RUHAGOYACU.com

Muhawenayo Gad yavuye mu bitaro nyuma yo gukomereka batsindwa na Rayon Sports 4-1

Umunyezamu w’ikipe y’Amagaju FC; Muhawenayo Gad yaraye avuye mu bitaro nyuma yo gukomerekera mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona ikipe ye yahuragamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 4-1, bikomeza gushimangira amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Muhawenayo Gad wari wabanje mu izamu ry’Amagaju FC, yaje gukomerekera muri uyu mukino, aho ku munota wa 35 w’umukino, kuri coup-franc yatewe na Kwizera Pierrot ikanavamo igitego cya kabiri; uyu munyezamu yabanje gufata umupira akawurekura, maze aza no kuhakomerera, ajyanwa mu bitaro bikuru bya CHUK.

Muhawenayo Gad yakomeretse ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya 2Muhawenayo Gad yakomeretse ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya 2
Ubwo bamushyiraga mu Mbangukiragutabara,.... n'abaganaga ba Rayon Sports batanze ubufashaUbwo bamushyiraga mu Mbangukiragutabara,.... n’abaganaga ba Rayon Sports batanze ubufasha
Byabaye ngombwa ko Gad abanza guhabwa ubuvuzi bw'ibanze kuri StadeByabaye ngombwa ko Gad abanza guhabwa ubuvuzi bw’ibanze kuri Stade
Umuganga w'Amagaju yari aho mbere y'uko Gad ajyanwa ku bitaroUmuganga w’Amagaju yari aho mbere y’uko Gad ajyanwa ku bitaro
Ambulance yahise imwihutana ijya CHUKAmbulance yahise imwihutana ijya CHUK
Fikiri Fabrice yahise afata umwanya weFikiri Fabrice yahise afata umwanya we

Ahagana mu masaha ya saa 22:00 nibwo uyu mukinnyi yavuye mu bitaro bya CHUK, aho nyuma yo gukomerekera mu kavuyo kabereye mu izamu rye, yitaweho n’abaganga ndetse yabashije gutahana na bagenzi be n’ubwo atari ameze neza cyane.

Amagaju yamaze gutombora kuzahura n’Akagera FC muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro, kuri ubu arabarizwa ku mwanya wa 10 n’amanota 25 ku rutonde rw’iyi shampiyona izasubukurwa nyuma y’icyumweru u Rwanda n’inshuti zarwo twibukamo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!