RUHAGOYACU.com

Muhire Kevin wifuzwaga na Police yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 Muhire Kevin, yashyize umukono ku masezerano y’indi myaka ibiri akinira ikipe y’i Nyanza nyuma yo kuyizamo aturutse mu Isonga mu myaka ibiri ishize.

Muhire Kevin utarahise ubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports ugereranyije na bagenzi be babiri bazanye mu ikipe(Savio, Djaber), yabaye umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe muri uyu mwaka wa shampiyona, ikintu cyatumye atangira kwifuzwa n’amakipe atandukanye mu gihugu arangajwe imbere na Police FC.

Muhire Kevin yaje muri Rayon Sports avuye mu Isonga, aho azibukwa ubwo yatangazaga ko atakwerekeza muri APR FC kuko ari nko muri gerezaMuhire Kevin yaje muri Rayon Sports avuye mu Isonga, aho azibukwa ubwo yatangazaga ko atakwerekeza muri APR FC kuko ari nko muri gereza

Uyu musore wari mu bakinnyi 13 ba Rayon Sports bazasoza amasezerano ubwo uyu mwaka wa shampiyona uzaba ushojwe, byaje kurangira yiyongereye kuri Nova Bayama na Mugisha Francois Master, mu bemeye kugumana n’iyi kipe ikomoka i Nyanza, nkuko twabitangarijwe na Rutagambwa Martin ukuriye komisiyo ishinzwe gusinyisha abakinnyi.

“Abakinnyi bose twifuzaga twarangije kubasinyisha, uretse abari bari mu ikipe y’igihugu”.

“Muhire Kevin na we ni umwe mu bo tuzagumaba yarangije kudusinyira cyo kimwe n’abandi. Uretse abakinnyi batanu tuzasezerera, abandi bose dufite icyizere cyo kuzabagumana”.

Martin, yatangarije Ruhagoyacu ko guhera kuri uyu wa kabiri bari bugirane ibiganiro na Rayon n’abakinnyi babo bari mu ikipe y’igihugu, barimo kapiteni Ndayishimiye Eric bakunze kwita Bakame, hakaza Manzi Thierry na Savio Nshuti bifuzwa na APR FC, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu ushakwa na we n’amakipe y’abashinzwe umutekano.

Kevin Muhire ni umwe mu basore bafite akazoza muri ruhago y'u RwandaKevin Muhire ni umwe mu basore bafite akazoza muri ruhago y’u Rwanda

Uretse abakinnyi bayo, Rayon Sports ikaba ikomeje gukurikiranira hafi abasore babiri ba APR FC Sibomana Patrick Papy na Rutanga Eric, mu gihe aba bashobora kuragizanya vuba na Gaël Duhayindavyi wakiniraga Vital’O yo mu Burundi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

augy Kuya 15-06-2017 saa 12:29'

kbs nimukore na dilo ya savio

john Kuya 15-06-2017 saa 09:15'

Uyu mwana kevin areba kure icyonzi nuko yahisemo neza
nagira inama Savion na Sefu bagasinyira ikipe kuko niho
bazazamukira naho nibagenda murayo mayekipe ndakurahiye
bazahura ningorane

Jeancloude Nibishaka Kuya 15-06-2017 saa 00:57'

Bayobozi’dukunda’iyonintangiriro’ngahomudusinyishirize’bakame’sefu’naboboseturukumvakobagiye’gusa’uwambabaje’ninsengiyumva’musitaphamugeragezemutwubakireikipe’ikomeyemuhereyekubaribasanzwemo Bizadufasha Mumwakautaha

Twin Yeah Kuya 14-06-2017 saa 18:36'

Rayons Sports abatayizi ntibazanayimenya! Abayobozi bayo ni abatechniciens! Bazi icyo gukora! Bapesa (peser) le pour et le contre. So, bazi icyo gukora! Ikindi mbakundira ko basobanukiwe ni uburto basobanukiwe na procedures!! Abagenda nta barrieres kuri Rayons, abo Rayons Sports ikeneye irabazi izabagura kuko nta constraints ifite! Birumvikanye!!!

Sebastien Kuya 14-06-2017 saa 14:45'

unva we gakuri buri tuhora twamagana abafana bo gutukana nikinyabupfura gikeya biragaragaza aho warerewe nicyuricyo nta mpanvu yo kuzana amachakubiri muri Football isi yose irabyamagana uwo mwana uri kuvuga ari umunyarwanda wigiche uziko nigihugu kimwemera kukuruta wowe wirirwa utukana n’ingengabitekerezo yakurenze ese ko ufite uburakari nk’ubwasekibi urashaka ko bagusinyisha wowe ?,uriya mwana ahesha igihugu icyubahiro kandi akunda igihugu niwe mwana dusigaranye mu Mavubi yabana ukina hagati (médiane) neza ubuse Rayon Sport yamusinyishije urabona ari abaswa ? ubwo burozi uvuga nawe babuguhe basi ubone recrutement wenda muri za equipe zumurenge ukine wenda iminota 15 gusa turebako wanafunga balon cyangwa utange passe mwenedata kuki muza muri Football mufite ibindi.bitekerezo bibi ?
ndabona abafana bamakipe nabo bakwiye ingando dore nkuyu uzana amachakubiri muri Football koko ubuse Zidane ntiyahaye abafaransa igikombe cy’isi kandi aturuka muri Algerie ?
sha agahinda kazabicha kubera imitima mibi mufite mbega....weeee....urababaje cyane

Desire Kuya 14-06-2017 saa 13:22'

Kevin areba kure kabisa kd nabandi batarasinya bamurebereho.

fisi Kuya 14-06-2017 saa 11:43'

Ariko ubundi wava mu ikipe itsinda ukajya mu ikipe idatsinda,ubwo se wazongera kwishima .uriya mwana akoze akantu k’ubwenge bizarangira yerekeje i BURAYI. ahubwo icyo nakwibwirira aba basore Manzi na Savio nibareke guhuzagurika bireba ku manote y’akanya gato nibarebe kukazoza kabo kuko baracyari bato,ubundi bongere amasezerano muri Gikundiro.kuko MWISENEZA,FAUSTIN,..... bakwiye kubigisha.

wakwetu Kuya 14-06-2017 saa 10:10'

nibyiza kuba basinyishije Kevin muhire, umwana uzi gukina neza hagati igihugu gifite.

ema Kuya 14-06-2017 saa 10:04'

Hasigaye mugeni,sefu,na bakame abandi bo ntakibazo bagenda rwose ntacyo bitwaye ubuse mangwende ko yagiye rayon ntiriho?nabandi benshi nkawe fouste yaragiye none narumvise ngo ashaka kugaruka? azabanze adusabe imbabazi tuzimuhe nahubundi rayon izahoraho nubwo bagenda bose twashaka abandi tukabahata murera bakawutera

Venuste Niyotwagira Kuya 14-06-2017 saa 08:07'

Yes byiza cyane kbs!!!!!!.uyumwana areba kure rwose icyampa akazabona umwanya uhoraho muri gikundiro yacu

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!