RUHAGOYACU.com

Mu mafoto: Bimwe mu bidasanzwe byagaragaye mu mukino wa Rayon Sports na APR FC mu gikombe cy’Intwari

Kuba APR FC yaratsinze Rayon Sports ubwabyo byari agashya kuri benshi bashingiye ku buryo aya makipe yigaragaje muri iri rushanwa mbere y’uko ahura ubwayo. Icyakora hari ibindi bimwe na bimwe wakwibwira ko bidasanzwe ariko wenda bisanzwe, ahubwo ari uko tutabimenyereye mu mupira wo mu Rwanda.

Amafoto:

Jimmy Mulisa n'abafana ba Rayon Sports (ni mu mupira ariko nkeka ari nk'Injangwe n'imbeba). Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuJimmy Mulisa n’abafana ba Rayon Sports (ni mu mupira ariko nkeka ari nk’Injangwe n’imbeba). Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Uyu mwera yamaze kuba Umufana wa Rayon Sports, arimo kwiga kuvuza Vuvuzela ngo yakirwe mu ba Hooligans bayobowe na Rwarutabura. (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Uyu mwera yamaze kuba Umufana wa Rayon Sports, arimo kwiga kuvuza Vuvuzela ngo yakirwe mu ba Hooligans bayobowe na Rwarutabura. (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Ese koko barebaga ibigiye gukurikiraho? Bamwe mu bafana bavugaga ko uyu mukino wabaye kera (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ese koko barebaga ibigiye gukurikiraho? Bamwe mu bafana bavugaga ko uyu mukino wabaye kera (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Menya guhusha igitego cyari cyabazwe biryana peeee (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Menya guhusha igitego cyari cyabazwe biryana peeee (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Yahushije igitego maze amaso ahita ayahanga Bose babireba ngo arebe uko abigenje (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Yahushije igitego maze amaso ahita ayahanga Bose babireba ngo arebe uko abigenje (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Renga nkumene, Nyirantarengwa,....bitewe n'aho uri wakwita uko ushaka 'umurongo' Twagirumukiza Abdoul yarimo acira abakinnyi ba Rayon Sports ubwo Muhadjiri yari agiye gutera Coup franc (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Renga nkumene, Nyirantarengwa,....bitewe n’aho uri wakwita uko ushaka ’umurongo’ Twagirumukiza Abdoul yarimo acira abakinnyi ba Rayon Sports ubwo Muhadjiri yari agiye gutera Coup franc (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Ntibisanzwe ko umufana ku kibuga agira ibyishimo ngo ageze aho agira Umuvuduko ukabije w'amaraso...Gusa Imana ishimwe, uyu mufana ameze neza nta kibazo (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ntibisanzwe ko umufana ku kibuga agira ibyishimo ngo ageze aho agira Umuvuduko ukabije w’amaraso...Gusa Imana ishimwe, uyu mufana ameze neza nta kibazo (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Irambona Eric agiye gusimbura Nahimana Shassir abanza kumutiza uturindamirundi (protège-tibias) (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Irambona Eric agiye gusimbura Nahimana Shassir abanza kumutiza uturindamirundi (protège-tibias) (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Ntibisanzwe ko abakinnyi batiririkanya uturindamirundi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ntibisanzwe ko abakinnyi batiririkanya uturindamirundi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Abafana baba barebana ay'Ingwe (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Abafana baba barebana ay’Ingwe (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Eeeeh..uku kwishimira igitego se ni uko mu Rwanda? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Eeeeh..uku kwishimira igitego se ni uko mu Rwanda? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Igitambaro cya rutura cya Gikundiro Forever na cyo ni gishya mu mifanire (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Igitambaro cya rutura cya Gikundiro Forever na cyo ni gishya mu mifanire (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Iki gitambaro cyaratembereye mu bafana ba Rayon Sports muri Stade Amahoro kuva muri 11 kugeza muri 17 (aho bita mu Ruhango) (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Iki gitambaro cyaratembereye mu bafana ba Rayon Sports muri Stade Amahoro kuva muri 11 kugeza muri 17 (aho bita mu Ruhango) (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Abafana ba Rayon Sports barimo guhanga udushya mu buryo bw'imifanire y'umupira wo mu Rwanda (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Abafana ba Rayon Sports barimo guhanga udushya mu buryo bw’imifanire y’umupira wo mu Rwanda (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Lt.Gen Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC yereka ba Afande bagenzi be n'abandi bari bamuri hafi, ibirimo kubera mu kibuga (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Lt.Gen Jacques Musemakweli, Perezida wa APR FC yereka ba Afande bagenzi be n’abandi bari bamuri hafi, ibirimo kubera mu kibuga (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Minisitiri wa Siporo n'Umuco menya ataranyuzwe na bimwe mu byakinwaga, dore ko ari na rwo rwego rukuru rw'umupira w'amaguru mu Rwanda (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Minisitiri wa Siporo n’Umuco menya ataranyuzwe na bimwe mu byakinwaga, dore ko ari na rwo rwego rukuru rw’umupira w’amaguru mu Rwanda (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Abafana bo bashimishwa na byinshi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Abafana bo bashimishwa na byinshi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Lt.Gen Musemakweli akora mu kiganza Umugaba mukuru w'Ingabo Gen Patrick Nyamvumba mu kwishimira igitego cya Muhadjiri (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Lt.Gen Musemakweli akora mu kiganza Umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba mu kwishimira igitego cya Muhadjiri (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka ajya gukora mu kiganza Minisitiri w'Ingabo, Gen.James Kabarebe bamushimira intsinzi nyuma y'umukino (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka ajya gukora mu kiganza Minisitiri w’Ingabo, Gen.James Kabarebe bamushimira intsinzi nyuma y’umukino (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Uyu se yabwiraga abo yasize imuhira ukjo byifashe cyangwa yiheraga amaso n'amatwi icya rimwe? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Uyu se yabwiraga abo yasize imuhira ukjo byifashe cyangwa yiheraga amaso n’amatwi icya rimwe? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Ubwo APR FC yari ibonye igitego cya kabiri, Nshuti Dominique Savio yahise yicara hasi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ubwo APR FC yari ibonye igitego cya kabiri, Nshuti Dominique Savio yahise yicara hasi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Yari yagize 'cramp' (ibyo bita gufatwa n'imbwa) mu kuguru kw'imoso (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Yari yagize ’cramp’ (ibyo bita gufatwa n’imbwa) mu kuguru kw’imoso (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Nyuma yo gukira imoso yahise ataka n'ukw'iburyo, umusifuzi aza gutahura ko ari ugutinza umukino amwohereza hanze (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Nyuma yo gukira imoso yahise ataka n’ukw’iburyo, umusifuzi aza gutahura ko ari ugutinza umukino amwohereza hanze (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Savio yahise asimburwa maze Iranzi Jean Claude asigara atanga ubufasha (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Savio yahise asimburwa maze Iranzi Jean Claude asigara atanga ubufasha (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Imbwa zanze kurekura biba ngombwa ko akurikirana umukino atya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Imbwa zanze kurekura biba ngombwa ko akurikirana umukino atya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Rugwiro wari wikanze Diarra yakuye umupira ku biganza bya Kimenyi Yves asigara yitonganya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Rugwiro wari wikanze Diarra yakuye umupira ku biganza bya Kimenyi Yves asigara yitonganya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Yahise aza kwihohora anamusaba gutuza ngo bakomeze (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Yahise aza kwihohora anamusaba gutuza ngo bakomeze (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Umukino watangiye Yannick Mukunzi afite amafiyeri atoneka mukeba yahoze akinira, maze Djihad amukinira nabi ngo amucubye aranakomereka mu kanwa (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Umukino watangiye Yannick Mukunzi afite amafiyeri atoneka mukeba yahoze akinira, maze Djihad amukinira nabi ngo amucubye aranakomereka mu kanwa (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Igice cya mbere cyose akanyamuneza kabonekaga no ku minwa (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Igice cya mbere cyose akanyamuneza kabonekaga no ku minwa (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Uyu mufana we aderese ye ni iyi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Uyu mufana we aderese ye ni iyi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Uyu we yashakaga gutahana amashusho (Video) azajya yirebera igihe akumbuye ibihe bimwe by'uyu mukino (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Uyu we yashakaga gutahana amashusho (Video) azajya yirebera igihe akumbuye ibihe bimwe by’uyu mukino (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Abanyamakuru na bo barebeye umupira muri 'Tribune' y'icyubahiro (ubwo ni muri VIP)Abanyamakuru na bo barebeye umupira muri ’Tribune’ y’icyubahiro (ubwo ni muri VIP)

Rugwiro yawukuye ku biganza bya Kimenyi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Rugwiro yawukuye ku biganza bya Kimenyi (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Byari binejeje (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Byari binejeje (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Amadarubindi, Amataratara, Amalinete...ubyite uko ushaka ariko nyine ni Umu-Rayon (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Amadarubindi, Amataratara, Amalinete...ubyite uko ushaka ariko nyine ni Umu-Rayon (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Turi 'Epiyara'....(Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Turi ’Epiyara’....(Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Abafana bo bageze aho basubiza agatima impembero (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Abafana bo bageze aho basubiza agatima impembero (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

"Rira bien qui rira le dernier"...Ese buriya si nko kuvuga ngo "....gahimba akandi kataraza"? (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)"Rira bien qui rira le dernier"...Ese buriya si nko kuvuga ngo "....gahimba akandi kataraza"? (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Uyu munyezamu ni we wasoje umukino mu munyenga (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Uyu munyezamu ni we wasoje umukino mu munyenga (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Kimenyi yakuye umupira ku kirenge cya Tchabalala (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Kimenyi yakuye umupira ku kirenge cya Tchabalala (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko, Uwizeyimana Evode yarebye umupira yiyicariye kuri iriya ntebe (yitendetse ku cyuma) (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yarebye umupira yiyicariye kuri iriya ntebe (yitendetse ku cyuma) (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Abakinnyi ba APR FC nyuma y'umukino bagiye gusuhuza ingabo zamugariye ku rugamba (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Abakinnyi ba APR FC nyuma y’umukino bagiye gusuhuza ingabo zamugariye ku rugamba (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Umwe mu ngabo zamugariye ku rugamba yahobeye Migi ibyishimo biramurenga (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Umwe mu ngabo zamugariye ku rugamba yahobeye Migi ibyishimo biramurenga (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

Abakinnyi ba APR FC bahise bajya gushimira abafana bari babari inyuma n'ubwo bari nka 1/3 cy'aba Rayon Sports (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYau)Abakinnyi ba APR FC bahise bajya gushimira abafana bari babari inyuma n’ubwo bari nka 1/3 cy’aba Rayon Sports (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYau)

Manzi Thierry ajya kwambara umudali anasuhuza abayobozi ba Rayon Sports (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)Manzi Thierry ajya kwambara umudali anasuhuza abayobozi ba Rayon Sports (Foto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu)

AS Kigali vs Police FC na ho hari ibyagaragayemo

Eric Nshimiyimana ntiyahamanyaga n'Umusifuzi wo ku ruhande (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Eric Nshimiyimana ntiyahamanyaga n’Umusifuzi wo ku ruhande (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Bwanakweli Emmanuel...Ese ubu yarebaga ibirenge bye acishije amaso mu ikabutura? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Bwanakweli Emmanuel...Ese ubu yarebaga ibirenge bye acishije amaso mu ikabutura? (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Ese koko n'abafana b'andi makipe bamwe baba bakunda Rayon? aba ni aba AS Kigali ku birango bya Rayon Sports (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ese koko n’abafana b’andi makipe bamwe baba bakunda Rayon? aba ni aba AS Kigali ku birango bya Rayon Sports (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Bishobora kuba bibaye ubwa mbere umukino wa AS Kigali vs Police FC urebwe n'abafana bangana batya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Bishobora kuba bibaye ubwa mbere umukino wa AS Kigali vs Police FC urebwe n’abafana bangana batya (Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Amafoto: Ntare Julius&Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. KALISA

    Kuya 4-02-2018 saa 10:18'

    abanyamakuru Rwose. ngo ubwabyo APR gutsinda Rayon byari igitangaza. nkawe koko umaze kureba match zingahe koko ahubwo se gasenyi yadutsinze inshuro zingahe? ikipe ibaye itariho igatsinda APR aho yaba ari wa muzimu urira kumunyagasani. Gasenyi itagira epfo na ruguru koko yewe ni inyabibazo. kugeza naho bishyira kukarubanda bagatizanya uturinda murundi twese tureba. nibaza icyo abafana bayo bayimariye, bave mumagambo bajye mubikorwa

  2. dudu

    Kuya 4-02-2018 saa 05:31'

    Ubwo niba rayon igura abasigaye yarangiza igatsinda kanyagazi nako gitobero nako gikona,nuko nayo ntamupira muzi ahubwo nukurandatwa nabasifuzi,ukaririmba ngo ntamutoza ngo abacyinnyi ntibashoboye nibindi icyo rayon yashakaga nigikombe kandi murisa yariguhita yirukanwa ntabwo umuntu watwaye igikombe yakina nkuruhira ubusa ibyo ntibinashoboka kurwanira ishema gusa?kuburyo mutsinda rayon abafana banyu bakajya mubitaro kweri?ubwo rayon ntiyabahagaritse umutima?izabarwaza mpaka muzicwa nagahinda to ntaho igiye irahari to rayon niyabafana ntabwo ifashwa na leta ntabwo dusakuza kurusha inyombya ntacyo dukora rayon ibayeho kuko duhari kandi tuzakomeza mwimenyereze kubana nagahinda kuko irahari

  3. Gido

    Kuya 3-02-2018 saa 21:21'

    Yoooooo dorumuntu ubabaje nukuri sha nanjye nemeyinkunga yo kugutwara muri CARAES I NDERA bulot yawe bazongera bakayikaza (ami du sport)uratukana bose babireba!!!!!!!erega APR izabashenguzimitima !!bayita GITINYIRO KIBARUMA NYAMUKANDAGIRA UMWAMI WA RUHAGO hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

  4. Sammy

    Kuya 3-02-2018 saa 20:38'

    Dorimpanvu rero tujya tuvugako abarayons buzuyemo abantu buburere buke wowe wiyita" Ami du sport " ako nagahinda kakwishe gusa!!!!!sha gusa kuba urumurayon ukavuga biriya ntagitangaje nuhubundi wihangane twaremewe kukubabaza ukazarinda upfana agahiri nagahinda ,umujinya wo uzashirira mumurizo

  5. Kundwa

    Kuya 3-02-2018 saa 20:27'

    Nkwemereye ubufasha bwo kugutwara indera ami du malheur(ami du sport)

  6. ami du sport

    Kuya 3-02-2018 saa 19:39'

    Wowe wiyita nkundwa uri igicucu iyo Rayon ibatwaye ibikombe 4 mumezi 5 gusa aho ntimwaba musigaye kuzina gusa nkawawundi warataga inkovu zimiringa gusa uri feke mubuzima bwa APR yari yatwara igikombe kiruta ibindi mu rwanda? Sha Rayon izahora ari Rayon.

  7. Dani

    Kuya 3-02-2018 saa 15:55'

    We kamasa niba arikimasa sikmbizi ,nkurikije ikinyabupfura ufite nubwenge butanuzuye akayiko wowe wita GITINYIRO APR kadende ushake uvugibyushaka wenda agahiri nagahinda ufite kenda kukumenagatuza kagabanuka,arko ibyo ntibikuraho ko tubari hejuru mwe mukaba hasi cini naho kugutsinda ntankuru irimo no kuba nkurushibikombe byinshi cyaaaane AHUBWO IYO MUTUGUYEHO MUKADUTSINDA IYO NIYONKURU

  8. kamasa

    Kuya 3-02-2018 saa 14:54'

    Kuri Kadende igikombe ni ugutsinda rayon ibindi ntubiyibaze birashimishije.

  9. Rogers

    Kuya 3-02-2018 saa 07:09'

    Gisa cyakora ndagushimiye kugitekerezo utanze,njye ndi umufana wa APR ark nyuzwe na comment yawe kuko irimo analyse nukuri,icyocyo umuntu yagishimira Rayon sport,gusa na none iyo uje muri Apr uvuye muri rayon uri umuhanga ubanzamo mukibuga urwego rwawe ruratumbagira kdi ugahita unamenyekana kurwego mpuzamahanga urugero:Haruna Ngabo Gatete Dhjihad Mangwende na Savio nawe azahitazamururwego cyaaaane,gusa bikubana ibibazo iyuje utari titulaire kumwanya kuko uhasanga competition yabakinnyi benshi

  10. Emmey

    Kuya 3-02-2018 saa 06:41'

    Atikose Aba Reyon bagiye bihesha agaciro uturinda mirundi nikibazokoko Reba Bakame Ahora mumwenda umwe wirose nkuwuri kukiriyo muzaterateranye mwiyambaze nishutizanyu zomurigitinyiro mubagurire ibikoresho Murakoze ninama nabagiraga

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru