RUHAGOYACU.com

Mukura ntiyanyuzwe no kwimurwa kw’imikino ya As Kigali na Rayon Sports

Ikipe ya Mukura VS itangaza ko itanyuzwe n’icyemezo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryafashe, cyo kwigiza imbere umukino wa 1/8 cyo kwishyura w’igikombe cy’amahoro, ndetse n’ikirarane cya shampiyona bagomba guhuriramo na Rayon Sports.

Ikipe ya Mukura yatsindiwe mu rugo na As Kigali mu mukino wa 1/8 ubanza w’igikombe cy’amahoro, yarangije kumenya ko Ferwafa yabwiye As Kigali ko umukino wo kwishyura bazawukina kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi, aho kuba kuwa mbere tariki ya 15 nkuko byari biteganyijwe.

Ikipe ya Mukura yari yahawe ikiruhuko kuri uyu munsi ntiyakora imyitozoIkipe ya Mukura yari yahawe ikiruhuko kuri uyu munsi ntiyakora imyitozo

Ibi nkuko amakuru agera kuri Ruhagoyacu abitangaza, ngo Ferwafa yaba yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ikirarane Mukura yari ifitanye na Rayon Sports gikinwe kuwa gatatu utaha tariki ya 17 Gicurasi, nyamara waragombaga gukinwa mu cyumweru cyari bukurikire.

Rayon Sports, ikaba yaba yifuje ko yakina na Mukura ku mukino ishobora gutwariraho igikombe, kuko ni bwo yakwizera kubona abafana benshi kurusha umukino wa Pepiniere bazakurikizaho mu mpera z’icyumweru gitaha.

Izi mpinduka ariko ntabwo zanyuze ikipe ya Mukura, yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ibabwira ko batiteguye gukina cyane ko no kugeza iyi saha twandika iyi nkuru batari babona ibaruwa ivuye muri Ferwafa, kandi amategeko ateganya ko bandikirwa byibura amasaha 48 mbere y’umukino.

“Twabamenyesheje ko baba batugoye kuko ikipe itigeze ikora imyitozo uyu munsi, bari bafite ikiruhuko”.

Kugeza ubu ntabaruwa ya Ferwafa twari twabona yimura umukino wacu. Twabandikiye tugendeye ku ibaruwa yahawe As Kigali”.

Ubuyobozi bwa Mukura ntabwo bwanyuzwe n'icyemezo cya FerwafaUbuyobozi bwa Mukura ntabwo bwanyuzwe n’icyemezo cya Ferwafa

Mukura ivuga ko ubusanzwe iramutse ifite umukino kuwa gatandatu byaba bivuze ko ihaguruka kuwa gatanu, ikintu itakora mu gihe no kuri uyu wa kane nta myitozo yabaye.

Ibitego bya Ndayisaba Hamidou na Tshimanga Papy byari byafashije ikipe ya AS Kigali gutsindira Mukura Victory Sports iwayo ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2017 waberaga kuri Stade ya Huye.

Mukura yari yatakaje umukino ubanza ku bitego 2-0Mukura yari yatakaje umukino ubanza ku bitego 2-0

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Cash

    Kuya 14-05-2017 saa 07:20'

    Ariko abafana mwese murasetsa; ubwose muyobewe ko agafaranga kava kuri Stade na FERWAFA ikabonaho? Ubwo nyine Degaule yemeye ko bawimura ngo agafaranga kazava kuri stade Mukura yakinnye na Rayon kaziyongere maze ayo Rayon sport izaba yinjije naba menshi na FERWAFA izahabwa menshi muri abana kweri. Sinabonye ngo igihe Rayon yakira Rivers yarinjije 33 milliyon ariko umuyobozi wayo akavuga ko aya Rayon ari nka 22 million; icyo mutumva ni iki koko? Ibyo muri iyi si ni WIN WIN kd Degaule namwe mujye mugeraho mumwumve bandi.

  2. Patos

    Kuya 13-05-2017 saa 14:00'

    Degori nawe afitemo inyungu yijwi rya Rayon ariko nubundi riba ari rimwe kandi ringanya agaciro ni rya Rugende inyungu nyinshi zifiye igihugu mugutwara igikombe kuri Rayon muruyumwaka turimo indi myaka wigeze ubona rayon bayumva bazongera. Kuyumva 2024

  3. mudahunga j.bosco

    Kuya 12-05-2017 saa 10:41'

    rayon ninde uyobewe ko ihetswe na degol ibyo birazwi,uko bagenda bimura umukino wayo kd bitabaho ferwafa yisubireho itazatubihiriza umupira wacu wurwanda degol niyegure hakirikare birikugaragarako ari runyunyuzi leta nihaguruke kbs.

  4. Aloys

    Kuya 12-05-2017 saa 09:17'

    Ariko se @Aimable, uzi icyo umugani UMWANA MURIZI NTAKURWA URUTOZI bisobanura? Cg ni ukwivugira gusa? Bisobanura ko umwana wamenyereye kurira cg kwikoza ibyo aribyo byose bidashinga hari ubwo ageraho agahura n’ibyago cg ikimugiraho ingaruka. Kuko rero abantu baba bamuzi ko yigiza nkana yataka bati mumureke uriya niko yabaye. Nyamara we ashira bayabizi. Ubwose Aimable kuba uvuga ko Rayon basigaye bayorohereza bihuriye he n’uriya mugani wayiciriye? Ubonye nibura iyo uwuca uvuga Mukura? Arikose muzajya muguma mwisebyeee ngo muravuga Rayon? Nimuhateho nababwira iki!!!

  5. aimable

    Kuya 12-05-2017 saa 07:22'

    ariko gasenyi nako umwana murizi ntako batayigize uyumwaka kbsa murahetswe na FERWAFA abasifuzi bo ni ibisanzwe yeweee ngo muzakuramo rivers yeeee

  6. Venuste Niyotwagira

    Kuya 12-05-2017 saa 07:19'

    Wabona mukura nayo yishajije bigasaba kwicarana nayo! nakumiro pe! bihangane ntibamere nka twatwana tuvutse ejo bundi tugifite umuteto bibukeko twasangiye imibabaro ntibatugore bareke twibonere agashahara kuko niwo mukino wonyine usigaye twakuraho amafaranga ndashimira FERWAFA basigaye ari ababyeyi kbs Thank you!.

  7. Mile

    Kuya 12-05-2017 saa 06:40'

    Gutsindwa birangana agenda utsindwe hakiri kare.
    Ariko upfe kigabo

  8. Musesenguzi

    Kuya 11-05-2017 saa 23:03'

    Ko ari hahandi se ko izatsindwa irarushywa n’iki?
    Nishake abakinnyi beza ireke kwandavura irushya FerwaDeGaule!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru