RUHAGOYACU.com

Mukura VS yadohorewe ifungurirwa konti, impungenge zo kudakina shampiyona zivaho

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyadohoreye Mukura VS kiyifungurira konti cyari cyafatiriye kubera umwenda iyo kipe ikibereyemo, maze impungenge zo kutazagaragara muri shampiyona y’uyu mwaka zivaho.

Mu nama y’Inteko rusange ya Mukura VS ni ho Umuyobozi mukuru w’iyo kipe, Nizeyimana Olivier yatangarije abanyamuryango ko RRA yafatiriye Konti zayo bitewe n’umwenda wa miliyoni 170 bayibereyemo.

Yakomeje agaragaza ko bigoye ko iyo kipe yabo yagaragara muri shampiyona y’umwaka utaha izatangira mu mpera z’iki cyumweru mu gihe nta cyaba gikozwe, kuko nta kipe yabaho itagira amafaranga.

Abakinnyi ba Mukura VS bo bakomeje imyitozo bitegura gutangira shampiyona kuri iki cyumweruAbakinnyi ba Mukura VS bo bakomeje imyitozo bitegura gutangira shampiyona kuri iki cyumweru

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko mu biganiro byahuje ubuyobozi bwa Mukura VS n’ubuyobozi bwa RRA bumvikanye ko Konti zifungurwa hanyuma ikibazo cy’imisoro kikazigirwa hamwe na Ferwafa na RRA kuko ari ikibazo kiri mu makipe yose akina icyiciro cya mbere mu Rwanda uretse AS Kigali na Musanze.

Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Niyobuhungiro Fidel yatangarije RuhagoYacu ko Konti z’iyo kipe zafunguwe.

Ati “Ni byo bemeye kuzifungura, gusa ibiganiro bizakomeza ariko icyo twe twari twasabye ni uko konti zacu zifungurwa, konti zirafungurwa hanyuma ikibazo kizigirwe hamwe kuko kirareba amakipe menshi ntabwo ari Mukura VS gusa.”

Inteko rusange yo yari yaruciye yarumize kuko yabonaga ntaho bakura miliyoni 170 zo kwishyura RRA ako kanyaInteko rusange yo yari yaruciye yarumize kuko yabonaga ntaho bakura miliyoni 170 zo kwishyura RRA ako kanya

Iyo nama y’inteko rusange ya Mukura Victory Sports yanemeje ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 195, 123, 390 mu mwaka w’imikino wa 2017/2018, gusa aha ntihabariwemo ayo kwishyura ibyo birarane by’imisoro.

Mu gihe mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yakoresheje miliyoni 159, 592, 255 muri 159,622,229 zari zemeje n’Inama y’Inteko Rusange, kuri ubu aya mafaranga yongereweho asaga miliyoni 35,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akarere ka Huye kari kageneye Mukura miliyoni 72 mu mwaka ushize w’imikino, kemeye kongera aya mafaranga, aba miliyoni 102, bivuze ko kongereyemo asaga miliyoni 30 mu nngengo y’imari y’iyi kipe.

Indi nkuru wasoma: Mukura VS ishobora kudakina shampiyona uyu mwaka

Abafana ba Mukura VS basubijwe agatima impemberoAbafana ba Mukura VS basubijwe agatima impembero

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru