RUHAGOYACU.com

Muhirwa yagizwe Visi Perezida wa Rayon Sports, abafana biha intego yo kujya bihembera abakinnyi

Muhirwa Prosper yagizwe Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports mu gihe Visi Perezida wa mbere ari Gacinya Chance Denys ufunze, amatsinda y’abafana yiyemeza gukomeza umurego mu kwitanga no kwiyubaka ku buryo bidatinze bazagera ku rwego rwo kujya bihembera abakinnyi.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Paul Muvunyi, bwagiranye n’abahagarariye amatsinda y’abakunzi n’abafana b’iyi kipe (Fan Clubs), kugirango bubahe ishusho y’uko ikipe ihagaze ndetse n’ibyo iteganya gukora mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports n'abahagarariye Fan Clubs zayoUbuyobozi bwa Rayon Sports n’abahagarariye Fan Clubs zayo

Nk’uko Muvunyi Paul yatangiye abivuga muri iyo nama, yasobanuye ko ikipe bayigezemo ifite ibibazo by’amikoro ndetse n’ibibazo by’umubare udahagije w’abakinnyi, ibyo bikaba byaratumye hakoreshwa imbaraga nyinshi, kandi byanagizwemo uruhure na buri wese wiyumvamo Rayon Sports ariko barangajwe imbere n’ubuyobozi bw’ikipe.

Hanarebwe kandi imikinorere y’amatsinda y’abafana, aho hari ayishyize hamwe akaba amaze kugira urwego rubahuza ndetse rwanatangiye gukora, kugeza ubu hakaba hamaze kujyamo Fan Clubs 18 ndetse, ndetse zimaze kugera ku rwego rw’amafaranga y’u Rwanda 2.000.000, ndetse hakaba hari abagikomeje kwiyandikisha.

Iryo huriro ry’amatsinda rifite intego nibura yo kugera kurwego rwo gutanga umushara wa buri kwezi.

Rayon Sports imaze amezi atatu iyobowe n'abantu bane gusaRayon Sports imaze amezi atatu iyobowe n’abantu bane gusa

Ku bijyanye n’abafana muri rusange, ubuyobozi bwabashimiye ko mu gihe gito kingana n’iminsi itarenze 10 imyitozo itangiye ndetse n’umukino wa gicuti yakinnye na Etincelles FC, hamaze kuvamo 7.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko bikomeje bityo, mu gihe cy’amezi 3 gusa Rayon Sports ishobora kuba yamaze kwibonera miliyoni 100 aturutse mu mufuka wabo.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yatangaje ko hari n’abayobozi bashya bongewe muri Komite nyobozi, ari bo Muhirwa Prosper wagizwe Visi Perezida wa kabiri, Rukundo Patrick ushinzwe imari n’imishinga ibyara inyungu (Financial & Projects).

Muri Komite y’abafana ho hongewemo Nshimiye Emmanuel wagizwe Umuhuzabikorwa wungirije (Vice Coordinator), Jean Paul Ndorimana (Tresorier) aba bakazafatanya na Martin Mike Runiga usanzwe ari Umuhuzabikorwa (Coordinator) ndetse na Claude Muhawenimana usanzwe ari umuyobozi w’abafana (President).

Muvunyi Paul ni we wari uyoboye inamaMuvunyi Paul ni we wari uyoboye inama

Umuyobozi yaboneyeho kubatangariza ku mugaragaro ko muri uku kwezi kwa mbere bongeyemo abakinnyi 10 barimo batanu bafite inararibonye n’abandi batanu bakiri bato banahawe amasezerano y’imyaka itanu, abo bakaba barimo Tumushime Ally Tidjan, Nabil n’abandi.

Abakinnyi bafite inararibonye iyi kipe yongeyemno ni:

1.Diarra Ismaila (Mali)

2.Christ Mbondi (Cameroun)

3.Mugume Yasin (Uganda)

4.Hussein Tchabalala (Burundi)

5.Mwiseneza Djamal (Rwanda)

Abafana ngo barashaka kujya bihembera abakinnyi uwo muzigo Komite ikawuruhukaAbafana ngo barashaka kujya bihembera abakinnyi uwo muzigo Komite ikawuruhuka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. abasi rasu

    Kuya 27-01-2018 saa 12:52'

    gasenyi mwe ntacyo mbijeje kuko buri mwaka mwiha intego ariko bisigara aho mwaru mwicaye inda mini z’abayobozi banyu nizo zibaheza mu gihirahiro

  2. Anatole Kajana Eight

    Kuya 26-01-2018 saa 18:35'

    Rayonsport Ndayitegereje Mbona Ikomeye Data

  3. naho

    Kuya 26-01-2018 saa 13:53'

    Ubundi tugize imicungire myiza amafaranga abafana bose biteguye kuyarekura.

    Iyi myanzuro ndabona itanga morali nyinshi ku bakinnyi abashya n’abasanzwe.

    Ese Ejo tuzawutera na Police?

  4. naho

    Kuya 26-01-2018 saa 13:53'

    Ubundi tugize imicungire myiza amafaranga abafana bose biteguye kuyarekura.

    Iyi myanzuro ndabona itanga morali nyinshi ku bakinnyi abashya n’abasanzwe.

    Ese Ejo tuzawutera na Police?

  5. habimana

    Kuya 26-01-2018 saa 13:06'

    Ko mutatubwira gahunda y’umutoza. Yaraje cq yabaye nka Antoine hey wiberaga i burayi.akaza atazi n’abakinnyi agiye gukinisha.gusa twe biri kutubabaza.

  6. Venuste Niyotwagira

    Kuya 26-01-2018 saa 10:21'

    Ahwiii! ushimwe mana kuba twongeye kubona umwana wacu Mwiseneza Djamal yambaye ubururu nu mweru niyo atakina ariko tumufite


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru