Attaochu ukomoka muri Nigeria ukina American Football.

Umuyobozi wa 'Kids Play International' mu Rwanda, ngo muri gahunda yo guteza imbere indangagaciro Olempike uyu muryango urimo kubaka ikibuga cy'imikino i GatagaraUmuyobozi wa ’Kids Play International’ mu Rwanda, ngo muri gahunda yo guteza imbere indangagaciro Olempike uyu muryango urimo kubaka ikibuga cy’imikino i Gatagara

Uretse aba kandi hazaba hari umunyamuziki wo muri Canada, Drew Seeley, ndetse n’icyamamare mu guserebeka ku rubura Tracy Evans wanashinze umuryango ‘Kids Play International’.

Amy Paffrath wamamaye mu gukina film muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni undi mu byamamare bizaba biri mu Rwanda, uyu akaba yaranegukanye igihembo cya Emmy Award.

Mu banyarwanda bazaba bari muri ibyo bikorwa twavuga nka Salome Nyirarukundo na Epiphanie Nyirabarame basiganwa ku maguru, Jeanne d’Arc Girubuntu na Nathan Byukusenge basiganwa ku magare n’abandi batanduikanye bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike mu bihe bitandukanye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)