RUHAGOYACU.com

Mukura VS ikomeje kwiyubaka yasinyishije abandi babiri bashya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs bwamaze guhamiriza abakunzi bayo ko abakinnyi babiri Nkomezi Alexis na Hatungimana Basile bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri bakinira iyi kipe iri mu zimaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu butumwa umunyamabanga w’iyi kipe Niyobuhungiro Fidel yageneye itangazamakuru, yatangaje ko aba basore bombi bahawe ikaze mu ikipe yambara umukara n’umuhondo aho bizeye ko bazagira umusanzu batanga mu guhesha ibyishimo abakunzi ba Mukura.

Nkomezi Alexis azajya yambara numero 6 muri MVSNkomezi Alexis azajya yambara numero 6 muri MVS
Uyu musore yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiriUyu musore yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri

Nkomezi Alexis yakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya As Kigali mu gihe Hatungimana Basile yakinaga inyuma ibumoso muri Espoir y’i Rusizi.

Aba bakinnyi bombi bakaba basanze abandi bakinnyi ikipe ya Mukura yaguze barimo Nshimirimana David na Gael Nduhayindavyi bakinanaga muri Vitalo Iragire Saidi wari Kapiteni wa Muzinga, Rwabugiri Omar wavuye muri Musanze na Mutebi Rachidi wavuye muri Gicumbi.

Iyi kipe ikaba yaratangiye imyitozo kuwa mbere w’iki cyumweru turi kugana ku musozo, aho intego ari ukwitara neza nyuma yo kwegukana umwanya wa 13 muri shampiyona y’umwaka ushize.

Myugariro Basile na we hari byinshi ategerejweho muri Mukura nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiriMyugariro Basile na we hari byinshi ategerejweho muri Mukura nyuma yo kuyisinyira imyaka ibiri
Mukura imaze kugura abakinnyi batandatu bashyaMukura imaze kugura abakinnyi batandatu bashya

Aba bakaba barahise bakora impinduka zigaragara zirimo kuzana umutoza mushya Haringingo Christian wahoze muri Vitalo y’u Burundi akaza asimbuye Ivan Minaert wavuye mu Rwanda, ndetse bakaba bakomeje gushaka abakinnyi batandukanye bazayifasha mu mwaka mushya wa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. erisse

    Kuya 2-09-2017 saa 19:55'

    ark mu Rwanda itegeko nugusinya imyaka 2.??


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru