RUHAGOYACU.com

Mu myitozo ya mbere, abakinnyi b’Isonga FA biyeretse umutoza utaragize uruhare mu kubatoranya

Isonga FA 2018 yatangiye imyitozo ku mugaragaro, aho umunsi wa mbere wari wahariwe abakinnyi ngo biyereke abatoza Nonde Mohamed na Aimable Ntarengwa umwungirije kugeza ubu, aba bakaba batari bari mu itsinda ry’inzobere ryatoranyije abo bana.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare, Isonga FA yatangiye imyitozo, aho abakinnyi bahawe umwanya uhagije ngo biyereke umutoza bityo na we abashe kumenya buri wese umwanya ashobora gukina neza kurusha indi, maze atangire kumufasha kwiyungura ubumenyi bwo kuhakina.

Babanje kwishyushya ubwabo babifashijwemo n'abatozaBabanje kwishyushya ubwabo babifashijwemo n’abatoza

Nk’uko Umutoza Nonde Mohamed yabitangarije RuhagoYacu, nyuma yo kureba abakinnyi baje mu Isonga FA, hari iby’ingenzi bizibandwaho mu gihe cya mbere cy’imyitozo.

Ati “Hano mu Isonga FA iyo twakiriye umwana hari ibintu by’ibanze duheraho, abana koko baba basanzwe bakina ariko akenshi usanga baba batazi amahame shingiro yo gukina umupira. Ikintu cya mbere twibandaho ni tekiniki z’ibanze n’ubwo hari izo umwana aba sanganywe nk’impano yavukanye, twe tuziha umurongo tukanamufasha kuziteza imbere.”

Umutoza Nonde Mohamed na Ntarengwa Aimable umwungirije akaba na Team ManagerUmutoza Nonde Mohamed na Ntarengwa Aimable umwungirije akaba na Team Manager

Yakomeje avuga ko ikindi cyibandwaho ari uburyo bwo guhagarara mu kibuga, cyane ko abana bakirwa mu Isonga FA usanga akenshi barakuze bakina mu bisa n’akajagari, iyi ikaba ari n ayo mpamvu Nonde Mohamed na Ntarengwa Aimable babanje kureba umwanya buri mwana wese akunda cyangwa yumva yakinaho.

Nyuma yo kwigishwa tekiniki z’ibanze no kwerekwa uburyo bwo guhagarara mu kibuga, ni bwo bazatangira kwigishwa amayeri (Tactics) amwe n’amwe akoreshwa mu mupira w’amaguru.

Isonga FA yatangiye imyitozo mu gihe harimo gutunganywa bwa nyuma ibirebana n’ibigo by’icyitegererezo bigomba gushyirwa mu Ntara zose z’u Rwanda hakoherezwamo abana 120 batabashije kuboneka mu boherejwe mu Isonga FA, ndetse abo na bo nta gihindutse bazatangira mu cyumweru gitaha.

Nonde Mohamed ni umutoza wemewe na CAF, UEFA ndetse na FIFA, akaba amaze imyaka 10 atoza abana bari munsi y'imyaka 20Nonde Mohamed ni umutoza wemewe na CAF, UEFA ndetse na FIFA, akaba amaze imyaka 10 atoza abana bari munsi y’imyaka 20

Abana bagabanyijwemo amakipe abiri maze barakina buri wese ku mwanya akunda cyangwa asanzwe akinahoAbana bagabanyijwemo amakipe abiri maze barakina buri wese ku mwanya akunda cyangwa asanzwe akinaho

Abatoza na bo bari bakurikiranye imikinire ya buri wese, hakaba uwo bakura ku mwanya umwe ngo barebe uko akina no ku wundiAbatoza na bo bari bakurikiranye imikinire ya buri wese, hakaba uwo bakura ku mwanya umwe ngo barebe uko akina no ku wundi

Harimo abakinnyi bagaragara ko bari ku rwego rwisumbuye kurusha abandiHarimo abakinnyi bagaragara ko bari ku rwego rwisumbuye kurusha abandi

Andi mafoto y’Isonga FA mu myitozo ya mbere, mukande hano

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kanani ismail

    Kuya 7-02-2018 saa 05:07'

    ariko alimace ntugasetse usaba amata ikimasa, ubwo c nigute koko uwo ngo ni nonde nuwo ngo ni aimable batatangira kwerekana ko kuba batazagaragaza umusaruro aruko ataribo bateguye abobana,.ese ubundi uwo aimable yabaye umutoza ryari konziko asanzwe ari team manager ubwo azafatanya akokazi nako gutoza ndetse nako kunywa icupa ku ligara yacu ya bahamas cyangwa barashaka tubure umuteja wacu? naho uwo nonde we rwose sinamurenganya rero ngo yemewe na caf, uefa na fifa uwo mutoza wemewe na fifa ko atoroshye ubwo afite licence yihe itangwa na fifa ra? bahite bamuha amavubi kuko niwe wambere ufite iyo licence pe! !!! nukuri tuve mumikino ahite asimbura Antoine hey kuko na mashami umwungirije sindumva avuga ko yemewe na fifa yewe nabazungu bose baza murwanda sindumva haruvuga ko yemewe na fifa, gusa turaza kujya kuri fifa.com turebeho icyo gihangange ngo ni NONDE kizwi muri fifa mugihe ntawundi mutoza turumva no ku isi avuga ko yemewe muri fifa.ohhhhh nondeeeee! !!!

  2. mugisha alimace

    Kuya 6-02-2018 saa 22:05'

    ARIKO ISONGA YAGORWA KOKO! !!!! NKUBWO ABOBANA BAGIYE KWIGISHWA IBYIBANZE NABO BATOZA BATAZWI NTIBAPFUYE BAGITANGIRA KOKO!??? NGO NONDE NA NTARENGWA? ?? MANA WEEE !!!!!! UBWO C KOBATANGIYE KUVUGANGO NTARUHARE BAGIZE MUGUTORANYA ABANA KANDI UWO NGO NI NONDE YARARI I RUBAVU HAMWE N’UMUTOZA W’ABANYEZAMU UBWO NAWE AARAJE AVUGE KO ATARARI I RUBAVU GUSA WE UBWO ATABYIGURUKIJE NUKO YEMERA KO ARIWE WABIJONJOREYE CYANE KOWE YATOJE ABANYEZAMU BENSHI HANO MU RWANDA DUSANZWE TUNAMUZI ARIKO UWO WITWA NONDE NUWO NGO NI NTARENGWA BAGIYE KUTURANGIRIZA ABANA PE! !!! WOWE WIGEZE WUMVA UMUTOZA UVUGA NGO ABA BAKINNYI
    SINJYE WABATORANYIJE KOKO?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru