RUHAGOYACU.com

Mu marira n’ibyishimo, Rusheshangoga yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba APR FC(Amafoto)

Imyaka itanu irahise, ubwo umusore muto wari uturutse mu ikipe y’Isonga yasinyiraga ikipe ya APR FC akemerera kuyikinira imyaka ibiri azanye na bagenzi be bari bavanye mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Nta kinini yari azwiho kirenze icyo, gusa abafana ba APR FC bari bamutegerejeho byinshi, byo kuba yatera ikirenge mu cya ba myugariro bakomeye bakiniye ikipe ku mwanya we. Mbuyu Twite, Boubacar Sadu, Kalisa Mao… yewe na Ngabo Albert mu gihe cye ntabwo yari yoroshye.

Michel, umwana wahawe umugisha. Ni ko abafana ba APR FC babibonaMichel, umwana wahawe umugisha. Ni ko abafana ba APR FC babibona
Bizimana Djihad yaganiriye na AZAM ari kumwe na RusheshangogaBizimana Djihad yaganiriye na AZAM ari kumwe na Rusheshangoga

Ntabwo byahise byoroha, kuko Rusheshangoga na bagenzi be, bazanye no guhinduka kwa Politike ya APR FC igakinisha abanyarwanda gusa. Umusaruro ntiwahise uboneka, abafana batangira kubura, icyizere nticyaba cyinshi kuri aba basore bari bakiri bato. Umwaka wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ntabwo woroheye Rusheshangoga… ubanza n’uwanyuma byari bigiye kugenda gutyo.

Uyu mwaka waratugoye. Nagezeho ntangira kwiheba numva ko bizagenda nabi kandi urebye byarasaga nkaho ari nge ufite ubunararibonye. Twagendaga dutakaza imikino tutagakwiye gutakaza. Narababaye cyane muri uyu mwaka

.

Ayo yari amagambo ya Rusheshangoga Michel, nyuma yo gufasha APR FC kwegukana igikombe cy’Amahoro, akayisigira itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Total CAF Confederation Cup we atazakina, dore ko azaba ari mu ikipe ya Singida yo muri Tanzania, ikipe izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Rusheshangoga ngo ntazibagirwa umukino APR FC yasezerewemo na Zanaco, hamwe n'umukino wanyuma wa CECAFA ya 2013 batsinzwemo na VitaloRusheshangoga ngo ntazibagirwa umukino APR FC yasezerewemo na Zanaco, hamwe n’umukino wanyuma wa CECAFA ya 2013 batsinzwemo na Vitalo

Uyu musore kuri ubu ubarwa mu bakinnyi beza u Rwanda rufite uyu munsi, biragoye kumenya ko yari amaze imyaka itandatu yonyine mu cyiciro cya mbere. Yari amaze kuba inkingI ya mwamba mu ikipe y’ingabo z’igihugu, none birangiye ayivuyemo ngo ajye kugeragereza amahirwe ahandi. Umukino we wanyuma, wari uwo APR FC yahuriragamo na Espoir kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Haba mu mukino hagati ndetse na nyuma yawo, abafana ba APR FC bakomezaga kuririmba izina rya Rusheshangoga ndetse bamwe bari bazanye ibyapa byanditseho izina rye. Ubwo umukino wasozwaga, abakinnyi b’iyi kipe ni bo babimburiye abandi kuzana igitambaro cyanditseho amagambo yo gusezera kuri uyu mugenzi wabo” Ibyiza byawa ntituzabyibagirwa, uzaduhora ku mutima…”

APR FC ni ikipe nkunda, biragoye kumva ko nakinagamo umukino wanyuma. Ndashimira abakunzi bayo, abakinnyi twakinanye kandi mbizeza ko nzakomeza kubashyigikira nk’umufana. Uyu munsi bangaragarije urukundo rudasanzwe

.

Captain Ngabo yari umwe muri bari bafashe iyi Banderole yanditseho ngo: Rusheshangoga Michel, ibyiza byawe ntituzabyibagirwa, uzaduhora ku mutima tukwifurije amahirwe.Captain Ngabo yari umwe muri bari bafashe iyi Banderole yanditseho ngo: Rusheshangoga Michel, ibyiza byawe ntituzabyibagirwa, uzaduhora ku mutima tukwifurije amahirwe.
Abakinnyi ba APR FC basezera kuri RusheshangogaAbakinnyi ba APR FC basezera kuri Rusheshangoga

Byasabye akazi gakomeye ngo Rusheshangoga agere mu rwambariro rwa APR FC, bamwe mu bafana ba APR FC amarira yatembaga ku matama, abandi bakomeza kubwira uyu musore ko bamuri inyuma, bamwifuriza ishya n’ihirwe aho yerekeje. Ku bwabo, batakaje umukinnyi w’agatangaza, ahari bigoye kuzabonera umusimbura…

Ndabizi ko APR FC ihora itekereza kure, kandi ndizera ko bazansimbuza umukinnyi ukomeye. Sinzi ikipe aza aturutsemo gusa icyo namusaba ni uko azamenya ko APR FC ari ikipe y’ibikombe, azaze akine buri mukino nk’umukinnyi ushaka ibikombe, ahorane ishyaka riranga umuntu wifuza kwegukana ibikombe, ndizera ko azabigeraho

.

Rusheshangoga yatwaranye na APR FC ibikombe 3 bya shampiyona, 2 by'Amahoro, anakina Final 2 za CECAFA Kagame CupRusheshangoga yatwaranye na APR FC ibikombe 3 bya shampiyona, 2 by’Amahoro, anakina Final 2 za CECAFA Kagame Cup

Rusheshangoga Michel, yerekeje muri Singida yo muri Tanzania ahawe ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika(42 500 00Frw). Muri iyi kipe uretse izi miliyoni Rusheshangoga aguzwe, binavugwa ko azajya ahabwa umushahara w’amadorali ibihumbi bitatu ku kwezi(2 500 000Frw), mu gihe azajya anagenerwa andi madorali 500 mu gihe ashoboye gutanga centre yavuyemo igitego.

Mu buzima ngo habaho intwari muri Ruhago hakabaho ibihangange gusa ku bafana ba APR FC ngo Rusheshangoga arihariye. Gusa nyine mu buzima ngo hari n’igituma n’umwana asiga umuryango wamureze, akitandukanya n’abo bakuranye, agasezera kubamukundaga, akava mu rugo akajya ahandi kure yaho yakuze aririmbwa…

Bye bye!Bye bye!

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Niyonzima jean pierre

    Kuya 7-07-2017 saa 18:18'

    ayiweeee Rusheshangoga tukwifurije ishya nihirwe muri singda

  2. bigabo

    Kuya 6-07-2017 saa 12:11'

    Umva mwa ba Rayons mwe, nta mukinnyi wa APR FC upfa kugenda kigafla Pappy, Yannick ndetse numvise munarota Maxime, aba basore bose mbabwiye ntago bashobora kuza iwanyu ngirango mwabonye amacenga yabo kuri ba banyamahanga muhora muririmba mwabonye ko aba basore bacu babari kuri Top, ibisigaye n’ibyifuzo byanyu!

  3. habineza Felix

    Kuya 5-07-2017 saa 23:08'

    Mubyukuri rushesha ngogangoga Imana izamushyigikire rushesha ngoga ugira ikinyabipfura ugira umurava manawe ndagukunda gusa udusigiye abagabo nka mangwende shuti innocent emable bigirimana njihad muhajiri congore yanike nabandi ntibagiwe kimenyi yive

  4. Evelyne

    Kuya 5-07-2017 saa 17:21'

    michel gusa Imana izagufashe nukuri watubereye imfura kdi warakoze,tuzakuba inyuma

  5. Gwiza

    Kuya 5-07-2017 saa 13:34'

    Nyakubahwa Rusheshangoga, rwose twagushimiye ibyo waduhaye kandi nkwifurije amahirwe mu rugendo rwawe. Ubu hari aba attaquant bagiye kwiruhutsa kubera wowe ariko reka tugerageze turebe ko twagusimbuza. Ni ukugerageza ariko kuko kugusimbuza byo biragoye ariko nta kundi tu, genda umfatire baba attaquant b’aho hirya ku buryo bazibaza niba mu Rwanda hari abantu nkawe bikabayobera kandi ndabizi ko bizaguhira. Courage Musore wamfashaga gukubita rayon.

  6. Habimana J.D

    Kuya 5-07-2017 saa 11:56'

    Nkumufana w’ikipe y’igihugu,nshimishijwe nuko aramahirwe kugihugu kugirango turusheho kugira abakinnyi benshi babigize umwuga turusheho kugira ikipe y’igihugu ikomeye. Ark nk’umufana w’APR FC tubuze umukinnyi ukomeye pe! Sinabura kumwifuriza amahirwe masa aho yerekeje. Imana izamuyobore akomeze kuba igihangange. Thx

  7. Kakira

    Kuya 5-07-2017 saa 10:56'

    Rusheshangoga twagukundaga cyane ndetse uzaduhora kumutima. Wadukoreye byose wari ushoboye. Courage tukuri inyuma

  8. fenty

    Kuya 5-07-2017 saa 09:47'

    Sha rusheshangoga ntacyo ataduhayekbsa keep it up musore wacu nkabafana ba apr tuzagukumbura we wish u all the best

  9. Thousse

    Kuya 5-07-2017 saa 09:39'

    Tukwifurije ishya nihirwe! Tuzagukumbura ariko nyine ntakundi nkwifurije kugera kure heza wifuza.

  10. claude

    Kuya 5-07-2017 saa 08:58'

    Uwiteka nyiringabo azakomeze kukujya imbere mubyo uzakora byose,kandi ishyaka ugira uzarihorane nahatari hariya uzahagera,ikindi iriya equipe ikuguze uzayereko itakwibeshyeho,ndumva nawe utagiye tanzanita nkutashye ubukwe nawe ntuzabure ubwenge.

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru