RUHAGOYACU.com

Mukunzi Yannick na Rutanga Eric ba Rayon Sports bari mu maboko ya Polisi

Nyuma y’umutoza wa rayon Sports, Karekezi Olivier, abakinnyi babiri iyo kipe iherutse kugura bavuye muri APR FC bari mu maboko ya Polisi.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Rutanga Eric yafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere, ubwo bari bamusanze aryamye aruhuka, dore ko yari yakinnye umukino wose Rayon Sports yari yakinnye na Mukura VS.

Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni abakinnyi babanzamo muri Rayon Sports no mu ikipe y'igihugu Amavubi Yannick Mukunzi na Rutanga Eric ni abakinnyi babanzamo muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu Amavubi

Ubwo bari bamaze kumwambika amapingu ataranasobanurirwa icyo afatiwe, yahise ajyanwa mu modoka ya pickup akinjiramo atungurwa no kubonamo mugenzi we bakinana muri Rayon Sports no mu ikipe y’igihugu, Yannick Mukunzi.

Ayo makuru kandi avuga ko Yannick Mukunzi we yatawe muri yombi akiva ku mukino ikipe yabo yari yakinnye na Mukura VS, ku buryo ubwo Rutanga yafatwaga, uyu mukinnyi (Yannick) yari acyambaye imyenda yari yakinanye, ari na bwo bamuzaniraga indi myenda mu modoka yari yicayemo.

Yannick Mukunzi yafashwe akiva muri uyu mukino Rayon Sports yari imaze kunganyamo na Mukura VSYannick Mukunzi yafashwe akiva muri uyu mukino Rayon Sports yari imaze kunganyamo na Mukura VS

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo aba bakinnyi bakurikiranyweho, gusa benshi bavuga ko bidatandukanye cyane n’ibyo Karekezi Olivier afungiye n’ubwo na byo ntakiratangazwa mu buryo buzwi.

Hari amakuru atarabonerwa gihamya, avuga ko Karekezi Olivier akurikiranyweho ibyaha bishamikiye ku gukora iyo bwabaga ngo ikipe y’igihugu Amavubi itsindwe kandi isezererwe na Ethiopia mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018, umukino wo kwishyura warangiye ari 0-0, u Rwanda rugahita rubona iyo tike.

Kanda hano urebe andi mafoto y’aba bakinnyi bombi mu mukino Rayon Sports yanganyije na mUKURA vs mbere gato y’uko batabwa muri yombi.

Mu bibazo bike umukozi wo mu rugo Rutanga na Yannick babamo yabajijwe, harimo kuba ari umukinnyi arabihakana, bamubaza ikipe afana, maze asubiza ko ari APR FCMu bibazo bike umukozi wo mu rugo Rutanga na Yannick babamo yabajijwe, harimo kuba ari umukinnyi arabihakana, bamubaza ikipe afana, maze asubiza ko ari APR FC

Rutanga Eric yafashwe n'abantu babiri bambaye imyenda ya gisivili, undi umwe wambaye impuzankano ya Polisi n'undi umwe abababonye bise 'Umujepe'Rutanga Eric yafashwe n’abantu babiri bambaye imyenda ya gisivili, undi umwe wambaye impuzankano ya Polisi n’undi umwe abababonye bise ’Umujepe’

Umunyezamu wa Rayon Sports akaba na Kapiteni w'Amavubi, Ndayishimiye Eric twagerageje kumuvugisha ngo twumve icyo azi ku bivugwa ariko ntitwamubona kuri telefoniUmunyezamu wa Rayon Sports akaba na Kapiteni w’Amavubi, Ndayishimiye Eric twagerageje kumuvugisha ngo twumve icyo azi ku bivugwa ariko ntitwamubona kuri telefoni

Birahwihwiswa ko hafi y'abakinnyi ba Rayon Sports bose bakina mu ikipe y'igihugu bashobora kugira ibyo babazwaBirahwihwiswa ko hafi y’abakinnyi ba Rayon Sports bose bakina mu ikipe y’igihugu bashobora kugira ibyo babazwa

Karekezi Olivier yafashwe kuwa gatatu w'icyumweru gishize, ku buryo atanashoboye gushyingura Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirijeKarekezi Olivier yafashwe kuwa gatatu w’icyumweru gishize, ku buryo atanashoboye gushyingura Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirije

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Cheetah

    Kuya 22-11-2017 saa 12:18'

    Ohh rayo nzakugwa inyuma

  2. JOYCE

    Kuya 21-11-2017 saa 09:28'

    ooo ray uzageza ryari nibibazo koko jye narumiwe pe!! gikundiro yacu koko!

  3. -####-

    Kuya 20-11-2017 saa 19:24'

    Nanjye birandenze peee

  4. -####-

    Kuya 20-11-2017 saa 19:24'

    Nanjye birandenze peee

  5. C. kayitare

    Kuya 20-11-2017 saa 16:25'

    Mwari mwarabuze iki bihirika Rayon Sport Gikundiro irabahirika burundu. Mukunzi

  6. maniriho

    Kuya 20-11-2017 saa 16:21'

    Bavandi, umukino wabereye mu Rwanda urangiye umutoza yagize ati"ndashimira abakinnyi mwese byumwihariko abakinnyi ba rayon" none se kandi??? Imana itabare Rayon..

  7. MUGABO

    Kuya 20-11-2017 saa 14:24'

    Jye mbona nk’igihugu kitegura kujya muri CHAN kandi muzi ko yegereje, iyi dosiye yarikwiriye kwihutishwa ukuli kukajya ahagaragara ikipe igatangira kwitegura nta bibazo birimo, atari ibyo ikipe izajyayo igiye kwitemberera kuko izakubitwa kakahava.
    Ariko n’amayobera arahari kuko urebye ishyaka aba bahungu bari bafite kugambanira ikipe ngo itsindwe mbona ntabihari niba barabibwiwe baranabyanze.

  8. Augustin

    Kuya 20-11-2017 saa 14:21'

    Njyewe ndumva harabantu barigushaka gucumura cg namwe muziko ibyomwandika batabisoma icyaha nigatozi nibakurikiranwe nibibafata bahanwe

  9. BEN

    Kuya 20-11-2017 saa 13:57'

    buri muntu agira uko abona ibintu n’uko akora analysis. Bityo rero njye numva mwagombye kubaha igitekerezo cyaburi wese! abantu ntago bashobora guhuza ibitekerezo cyangwa analysis. Mureke dutegereze iperereza rya police. Gusa twizereko ntakindi kibyihishe inyuma. Gihari byaba biteye agahinda kandi byagira ingaruka mbi muri sport yacu! murakoze!

  10. erim001@yahoo.com

    Kuya 20-11-2017 saa 13:26'

    Ark nkuyu witwa Rogers ubu si umusazi, ese kuki iryo perereza ubundi ryahereye kubakinnyi baturutse muri APR gusa nibo bakiniye amavubi gusa? kuko na Karekezi ubwe niho yubakiye izina. polisi yacu ikorera mu mucyo ndayizera ukuri kuramenyekana.

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru