RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 24:17'  -  U Rwanda rukomeje kwesa imihigo mu mikino y’abana ya Commonwealth  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 21:11'  -  Perezida Kagame- Inkingi ya mwamba, ukuboko kw’iburyo kwa siporo y’u Rwanda  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:15'  -  FPR ishima uko Siporo yateye imbere mu Rwanda ariko ikabona intege nke muri ruhago  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 15:07'  -  Musanze FC irahakana ko Katauti yerekeje muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 19-07-2017 saa 28:29'  -  "Ntabwo nari nabitekerejeho neza nemera kuba V/Perezida wa FERWAFA"-Olivier wa Mukura amaze kwegura
Mugisha Gilbert ni muntu ki?
Print Comments: 13 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Si we wenyine wari uhamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, ariko ni we watunguranye ubwo yanabonekaga mu rutonde rubanziriza urwa nyuma rwagombaga kwerekeza muri Centrafrica mu mukino wo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izaba mu 2018.

Byatumye benshi bamwibazaho, maze RuhagoYacu iramutumira ngo atubwire uwo ari we n’inzira yanyuzemo ngo agere mu ikipe y’igihugu bwa mbere.
Mugisha Gilbert areshya na metero imwe na santimetero 75 (1,75m), agapima Ibiro 63.

Akina imbere ku ruhande rw’iburyo, ndetse ngo ukuguru kumubangukira gukinisha ni ukw’iburyo.

Mugisha Gilbert yari umutumirwa nk'uko abakinnyi mwese muhawe ikaze ngo tubavuge ibigwiMugisha Gilbert yari umutumirwa nk’uko abakinnyi mwese muhawe ikaze ngo tubavuge ibigwi

Mu mwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere yakiniye Pepiniere FC imikino 28, atsindamo ibitego 6.

Mugisha akunda kurya Makaloni n’amashaza, ariko ngo n’iyo yabonye ibijumba aba yariye ibimugwa ku nzoka, yaba yijuse cyangwa anyotewe, akanywa Fanta Citron dore ko ngo ibisembuye byo atarebaho.

RuhagoYacu: Watangira utwibwira?

Nitwa Mugisha Gilbert. Navukiye i Muhanga kuwa 18 Nyakanga 1996, mvuka mu muryango w’abana 5, njyewe nkaba ndi ubuheta (ukurikira imfura).

RuhagoYacu: Tubwire inzira wanyuzemo mu mupira w’amaguru

Mugisha: “Natangiriye kwiga umupira nywigira muri Dream Team Football Academy mu mwaka wa 2012, icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ari na yo mpamvu nitozaga mu biruhuko gusa.”

“Navuye muri Dream Team Football Academy mu 2016, mpita njya muri Pepiniere FC ngo nyikinire mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.”

Mugisha Gilbert abafana bamuhimbye 'Pepiniere' ubwo yari mu ikipe y'igihugu AmavubiMugisha Gilbert abafana bamuhimbye ’Pepiniere’ ubwo yari mu ikipe y’igihugu Amavubi

Yahise ayifasha no kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ayigumamo mu mwaka umwe wose yakimazemo, ariko muri iyi minsi akomeje kurambagizwa n’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere ngo amukure muri pepiniere FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bwa mbere ngo yumvaga ari nk’inzozi ariko na none akumva ari amarembo yabwiwe n’abakozi b’Imana atangiye gukinguka.

“Barambwiye bati mu mwuga wawe uzagira aho uva kandi ugire aho ugera, ariko usabwa kutirara, akubaha Imana n’abantu.

RuhagoYacu: Ese waba wari warigeze urota wahamagawe mu Ikipe y’igihugu?

Mugisha: “Ntangira gukina naravugaga nti reka njye muri Pepiniere, nkibaza ko uyu mwaka ntazakina neza wenda nkazaba ndi ku ntebe y’abasimbura, ariko undi utaha wo nzaba maze kumenyera. Nsanga si ko bimweze, ndakora umutoza angirira icyizere, aho Kayiranga Baptiste agendeye n’uwamusimbuye angirira icyizere, mbona n’umutoza Antoine Hey arampamagaye.”

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey asanga nta wundi rutahizamu unyaruka nka Gilbert muri shampiyona y'u RwandaUmutoza w’Amavubi Antoine Hey asanga nta wundi rutahizamu unyaruka nka Gilbert muri shampiyona y’u Rwanda

RuhagoYacu: Tubwire Umusaruro umaze gukura mu mupira w’amaguru

Mugisha: “Ubu umutungo wa mbere ndimo kubanza gusasira ni ubwonko, umupira uri kumfasha kwiga niyishyuriye buri kimwe n’utundi twose ngenda nkenera ndatuboina kubera wo.”

“Umupira uguhuza na benshi, ni yo mpamvu mu mwaka n’igice maze muri Pepiniere hari ibyo maze kugeraho, ni yo mpamvu nshaka gukora cyane nkazagera no kuri byinshi birenzeho.”

RuhagoYacu: Iyo utari mu kibuga ntube no mu ishuri uba ukora iki?

“Umwanya wanjye nkunda kuwumarira mu bintu binyubaka nko kureba filimi no kudawunilodinga amafoto n’amashusho y’abakinnyi nkunda.”

Byinshi akina ngo abyigira kuri Christiano Ronaldo, dore ko ari we mukinnyi w’icyitegererezo kuri we, ariko ngo mu kanya kose abonye, ahita ajya kuri Youtube akareba Eden Hazard wa Chelsea na Neymar wa FC Barcelona kuko baramwubaka cyane.

Kugeza ubu Mugisha Gilbert afite Umujyanama gusa ariko ntarabona uhagararira inyungu ze mu mupira w’amaguru (Agent) kuko uwo bakivugana ukomoka muri Cote d’Ivoire batarasinyana amasezerano.

Umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu amavubi yawukinnye na MorroccoUmukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu amavubi yawukinnye na Morrocco

Mugisha Gilbert yakoze igeragezwa kimwe n'abandi bose ahigika bamwe mu bari basanzwe bamenyereweMugisha Gilbert yakoze igeragezwa kimwe n’abandi bose ahigika bamwe mu bari basanzwe bamenyerewe

Mugisha hagati ya Nirisarike Salomon na Iradukunda Eric ku ntebe y'abasimbura mu mukino wahuzaga u Rwanda na MoroccoMugisha hagati ya Nirisarike Salomon na Iradukunda Eric ku ntebe y’abasimbura mu mukino wahuzaga u Rwanda na Morocco

Mugisha Gilbert ngo aranyaruka cyaneMugisha Gilbert ngo aranyaruka cyane

Mugisha Gilbert yari umutumirwa nk'uko abakinnyi mwese muhawe ikaze ngo tubavuge ibigwiMugisha Gilbert yari umutumirwa nk’uko abakinnyi mwese muhawe ikaze ngo tubavuge ibigwi

Ubusatirizi bwe na ishimwe Kevin bwari bukaze n'ubwo umusaruro wabuvuyemo utari uhagije ngo ikipe yabo igume mu cyiciro cya mbereUbusatirizi bwe na ishimwe Kevin bwari bukaze n’ubwo umusaruro wabuvuyemo utari uhagije ngo ikipe yabo igume mu cyiciro cya mbere

Mugisha Gilbert ngo ntabwo akunda ko bamwitirira abandi ahubwo ashaka kubyibushya izina rye ku buryo bajya bamwiyitiriraMugisha Gilbert ngo ntabwo akunda ko bamwitirira abandi ahubwo ashaka kubyibushya izina rye ku buryo bajya bamwiyitirira

Ubuhanga bwe butuma akorerwaho amakosa ya hato na hato mu kibugaUbuhanga bwe butuma akorerwaho amakosa ya hato na hato mu kibuga

Umuyobozi wa pepiniere FC (wambaye ibirimo umutuku) ngo ni we mujyanama wa Mugisha GilbertUmuyobozi wa pepiniere FC (wambaye ibirimo umutuku) ngo ni we mujyanama wa Mugisha Gilbert

Serge Kuya 26-06-2017 saa 00:44'

Please mureke kwishyiramo ko abantu bose babeshya imyaka

SADURA Kuya 24-06-2017 saa 15:03'

Ahubwo iyo ni talent amakipe nayicungire hafi nuko babafata bakabazamura barangiza bati reka turege agatuza nitwe tugezweho gusa bagakwiye kwibuka aho bavuye

Eric Kuya 24-06-2017 saa 11:34'

Claude ibyiza wabanza ugasubiramo neza imibare yawe. 2012-1996=6??

ukuri Kuya 24-06-2017 saa 10:54'

uyu musore ni umunyabinyoma,igihe yavukiye nighe yatangiriye kwiga umupira wamaguru,numwaka yigagamo ntaho bihuriye na mba!!!!!!???

y Kuya 24-06-2017 saa 10:47'

claude wibeshye yarafite imyaka 16 ni ukuvuga ngo 2012_1996=16 urumva ntacyo abeshyaho

Nanga itiku Kuya 24-06-2017 saa 10:45'

Hahahhh, ariko twabaye gute kweri?!!! Nkawe ngo ni Claude ujya kuzana itiku utabanje no gushishoza. Umwana wavutse 1996 muri 2012 ntabwo yari afite imyaka 6. Yari afite 16 bara neza. Kuri iyo age rero nta gitangaje ko yaba yiga S3 kandi no kuba yaba akurikirana amasomo ya ruhago ndumva byumvikana. Reka uyu mwana rero ahubwo ushaka uko wasubira kwiga kandi noneho uzite ku masomo aho gushyira imbaraga mu matiku!

Tianmen Kuya 24-06-2017 saa 09:32'

2012 yarafite imyaka 16 usubiremo imibare yawe neza @ Claude

Ruhago Kuya 24-06-2017 saa 09:24'

Buriya imibare igora benshi pe, niba umuntu atekerezako uwatse muri 1996 byageze muri 2012 afite imyaka 6 gusa. 😂😂😂
Ukuri nuko yarafite 16, kandi iyo myaka yaba yiga mumwaka yavuze ndetse akiga numupira

Papy Kuya 24-06-2017 saa 09:08'

Claude guteranya no gukuramo babyize yasibye! Naho uriya musore amahirwe masa.

John Kuya 24-06-2017 saa 09:02'

Ariko ntiwabaze neza: 1996-2012 harimo imyaka 16!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)