RUHAGOYACU.com

Muhadjir mu nzira zigaruka mu kibuga

Hakizimana Muhadjir, umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC, ukina asatira izamu, yamaze gutangira gukora imyitozo yoroheje nyuma yo kumara iminsi 55 adakandagira mu kibuga kubera imvune.

Uyu mukinnyi yavunikiye mu myitozo yabaye mbere y’uko APR FC ikina na Marines, ubwo yatsikiraga, ajyanwa kwa muganga., bikaza kwemezwa ko azamara ibyumweru bitandatu adakina.

Nyuma yo kumara ibyumweru birindwi n’iminsi itandatu muri iyi mvune, Muhadjir akaba yatangiye imyitozo yoroheje kuri uyu wa Mbere, ndetse ashobora kugaruka mu kibuga mu gihe gito gishoboka.

Muhadjiri yamaze gutangira imyitozo yorohejeMuhadjiri yamaze gutangira imyitozo yoroheje

APR FC ikaba yarakinnye imikino irimo uwa; Marines FC i Rubavu, Rayon Sports, Bugesera FC, imikino ibiri yabahuje na Zanaco FC, undi mukino wa Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari z’igihugu, Amagaju FC, Mukura Victory Sports, Gicumbi FC na Musanze FC idafite uyu mukinnyi, aho batsinzemo imikino 4 gusa, banganya ine, batsindwa 2.

APR FC ubu iri kurushwa amanota ane na Rayon Sports ya mbere n’amanota 43 ku rutonde rwa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 9-03-2017 saa 10:02'

    Eddy ujye wibuka ko muri abagore bacu twabarongoye kumugaragaro. muge mutsinda za pipiniere nimurangiza muze tubashyire mu isekuru no mu isosi kuko nizo mushoboye. cyakora mwahisemo neza mufana gicumbi kuko ibyishimo byo gutsinda APR mwabibuze. umugabo w’indaya iyo abuze ibyishimo iwe ajya kubishakira ahandi! namwe mwagiye kwa Gicumbi hahhhh

  2. -####-

    Kuya 9-03-2017 saa 09:58'

    Wamu bwiye iki?uge uvugamake?uzigame

  3. Munyemana

    Kuya 8-03-2017 saa 02:40'

    Nshimishwa nimyitwarire ya bayobozi nabakunzi ba APR kuko ikibazo twagize cyo gutsindwa ntamwiryane wabayemo barabyihanganiye iyaba abarayon ubu intambara ibariyose batera umutoza amacupa yamazi

  4. Eddy

    Kuya 7-03-2017 saa 19:23'

    Ariko aimable ngendabona uri inyatsi iteze munanirwa gutsinda gicumbi na musanze ngomutegereje gutsinda rayon ndikumva ubara macuri uwatanga igikombe cyabarezi waba 1 ukanikurikira

  5. Rukumbuzi

    Kuya 7-03-2017 saa 14:23'

    turakwishimiye musore wacu, ngwino ukosore bagenzi bawe, dore bari kudutenguha.

  6. Rukumbuzi

    Kuya 7-03-2017 saa 14:17'

    turakwishimiye musore wacu, ngwino ukosore bagenzi bawe, dore bari kudutenguha.

  7. ami du sport

    Kuya 7-03-2017 saa 11:08'

    ngo mwigaranzura nde kirehe iraje ibadihe , pepiniere nayo ewe mugezekure ubundi nikibazo cyabakinyi mwagize mwavugako ari ugushwana hagati ya Rwasamanzi na Jimmy.

  8. ??

    Kuya 7-03-2017 saa 09:25'

    Arko MUSESENGUZI mubona adafite ubwenjye nk’ubw’Idebe ririmo ubusa!!!!!!!
    Wamubuzaga kujya muri APR FC uziko azavunika c???
    Wumvaga ushaka ko ajya muyihe c?????
    Wamubuzaga nkande c??????
    Kuko umurusha kumenya icyo ashaka c????????

  9. ??

    Kuya 7-03-2017 saa 09:25'

    Arko MUSESENGUZI mubona adafite ubwenjye nk’ubw’Idebe ririmo ubusa!!!!!!!
    Wamubuzaga kujya muri APR FC uziko azavunika c???
    Wumvaga ushaka ko ajya muyihe c?????
    Wamubuzaga nkande c??????
    Kuko umurusha kumenya icyo ashaka c????????

  10. -####-

    Kuya 7-03-2017 saa 05:45'

    welcome muhungu wacu twari tugutegereje

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru