RUHAGOYACU.com

Mugheni Fabrice mu bikorwa byo gufasha imfubyi n’abapfakazi i Goma

Kakule Mugheni Fabrice wari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, ibiruhuko bye muri iyi mpeshyi yabikozemo ibikorwa by’urukundo birimo gusura imfubyi n’abapfakazi bo mu Mujyi wa Goma ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu biruhuko bye nyuma yo kusa ikivi cye muri Rayon Sports, Mugheni Fabrice yahise ajya gusura Ishyirahamwe ry’ababyeyi barera imfubyi zisaga 70, ryitwa AMATU (Association des Mamans Tuungane) mu Mujyi wa Goma, abashyiriye ibiribwa ndetse n’ibiryamirwa.

Mugheni Fabrice hamwe na Masudi Djuma na Mugabo gabriel bamaze kwegukana igikombe cya shampiyonaMugheni Fabrice hamwe na Masudi Djuma na Mugabo gabriel bamaze kwegukana igikombe cya shampiyona

Asobanura imvano y’igitekerezo cyo gukora ibyo bikorwa by’urukundo, Mugheni Fabrice yagize ati “Mu bwana bwanjye nabaga hafi y’ikigo kirera imfubyi muri CAJED giherereye mu Burengerazuba bwa Goma. Nzi ingorane imfubyi zihura na zo kuko nakinanaga na zo ndetse ngasangira na zo.”

Ibyo bikorwa Mugheni Fabrice yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yari aherekejwe n’abagize umuryango yashinze witwa ‘Mugheni Fabrice Fondation’, akaba yarashyiriye ibiribwa n’ibiryamirwa abana b’imfubyi bagera kuri 75 basizwe iheruheru n’intambara z’urudaca zayogoje ako gace mu myaka yo hambere.

Mugheni yasabye buri wese ushoboye ko yagira icyo afasha abo bana kimwe n’abandi babayeho nka bo, ati “ndifuza ko iki gikorwa cyashishikariza n’abandi n’abandi bafite umutima w’impuhwe, kuko aba bantu bakeneye amazi meza, amashanyarazi n’ibindi, tubafashe rero nta yindi nyungu tubategerejemo.”

Mugheni Fabrice yahise agendera rimwe n'Umutoza Masudi Djuma Mugheni Fabrice yahise agendera rimwe n’Umutoza Masudi Djuma

Kakule Mugheni Fabrice yakinaga hagati muri Rayon Sports aho asoje amasezerano y’imyaka ibiri, ubu bikaba bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports ndetse akaba ari na we uzaba ari kapiteni wayo.

Mugheni ni murumuna wa Kasereka Mugheni Thierry wakinaga hagati muri ba myugariro (Central Defender) mu makipe ya AS Vita Club na Renaissance FC muri RDC. Mugheni Fabrice yavutse tariki ya 12 Nyakanga 1995, avukira i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ariko ababyeyi be bahita basubira i Goma ari na ho yakuriye.

Yatangiye gukina umupira w’amaguru akinana n’abandi bana mu muhanda, mu 2006 ahita ajya muri A.S Dauphin Noir y’i Goma, ari na ho Umutoza Nduhirabandi Abdoulkharim bita ‘Coka’ wa Marines FC yamukuye mu 2009 akinira iyo kipe kugeza ubwo yazaga muri Police FC.

Na yo yaje kuyivamo ajya muri Rayon Sports ariko ahita ayivamo ajya muri SOFAPAKA yo muri Kenya, ayivamo agaruka muri Rayon Sports yanafatanyije na yo kwegukana igikombe cya shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’ umwaka ushize.

Mugheni Fabrice yasuye i Goma n'Ishyirahamwe ry'abapfakazi riboha ibikapu n'imitakoMugheni Fabrice yasuye i Goma n’Ishyirahamwe ry’abapfakazi riboha ibikapu n’imitako

Mugheni Fabrice yabashyiriye ibiribwa n'ibiryamirwaMugheni Fabrice yabashyiriye ibiribwa n’ibiryamirwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kiki

    Kuya 6-08-2017 saa 19:54'

    please niba nabandi bakinnyi bo mu rwanda bagiraga uwo mutima ufasha ntabwo twazongera kubona intambara.mwibuke ko Didier Yves Tebire Drogba usibye iibikorwa by’iterambere yakoreye les ivoiriens yageze naho ashyirwa muri commision de reconciliation kdi nibura murabona ko yatanze umutahe ugaragara iwabo.so,birakwiye ko na benewacu b’i burundi bashyira hamwe bagafasha bene wacu bari mu nkambi no mubigo by’imfubyi bakanasaba uburenganzira niba bishoboka bagafasha kumvikanisha impande zihange kuko bose ni abarundi.(please n iurugero ntanze )

  2. serge

    Kuya 5-08-2017 saa 15:25'

    Ndagufana noneho birandnze kakure respect rwose!

  3. niyonzimaeddyvia

    Kuya 5-08-2017 saa 15:16'

    imana izakuzamure muntera ukomeze uhirwe ufashe nabandi

  4. seba

    Kuya 5-08-2017 saa 02:24'

    igikorwa nisawa arko imyaka yo muge muyireka ubwo yakiniye iyo yiwabo afire 11 ntibishoboka aza muri marine afite 15 ntibishoka nibabeshya ntimukatubeshye

  5. Rama

    Kuya 4-08-2017 saa 17:35'

    nukuri Imana imwongerere aho yakuye kandi n abandi barebereho kuko n igikorwa cyiza yakoze

  6. nzanzu

    Kuya 4-08-2017 saa 17:30'

    ni byiza wakoze igikorwa kiza pe nabandi bakwigireho uri imfura ,mugheni Imana iguhe umugisha

  7. Gasana

    Kuya 4-08-2017 saa 16:53'

    Yooo was muhungu afite umutima Mwiza disi

  8. joe

    Kuya 4-08-2017 saa 16:43'

    abantu nkabo baba bakenewe Imana isubize aho yakuye

  9. Eric

    Kuya 4-08-2017 saa 16:13'

    nibyiza kwibuka abababaye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru