RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Mukura baratabaza abafana, bafite ubwoba bwo kuba nka Kiyovu
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratabaza abafana n’abakunzi b’iyi kipe, aho ngo yugarijwe n’ubukene ku buryo bafite impungenge zo kuba nk’ikipe ya Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka isaga 50.

Mukura Victory Sports yashinzwe mu 1963, yasoje shampiyona y’uyu mwaka, iri ku mwanya wa 12 n’amanota 32, mu gihe kandi yasezerewe mu gikombe cy’amahoro itarenze 1/8, ni nyuma yo gutsindwa na AS Kigali.

Mu gihe umwaka w’imikino wamaze kurangira kuri iyi kipe, abakinnyi bagera ku munani bari gusoza amasezerano, ndetse amakuru atandukanye avuga ko bamwe muri bo batangiye ibiganiro byo kuyongera muri iyi kipe.

Abakinnyi bari mu biganiro na MukuraVictory Sports ni Cyiza Hussein, Mazimpaka Andre, Habimana Yussuf, Ndayishimiye Christophe, Mwiseneza Daniel na Shyaka Philbert.

Bamwe mu bakinnyi ba Mukura bari gusoza amasezeranoBamwe mu bakinnyi ba Mukura bari gusoza amasezerano


Mukura na Hamdan ntibavuga rumwe kuri miliyoni zirenga 15 zagombaga guhabwa ikipe.

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buvuga ko nta bushobozi buhagije buhari ku buryo bakongerera abakinnyi amasezerano ndetse bakagura abakinnyi bandi bashya.

"Iyo bigeze aha nibwo akazi kaba gakorwa kaba gakomeye, turifuza ko abafana batuba hafi kugira ngo ibyo bifuza babibone babigizemo uruhare. Turifuza ko buri wese ushaka gutera inkunga ikipe yayiyitera iki gihe kuko abakinnyi ni iki gihe bagurwa, amafaranga tutayabonye twatangira shampiyona nabi."

"Turakangurira abakunzi ba Mukura bose mu bushobozi bwabo, ko batuba inyuma tutazaba nka Kiyovu."

"Inkunga irakenewe ngo abakunzi ba Mukura tubazanire umutoza mwiza turimo kuvugana, n’abakinnyi turi kuvugana, ariko ntabwo natangaza nonaha abo aribo tutararangiza kuvugana ku by’amafaranga."- Nayandi Abraham, visi perezida wa Mukura aganira na Radio Salus.

Nayandi Abraham (ubanza ibumoso) asaba abafana ba Mukura gufasha ikipe yaboNayandi Abraham (ubanza ibumoso) asaba abafana ba Mukura gufasha ikipe yabo

Mu nama iheruka kubera mu mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi, igahuza komite yaguye ya Mukura n’abakunzi bayo, KNC, umuyobozi wa Radio na TV1 yemeye kugurira iyi kipe umukinnyi.

Mukura Victory Sports kandi, yasabye akarere ka Huye ko kakongera inkunga, ikava kuri miliyoni 72, dore ko iyi kipe ikeneye byibuze miliyoni 150 kugira ngo babashe guhangana n’ayandi makipe.

nzarora jea damascene Kuya 25-06-2017 saa 05:40'

ark murasetsa mutangiye guhamagara abafana nukuntu hambere bamwemuribo mwabafunze jyesimfanamukura ark nkumukunzi wumupira mbona kwirukana hamdan ariyompamvu yatume mukura isubira inyuma kuko yazikubana nabakinnyi akabategura guhamagara abafana nibyiza ark mubanze mugarure hamdan

el loisir Kuya 24-06-2017 saa 14:02'

Mukura ni équipe dukunda turi benshi yewe bamwe bayobeye muri rayon na Apr kuko arizo zitsinda abayobozi batumize inama yabafana turebe uko twayifasha rwose kuko Mukura ni nka rayon zose ni iza rubanda ndahamya ko ari Iya 2 mu gukundwa rwose kd igize intsinzi zihoraho yaba Niya mbere mu gukundwa. Komite nikore neza ibyayo twe abafana natwe twigaragaze tugure abakinnyi kahave tugaruke mu bihe byacu! Nuko mbona hari abiyemeje gusenya amakipe yibigwi kiyovu yaragiye tutitonze ni mukura yaba itahiwe.murakoze

knc Kuya 24-06-2017 saa 10:04'

Ariko amakipe yo Mu Rwanda arancanga kweri kweri !Mukura babona umufana azahaguruka murugo afite ibandari y’inoti ahiga abo ayaha !ni buryo ki se bateguye abakunzi n’abafana bayiba inyuma?Ubuse uretse kubona ikibuga mugifata nk’umutako kibamariye iki? mukibyaza umusaruro mute se ?ese uwagiha rayon sport buriya cyapfa ubusa kuriya ?Ahubwo ikibazo dufite, abayobozi b’amakipe yacu :Ntibashoboye,ntibareba kure,bashaka gukira kurusha amakipe bayoboye,birebera inyungu zabo bwite ,intambara n’amakimbirane bituma babona uko barya ,rimwe narimwe ni abanyaporitiki ,abandi barebana ayingwe nabo bakorana !!!! please abayobozi bakwiye kwikosora kbs !!!!!///!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)