RUHAGOYACU.com

Muhire Kevin uri mu mishyikirano n’abayobozi ba Rayon Sports yagarutse mu myitozo

Muhire Kevin yagarutse mu myitozo ya Rayon Sports mu gihe akiri mu biganiro n’abayobozi ngo bamureke ajye gukina ku mugabane w’u Burayi cyangwa agire ibyo abasaba maze yongere gukinira iyi kipe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mutarama nib wo Muhire Kevin yagarutse mu myitozo kuva muri Nyakanga 2017 ubwo iyi kipe yamuburiraga irengero, uyu mukinnyi akaba yari amaze amezi atandatu agerageza amahirwe mu ikipe yo muri Belarus.

Muhire Kevin ngo nibyanga ko ajya i Burayi hari ibyo asaba Rayon Sports ngo yongere ayikinireMuhire Kevin ngo nibyanga ko ajya i Burayi hari ibyo asaba Rayon Sports ngo yongere ayikinire

Muhire Kevin yatangaje ko yaje mu myitozo bitewe n’ibiganiro yagiranye na Karekezi Olivier wamugiriye inama y’uko yagaruka mu myitozo bitewe n’uko kuguma aryamye mu rugo cyangwa akora ‘Gym’ gusa bishobora kutagira byinshi bimumarira.

Ati “Nari mfitanye gahunda n’abayobozi, ejo nahuye n’Umutoza Karekezi Olivier, ambwira ko kuguma ndyamye mu rugo cyangwa nkora gym (imyitozo yubaka umubiri) gusa ntacyo bimaze, ahubwo ko nagaruka ngakora imyitozo yarangira nkabonana n’abayobozi tukaganira bagakemura ikibazo cyanjye.”

Yakomeje asobanura ko yagiye muri Belarus yoherejwe n’ikigo cyigisha abana gukina umupira w’amaguru yitorezagamo kuva akiri umwana, icyo kigo kikaba gifite gahunda yo kohereza abakinnyi bagakora igeragezwa hanze y’u Rwanda, uritsinze ikipe imushimye ikabona kumvikana na yo akaba yayikinira.

“Ni ikipe nziza, bisaba gukora cyane kugirango ubone umwanya uhoraho wo kubanzamo, gusa ku bwanjye nta bwoba banteye, ndiyizera, hari ibyo nzi kandi ngomba kugaragaza, nimbasha kumvikana n’abayobozi nzaza mbone umwanya wanjye uhoraho.”

“Nta kosa nishinja, ni byo koko nabasinyiye amasezerano ariko na bo hari ibyo batubahirije. Iyo baza kuba barabyubahirije simba narahagaritse imyitozo.”

Muhire Kevin ashobora kuba yarasanze amafaranga yahawe ngo asinye amasezerano yari make kuri weMuhire Kevin ashobora kuba yarasanze amafaranga yahawe ngo asinye amasezerano yari make kuri we

Muhire Kevin akomeza asobanura ko ibyo Abayobozi ba Rayon Sports batubahirije ari uko ayizamo bwa mbere, iyi kipe n’ikigo (Centre) cyamubahaye bari bumvikanye ko nasoza amasezerano y’imyaka ibiri azagisubiramo, byaba ngombwa ko yongera amasezerano bikaganirwaho bundi bushya.

Ibyo rero ngo ntibyubahirijwe, ahubwo Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin itabanje kumvikana n’iyo Centre ya Gikondo uyu mukinnyi yigiyemo gukina umupira w’amaguru.

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko Muhire Kevin ari umukinnyi agikeneye mu ikipe ye, gusa ngo abonye amahirwe yo kuba yagira ahandi yerekeza ariko hamufasha mu iterambere rye ngo ntawayamubuza.

Ati “Ni umukinnyi mwiza kandi ugikeneye amahirwe yo gutera imbere uretse ko yanatakaje amahirwe yo kujya muri CHAN, ejo nahoze mubwira ko wenda ari ho amahirwe ye yari ari kuko haba hari abashinzwe guhagararira abakinnyi benshi. Yanyemereye kugaruka mu myitozo rero, wenda nanjye nzamufasha ndetse no kuvugana n’abayozi kuko na we ndamukeneye."

Muhire Kevin ngo yizeye kuzasubirana umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga n'ubwo Rayon Sports ifite abakinnyi benshi cyaneMuhire Kevin ngo yizeye kuzasubirana umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga n’ubwo Rayon Sports ifite abakinnyi benshi cyane

Kugura abakinnyi muri Belarus birarangira saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, bivuze ko ikibazo cya Muhire Kevin kigomba kuba cyakemutse, bitaba ibyo ngo hari ibyo azasaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kugirango agaruke kuyikinamo.

Muhire Kevin yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2015 avuye mu ikipe y’Isonga FC, ariko uyu mukinnyi aza nk’uwa Centre y’i Gikondo, aho yitorezaga mbere yo kujya mu Isonga FC.

Iyo Centre ni yo yasinyanye amasezerano na Rayon Sports y’uko uyu mukinnyi namara kubakinira imyaka ibiri azasubira aho yitorezaga, ariko ntibyubahirizwa, uyu mukinnyi yemera kongera amasezerano atabiganiriyeho n’abamwohereje.

Ayo masezerano yayasinye muri Kamena 2017 nyuma yo guhabwa Miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, maze nyuma aza kubona amahirwe yo kujya mu igeragezwa ku mugabane w’u Burayi muri Belarus abifashijwemo n’iyo Centre.

Ibyo byatumye Muhire Kevin yihakana Rayon Sports, abanza kuvuga ko amafaranga yahawe atari ikiguzi cyo kongera amasezerano, ko ahubwo yari inguzanyo yari ahawe.

Nyuma yo gushimwa n’iyo kipe yo muri Belarus ikamutuma ibyangombwa ngo imuhe amasezerano ariko Rayon Sports ikabimwima, byatumye uyu mukinnyi amara amaze ayingayinga atandatu adakina, akaba ari bwo yari yemeye imishyikirano ngo asubukure imyitozo abigiriwemo inama n’Umutoza Karekezi Olivier.

Mu myitozo ya Rayon Sports harimo abakinnyi 42Mu myitozo ya Rayon Sports harimo abakinnyi 42

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kamo

    Kuya 30-01-2018 saa 11:25'

    none ko atasubiye muri iyo centre ngo imuhe ibyangombwa? jye ndi rayon byose nabiryoza iyo centre. Naho ubundi biragaragarako Muhire adakenewe mu Belarusi. Akenewe na 10,000,000 yazishyura muri rayon ariko akabona ibyangombwa gusa hano mu Rwanda amakipe yose aramukeneye rayon ibyungukiyemo kurusha izindi kuko ari kuri liste yayo muri Ferwafa.

  2. JP

    Kuya 30-01-2018 saa 10:15'

    Kevin garuka murugo. Umupira urawuzi ariko nukomeza ubwo bwana bizagusubiza inyuma. Nkeka ko hari abagushika ariko ubwo wagaruye ubwenge ukagaruka turakwakiriye kandi turakubabariye. umupira wo urawuzi ndizerako utazongera kigwa mumakosa y’ubwana nkayo uvuyemo.

  3. Mirima

    Kuya 30-01-2018 saa 09:21'

    Uretse kuba Muhire ari igitambambuga , ubu Ruhagoyacu.com irabona idakomeje kumushuka? None se ko Rayon itubahirije amasezerano imusinyisha, we yarayubahirije ngo yumve ko nta kosa yakoze? none se ko icyo kigo yitabaza kitamuhaye ITC ngo abonereho yerekane ko rayon ntacyo imuvuzeho. Ibyiza Ruhagoyacu nimubwire bisobanutse amakosa yakoze ibe inamugiriye inama aho gukomeza kumushuka! Cyangwa seasubize amafranga yariye asese ayo masezeranokubwe yemeza ko atanyuze mu mucyo!

  4. naho

    Kuya 30-01-2018 saa 08:48'

    Aya ni amahirwe Rayon itagomba kwitesha. Muzi neza ikibazo cya ba Rutahizamu. Uyu mwana azigaragaza mu mavubi azaza. Ntimuzuyaze, mumusinyishe niba hakiri iminsi. Nimumureka muzabona abandi bibagoye. Mumenye ko Championnat bariya ba nyamahanga bose batazajya bayikiniramo rimwe. Muhire Kevin ashobora kujya abanza mu kibuga muri Championnat. Aho kugura umunyamahanga nagura Kevin ushobora gukina imikino yose yaba iyo mu Rwanda n’iyo hanze.

  5. naho

    Kuya 30-01-2018 saa 08:48'

    Aya ni amahirwe Rayon itagomba kwitesha. Muzi neza ikibazo cya ba Rutahizamu. Uyu mwana azigaragaza mu mavubi azaza. Ntimuzuyaze, mumusinyishe niba hakiri iminsi. Nimumureka muzabona abandi bibagoye. Mumenye ko Championnat bariya ba nyamahanga bose batazajya bayikiniramo rimwe. Muhire Kevin ashobora kujya abanza mu kibuga muri Championnat. Aho kugura umunyamahanga nagura Kevin ushobora gukina imikino yose yaba iyo mu Rwanda n’iyo hanze.

  6. knc

    Kuya 30-01-2018 saa 08:44'

    Abakinnyi nibarye bari menge ,bakore batizigamye ,naho ubundi ndabona umweyo uri guca amarenga ! mutumva se twatunga sward y’ abantu 42 se?

  7. Kinki

    Kuya 30-01-2018 saa 08:39'

    erega biragora, kwihemura kuri Rayon. njyewe kuva natangira kuyifana mbona bagenda aho birukiye bakagaruka biruka kandi basaba imbabazi, ubuse mbarondore da
    1. umuhunguwacuufite uruhara (DJABELLLLL)
    2. ABANYEKONGO BESHE MUZI
    Nabandi nibagiwe

    dore abo ntegereje kuza basaba imbabazi

    1. NSHUTI DOMINIQUE SAVIO
    2. MUSTAFA (POLICE)
    Ubundi iyo ushaka kugenda ugenda neza kuko nabonye ubuyobozi bwa Rayon butazitira abakinnyi kandi rega nubwo natwe tutakinnye byu mwuga nkamwe, ntakiza nkogukina ufite abana bagufana. Rayon ko nayo isigaye ifite cash se mushaka mwaguma hamwe.

    MANZI THIERRY Narakwemeye uzi gufata ibyemezo kandi wicecekeye.

    VIVE RAYON
    VIVE KAREKEZI
    VIVE ABAKINNYI BOSE MUKINIRA RAYON KANDI MUBISHYIZE KU MUTIMA
    VIVE MUFANA UTURUKA MUNTARA UJE KUREBA GIKUNDIRO
    VIVE BUYOBOZI BUSHYA
    VIVE MUZEHE THE PRESIDENT
    VIVE ABAKUNDA RUHAGO MURI RUSANGE KUKO NJYEWE SINDI UMUHENZANGUNI.

  8. huhuhuh

    Kuya 30-01-2018 saa 07:40'

    uyu mwana wagirango ntiyuzuye mumutwe!! nonese yasinyiye ibyo atazi ni umwna uta umutsima hasi!! gusa nuko ari umwana ugaruka murugo naho ubundi yaratubabaje aba rayon ntamahirwe yari kubigiriramo kabs, naze yigaragaze muri rayon izasohoka wenda amahirweye niho aherereye.

  9. gakungugu

    Kuya 30-01-2018 saa 06:14'

    gasenyiwe uraroga nicyokibi cyawe yewe ntanikiza ndakubonaho rwose ibyawe byose nakavuyo nishyari nitiku nurwango wanga ayandi makipe

  10. GASASIRA

    Kuya 30-01-2018 saa 06:12'

    Ariko Muhire yagaragaje ko ibitekerezo bye bikiri hasi nonese koko yumvanga arakira amafaranga y’abandi bamuca iki niba atari kubakinira.none ngo arashaka ko bagira ibindi bamugenera.ubuse we bamubajije igihombo yabateje kumva asuzugura amasezerano yagiranye na equipe none abonye yaribeshye ngo araganira n’ubuyobozi.icyakora bamufashe nk’umwana ukeneye gutera imbere kugirango impano ze zitarangirira aha.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru