RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Mukura na Hamdan ntibavuga rumwe kuri miliyoni zirenga 15 zagombaga guhabwa ikipe
Print Comments: 2 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Mukura ntiyashoboye kubona amafaranga arenga miliyoni 45 mu yo yari yiyemeje gukoresha nk’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa shampiyona, aho aya mafaranga itabonye arimo ayinga miliiyoni 16 yagombaga guhabwa n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wayo Sheikh Hamdan Habimana.

Mbere y’uko uyu mwaka wa shampiyona utangira, ikipe ya Mukura nk’izindi kipe zose yaje gutegura inteko rusange, ni ko gutangariza abanyamuryango bayo ko umwaka wari wabanje iyi kipe yari yakoresheje 156 345 587 Frw, gusa ko uyu mwaka turimo aya mafaranga yagombaga kwiyongeraho gato akagera kuri 159, 622, 229.

Muri aya mafaranga, hakaba harimo miliyoni 102 n’ibihumbi 700 byagombaga kuva mu karere ka Huye ndetse hakabamo na 15 244 180Frw zagombaga kuva muri Kampani ijyana abayislamu i Mecque ya Fahico ihagarariwe na Sheikh Hamdan Habimana.

Perezida wa Mukura Olivier Nizeyimana na Volcano ayobora bo bari bashoboye gutanga 24 562 400Frw bemereye ikipePerezida wa Mukura Olivier Nizeyimana na Volcano ayobora bo bari bashoboye gutanga 24 562 400Frw bemereye ikipe

Aha ariko, byaje kurangira akarere ka Huye gahaye iyi kipe miliyoni 72 gusa, mu gihe amafaranga yari butangwe na Sheikh Hamdan wahoze muri iyi kipe yo atatanzwe nkuko Niyobuhungiro Fidel, umunyamabanga wa Mukura VSL yabitangarije Ruhagoyacu.

Ubundi ku ikubitiro akarere ka Huye kahaga Mukura miliyoni 72 gusa umwaka wari wabanje(2015-2016) akarere kari kemeye kongeraho miliyoni 30 ku ngengo y’imari ndetse abo twasimbuye bari bayahawe.”

“Natwe uyu mwaka twari twasabye akarere ko kakomeza kuduha izi miliyoni 102(72+30) gusa byaje kurangira bidakunze”.

“Ku bijyanye na Hamdan we nta mafaranga yigeze aduha ndetse yagiye atangaza mu itangazamakuru ko atazayatanga”.

Nubwo Mukura VS itangaza ko uyu wahoze ari umunyamabanga wayo yimanye amafaranga, Sheikh Hamdan Habimana we aganira na Ruhagoyacu yadutangarije ko ntawigeze amwaka amafaranga bityo ko atakwitirirwa kwanga gutanga amafaranga yari yemereye Mukura.

Yagize ati:“Abagombaga kuyaka ntabwo bangezeho ngo nyabahe nta rwego rwo muri komite ya Mukura rwigeze rungeraho ngo nyabahe”.

“Nge ndi umunyamuryango shingiro wa Mukura. Kera nyiri umunyamabanga ubundi twatumiraga abantu tuzi ko bagira icyo bafasha Mukura tukabereka amafaranga dukeneye abantu bakitanga uko bifite. Uko ni ko nange nitanze”.

Sheikh Hamdan kuri ubu ayobora ihuriro ry'ibigo byigisha umupira w'amaguru Ijabo RyaweSheikh Hamdan kuri ubu ayobora ihuriro ry’ibigo byigisha umupira w’amaguru Ijabo Ryawe

Hamdan yakomeje agira ati: “Ejo bundi mu ngengo y’imari nange bari banshyizemo(mubayatanga) gusa nta nama nimwe bigeze bakora cyangwa ngo bantumize sinyatange. Nge rero numvishe ko ahari bishoboye nta bufasha bakeneye”.

“Iyaba bavugaga ko bangezeho nkayimana byaba byumvikana, kuko nubundi ikipe hari uburyo nagiye nyifasha ku giti cyange bityo ntabwo nayitereranye nubwo atari byo(byonyine) nari kwifuza gukora”.

Ikipe ya Mukura uretse kubura amafaranga yari yemerewe n’abafatanyabikorwa bayo, ntanubwo yahiriwe n’uyu mwaka wa shampiyona yifuzagamo kwegukana byibura igikombe, gusa bikarangira itahanye umwanya wa 11 muri shampiyona, mu gihe yaje no gusezererwa muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Mukura ntabwo yahiriwe n'uyu mwaka wa shampiyonaIkipe ya Mukura ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka wa shampiyona

Iyi kipe ariko, ikaba iteganya kwiyubaka birushijeho mu mwaka utaha wa shampiyona igura abakinnyi bakomeye mu gihe ikomeje no kwifuza umutoza Masudi Djuma kuri ubu uri mu ikipe ya Rayon Sports.

armstrong wihuye Kuya 10-06-2017 saa 20:28'

mukura nikipe ikomeye hano murwanda wamuntu we wowe urikuvugako ngo massudi ataza gutakariza agaciro muri mukura uribeshya cyane,kuko kuba uyumwaka irimubibazo ntutekerezeko ariko bizahora,tegereza championa itaha ubundi urebe ikosora,ariko reka nshimire umuntu wanditse iyinkuru yakoze ubusesenguzi kabisa ruhago yacu mukomeje kuduha ikosora Mukura Kumutima

Terence Kuya 9-06-2017 saa 07:46'

Yooooo Mukura rwose uri munzozi kbsa ubwo koko Masudi ari kwandika izina ajye kuritera i Huye koko dore azaba ari muri Champion League none ngo muramwifuza hhhh mushakire ahandi rwose agomba kuduha ikindi gikombe cya Championat 2017-2018


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)