RUHAGOYACU.com

Mukura iremeza kuri uyu wa gatanu uzayitoza hagati ya Kassa Mbugo na Ndayizeye Jimmy

Ikipe ya Mukura Voctory Sport kuri uyu wa gatanu ishobora gutangaza umutoza mushya uzasimbura umubiligi Ivan Minnaert, uherutse gusezera iyi kipe akerekeza mu ikipe yo muri Guinea ya FC Kaloun.

Abatoza 2 Jimmy Ndayizeye watozaga Espoir FC akaba aherutse gusoza amasezerano na Kassa Mbugo Andre watozaga ikipe ya Sunrise nibo bafite amahirwe menshi yo kuba havamo uwatoza Mukura VS.

" Ntabwo Mukura Victory Sport iratoranya umutoza mukuru wayo, ariko birashoboka ko kuri uyu wa gatanu ashobora kumenyekana," Umwe mu bagize komite ya Mukura VS waganiriye na RuhagoYacu.

" Twaganiriye na batoza benshi barimo Kassa Mbugo na Jimmy Ndayizeye, ari nabo bafite amahirwe menshi ko umwe yatoza Mukura VS, gusa hari n’undi mutoza ushobora kuzava hanze y’u Rwanda ukomeye na we turi mu biganiro."

Mukura VS bivugwa ko ishaka kubaka ikipe ikomeye yahanganira igikombe cy’amahoro umwaka utaha, binakunze kandi yaza mu makipe byibura 2 ya mbere muri shampiyona yo mu Rwanda.

JPEG - 100 kb
Kassa amaze iminsi ari mu ikipe ya Sunrise

Mukura VS iri mu biganiro n’umutoza wo muri aka karere, ushobora kuba yaza muri iyi kipe, akaba ari n’umutoza usanzwe atoza muri Champions League nyafurika, bagomba kwemeza kuri uyu wa gatanu, byakwanga bagahitamo hagati ya Kassa Mbugo na Ndayizeye Jimmy.

JPEG - 60 kb
Umutoza Ndayizeye Jimmy avuga ko yagiranye ibiganiro by’ibanze na Mukura VS

Aba batoza bombi bahamya ko baganiriye na Mukura VS ariko bakavuga ko nta masezerano bari basinya muri iyi kipe.

Umuyobozi wa Mukura VS Olivier Nizeyimana amaze iminsi ari hanze y’u Rwanda, kimwe na Vice Perezida we Nayandi Abraham, bakazagera mu Rwanda kuri uyu wa kane. Ku wa gatanu ni bwo hateganyijwe inama ya Komite ya Mukura VS, izemeza umutoza mushya w’iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru