RUHAGOYACU.com

Mubumbyi Barnabe wifujwe na Rayon Sports na APR FC yasinye muri Bugesera FC

Rutahizamu w’Amavubi, Mubumbyi Barnabe wari uherutse gusubizwa APR FC nyuma y’umwaka yari amaze muri AS Kigali nk’intizanyo, yamaze kwerekeza muri Bugesera FC.

Mubumbyi yatangarije RuhagoYacu ko ari byo koko yamaze kwerekeza muri Bugesera FC, kuko yamaze kumwishyura amafaranga yirinze gutangaza umubare, maze agasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mubumbyi ni rutahizamu w'Amavubi kugeza ubuMubumbyi ni rutahizamu w’Amavubi kugeza ubu

Mubumbyi yagize ati “Urebye ni nk’aho byarangiye, nta masezerano ya APR FC nari mfite. Nta gisigaye kereka habaye hari abavuga ibindi byabo, bampaye amafaranga ariko ni ibanga, gusa bayampaye mbasinyira imyaka ibiri.”

Mu mwaka ushize w’imikino (Season 2016/2017), Mbumbyi yafashije AS Kigali kuza ku mwanya wa 4 irushwa amanota 20 na Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona, igikomeye yakoze kikaba ari ibitego bine (4) yatsinze mu mukino w’indyankurye ikipe ye yatsinzemo Mukura VS.

Mubumbyi aheruka gutsindira Amavubi igitego mu mukino wa gicuti yastinzemo SudaniMubumbyi aheruka gutsindira Amavubi igitego mu mukino wa gicuti yastinzemo Sudani

N’ubwo yakunze kwibasirwa n’imvune za hato na hato, zanatumye adatsinda ibitego byinshi, Mubumbyi yishakiye umwanya mu ikipe y’igihugu, ndetse ubu ni we Amavubi agenderaho n’ubwo umukino wo kwishyura batsinzemo Uganda Cranes ibitego 2-0 atakinye kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Mubumbyi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC (APR Academy) abaye umukinnyi hafi wa 10 Bugesera FC imaze kugura mu kwitegura umwaka utaha w’imikino, iyi kipe ikaba yarihaye intego yo kuza mu myanya ine ya mbere iramutse idashoboye kwegukana igikombe cya shampiyona.

Mubumbyi yavuye muri A Kigali agomba gusubira muri APR FC ariko ku mahitamo ye ahita yigira mu BugeseraMubumbyi yavuye muri A Kigali agomba gusubira muri APR FC ariko ku mahitamo ye ahita yigira mu Bugesera

Kugeza ubu Bugesera ifite abakinnyi bashya 11 ari bo Nzigamasabo na Steve Emery ‘Kadogo’ Nimubona bavuye muri Vital’O, Omar Musa wavuye muri Atletico y’i Burundi, biyongera kuri Fabrice Ninahazwe wavuye muri APR, Yannick Bukebuke wavuye muri Sunrise FC, na Bertin Dusenge wavuye muri Marines FC.

Hari kandi Alain Pekeyake Tuyisenge wavuye muri Musanze FC, Patrick Ntijyinama wavuye muri Gicumbi FC, Robert Ndatima wavuye muri Police FC na Jean de Dieu Nsabimana wavuye muri Pepiniere FC.

Mubumbyi BarnabeMubumbyi Barnabe

Mubumbyi na bagenzi be bari mu masezerano y'intizanyo muri AS KigaliMubumbyi na bagenzi be bari mu masezerano y’intizanyo muri AS Kigali

Mubumbyi ntiyagawe umusaruro ariko nta n'ubwo AS Kigali yamuhaye andi maserano nka Ndahinduka MichelMubumbyi ntiyagawe umusaruro ariko nta n’ubwo AS Kigali yamuhaye andi maserano nka Ndahinduka Michel

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru