RUHAGOYACU.com

Mu minsi 19 haratangira kwakirwa inyandiko z’abiyamamariza kuyobora FERWAFA

Akanama gashinzwe amatora ya Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kashyize ahagaragara ingengabihe y’amatora arimo ategurwa, aho kagaragaje ko guhera tariki ya 10 Nyakanga 2017 hazatangira kwakirwa kandidatire.

Mu myaka ine Nzamwita Vincent 'Degaule' amaze ayobora FERWAFA yakoze byinshi, ndetse iyi manda hari imishinga myinshi isize igikomeza cyane cyane iy'ibikorwa remezoMu myaka ine Nzamwita Vincent ’Degaule’ amaze ayobora FERWAFA yakoze byinshi, ndetse iyi manda hari imishinga myinshi isize igikomeza cyane cyane iy’ibikorwa remezo

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa FERWAFA, Umuyobozi w’ako kanama gashinzwe amatora, Adolphe Kalisa yatangaje ko buri wese wifuza kujya muri komite nyobozi y’iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru, azafata urupapuro rwo kuzuza ngo atange kandidatire ye kuva kuwa 10 kugeza kuwa 15 Nyakanga.

Ati “Twoherereje abanyamuryango ba FERWAFA bose ibizagenderwaho mu matora ya komite nyobozi. Tuzatangira gutanga impapuro z’abashaka kwiyamamaza no kwakira iz’abamaze kuzuzuza kuva kuwa 10 saa mbili za mugitondo (8:00am) kugeza kuwa 15 Nyakanga saa tanu z’amanywa (11:00am).”

Nzamwita Vincent yatsinze Ntagungira Celestin Abega wari usanzwe ayobora FERWAFA mu nzibacyuho nyuma y'iyegura rya Maj. Gen. Jean Bosco KazuraNzamwita Vincent yatsinze Ntagungira Celestin Abega wari usanzwe ayobora FERWAFA mu nzibacyuho nyuma y’iyegura rya Maj. Gen. Jean Bosco Kazura

Izo mpapuro ziboneka ku cyicaro cya FERWAFA giherereye i Kigali, ari na ho hazaba hakirirwa izo kandidatire.

Akanama gashinzwe amatora ya Komite nyobozi ya FERWAFA kayobowe na Kalisa Adolphe usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa APR FC, akaba yungirijwe na Rukundo Eugene, Umunyamabanga mukuru wako akaba Severin Ntivuguruzwa. Abandi bari muri ako kanama ni Hakuzimana Sadji Corneille, Karinganire Ismael, Mvano Etienne na Nsabimana Jean de Dieu

Ingengabihe y’amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA:

Kuwa 10-15 Nyakanga 2017 : Gufata impapuro (nomination forms) no kuzisubiza kuri FERWAFA zujuje

Kuwa 17-22 Nyakanga 2017 : Gusuzuma kandidatire

Kuwa 24-29 Nyakanga 2017 : Kwakira ubujurire nihazaba hari ubuhari

Kuwa 8 Kanama 2017: Gutangaza abakandida bemejwe

Kuwa 14 Kanama-Kuwa 9 Nzeri 2017: Kwiyamamaza kw’abakandida bazaba baremejwe

Kuwa 10 Nzeri 2017 : Amatora no gutangaza ibyayavuyemo

Dore Komite nyobozi ya FERWAFA icyuye igihe:

Komite nyobozi ya FERWAFA mu ifoto y'urwibutso nyuma yo gutorwaKomite nyobozi ya FERWAFA mu ifoto y’urwibutso nyuma yo gutorwa

Umuyobozi: Nzamwita Vincent De Gaule (Intare FC)

Visi Perezida: Kayiranga Vedaste (Etincelles)

Komisiyo y’imari: Mpilikanyi Apollinaire (ARAF)

Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga: Kagabo Rubega Patrick (Pépinière Kinyinya)

Komisiyo y’amarushanwa: Mwanafunzi Albert (AS Kigali)

Komisiyo ya tekinike: Kayiranga Albert (UR Huye, yahoze ari UNR)

Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’ibanze n’uw’abana: Munyandamutsa Maurice (ASPOR)

Komisiyo y’umupira w’abagore: Rwemalika Felecite

Komisiyo y’umutekano n’imyitwarire myiza: Bandora Felicien

Komisiyo y’amategeko: Ndagijimana Emmanuel (Kiyovu Sports)

Komisiyo y’ubuvuzi: Hakizimana Moussa (AEFR)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru