RUHAGOYACU.com

Mukura VS ishobora kudakina shampiyona uyu mwaka

Ikipe ya Mukura VS ishobora kudakina shampiyona Azam Rwanda Premier League 2017/2018 kubera ko Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyafatiriye Konti zayo bitewe no kutishyura imisoro.

Mu nama y’Inteko rusange yabereye mu Karere ka Huye ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri, Umuyobozi mukuru wa Mukura VS, Nizeyimana Olivier yatangaje ko RRA ibishyuza miliyoni 170, ayo mafaranga akaba yarabuze, icyo kigo kigahitamo gufatira Konti z’ikipe.

Ku bw’ibyo ngo ikipe ntizakina shampiyona uyu mwaka izatangira mu mpera z’iki cyumweru niba ntagikozwe kuko ntiyabaho nta mafaranga ifite nk’uko The New Times ibitangaza.

Yagize ati “Birashoboka cyane ko dushobora kudakina shampiyona ya 2017/2018 (Azam Rwanda Premier League) niba Konti zacu zidafunguwe, kuko ikipe ntiyabaho idafite amafaranga.”

Mu nama y'Inteko rusange ya Mukura VS mu 2016 nta mwanzuro wafashwe ku by'imisoro iyo kipe yishyuzwagaMu nama y’Inteko rusange ya Mukura VS mu 2016 nta mwanzuro wafashwe ku by’imisoro iyo kipe yishyuzwaga

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Mukura VS atari yo yonyine irebwa n’ibibazo by’imisoro, ariko ko ari imwe mu makipe yagaragaje gutseta ibirenge mu gihe hari andi yagaragaje ubushake bwo guhita yishyura mu byiciro, ari na yo mpamvu yo atafatiriwe konti.

Iyo nama y’inteko rusange ya Mukura Victory Sports yanemeje ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 195, 123, 390 mu mwaka w’imikino wa 2017/2018, gusa aha ntihabariwemo ayo kwishyura ibyo birarane by’imisoro.

Mu gihe mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yakoresheje miliyoni 159, 592, 255 muri 159,622,229 zari zemeje n’Inama y’Inteko Rusange, kuri ubu aya mafaranga yongereweho asaga miliyoni 35,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Huye kari kageneye Mukura miliyoni 72 mu mwaka ushize w’imikino, kemeye kongera aya mafaranga, aba miliyoni 102, bivuze ko kongereyemo asaga miliyoni 30 mu nngengo y’imari y’iyi kipe.

Mukura VS ikomeje imyitozo ndetse imaze no gukina imikino myinshi ya gicutiMukura VS ikomeje imyitozo ndetse imaze no gukina imikino myinshi ya gicuti

Mukura Victory Sports yarangije shampiyona ishize iri ku mwanya wa 12, igatakaza abakinnyi batandukanye, yazanye umutoza mushya w’umurundi Francis Haringingo, abakinnyi barimo umunyezamu Rwabugiri Omar wakiniraga Musanze FC, inagura Regis wari muri Marines FC.

Abandi bakinnyi bashya ni: Rutahizamu Mutebi Rashid waguzwe muri Gicumbi FC, ba myugariro: Iragena Said na David Nshimirimana baguzwe i Burundi, wongeyeho na Gael Duhayindavyi. Aba kandi biyongeraho Nkomezi Alexis ukina mu kibuga hagati mu mwaka ushize wari muri AS Kigali na myugariro Basil Hatungimana wakiniraga Espoir FC.

Umunyamabanga mukuru, Niyobuhungiro Fidel, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki, Kayitare n'abatoza bombi ba Mukura VSUmunyamabanga mukuru, Niyobuhungiro Fidel, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki, Kayitare n’abatoza bombi ba Mukura VS

Mukura VS yaguze abakinnyi batandukanye barimo n'abakomeye yakuye i BurundiMukura VS yaguze abakinnyi batandukanye barimo n’abakomeye yakuye i Burundi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru