RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Mukura VS yashwishurije Rayon Sports kuri Ally Niyonzima
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Mukura yanyomoje amakuru yari yatangajwe na Rayon Sport ko yarangije kumvikana n’umukinnyi wayo wo hagati Niyonzima Ally kuri miliyoni zirenga zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ally Niyonzima ugifitiye Mukura amasezerano, yari yifujwe n’amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, gusa Rayon Sports iza kuba iya mbere mu kumvikana na we, ni ko kumwemerera miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports yari yatangaje ko yarangije gusinyisha AllyRayon Sports yari yatangaje ko yarangije gusinyisha Ally

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko iyi kipe yaba yari yanemereye Mukura miliyoni n’igice(1 500 000Frw) ngo ibe yagura amasezerano Ally yari asigaranye muri iyi kipe bityo abe umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

ibi byose ariko ubuyobozi bwa Mukura bukaba bwabihakanye, butangaza ko nta biganiro bwigeze bugirana na Rayon Sports ndetse ko ibyo bakoze bitemewe n’amategeko. Umunyamabanga w’iyi kipe Niyobuhungiro Fidel akaba yabitangarije Ruhagoyacu.

Yagize ati: “Rwose nta biganiro twigeze tugirana na Rayon Sports iby’amafoto(yo kumusinyisha) natwe twabibonye kuriya ntabwo tuzi aho byavuye”.

Ally(Niyonzima) ni umukinnyi wa Mukura, hanagize ikipe imwifuza mu Rwanda byibura yaduha miliyoni 10(10 000 000Frw) igasigara yiyumvikanira na we”.

Ally Niyonzima(wa mbere ibumoso) yari yatowe mu ikipe y'umwaka wa shampiyonaAlly Niyonzima(wa mbere ibumoso) yari yatowe mu ikipe y’umwaka wa shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports ikaba yari yemeje ko yasinyishije Ally ngo abe yaba umusimbura wa Pierrot Kwizera, wongeye gutangaza kuri uyu mugoroba ko azasohoka muri Rayon Sports nubwo kugeza uyu munsi atari yamenya ikipe azerekezamo.

Uretse Ally Niyonzima, ikipe ya Rayon Sports yarangije gusinyisha Habimana Yussuf amasezerano y’imyaka ibiri, ahabwa miliyoni eshanu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda(5 500 000Frw) ya ‘recrutement’, dore ko we yari yararangije amasezerano mu ikipe ya Mukura VS.

Tigana Kuya 11-07-2017 saa 02:39'

Ruhago nizamure ireme ry’ikizere n’ukuri kubasomyi inigishe abanyarwanda ibasobanurire birambuye ibirebana na transfert z’abakinnyi n’uburyo zikorwamo n’amategeko abigenga yewe n’ibihano bijyana nuwarenze kuri ayo mategeko kugirango hacike urw’ikekwe rw’amakipe asa nahora yubikiriye gusenya andi cg igitugu bihabwa umugisha na Ferwafa bigatuma abantu bayitera icyizere
Abandi bagacika kubibuga ibyo byose bikagira ingaruka kuri football y’u Rwanda

nyarubuye Kuya 10-07-2017 saa 16:41'

mbanje gushimira ruhagoyacu amakuru itugezaho nashakaga kubasobanuza ko iyo umutoza yirukanywe mu ikipe agifite amasezerano bamwishyura amafr.we iyoyegu kumirimoye agifite amasezerano we atanga iki mû ikipe mumfashe munsobanurire

kwizera Kuya 10-07-2017 saa 12:21'

Hahahahha!!!!! aba rayon barikirigita bagaseka. ubwo se kwibeshyera ko mwaguze umukinnyi kdi ntawe mwaguze nukugirango mushimishe abafana Banyu? you are very disorganised in your minds

Pierre Musenda Kuya 10-07-2017 saa 10:34'

Ariko Pierro Arajyahe Akurikiye Masudi Se Turacyagukeneye Batuzanire Gonez Asimbure Masudi Ugiye All Ntimudohoke Kumubahafi Na 2018 Rayon Sport Izagitwara

karisa Kuya 10-07-2017 saa 06:36'

Mureke umwana ajye aho ashobora guterimbere kurushaho, nawe ubutaha iriya million azayikenyerereho wangu. ahubwo numwumvikane kuyo Rayon yabaha naho ubundi umutima we ntukiri ihuye. agomba gusimbura Pierrot hariya hagati.

musemi Kuya 10-07-2017 saa 06:23'

sha mumureke agende ntimukereke umukinnyi ko ari kamara bituma yitwara uko ashatse, niyompamvu na APR isigaye ibarekura bakajyenda.

S d Kuya 10-07-2017 saa 04:36'

ariko jye ndumiwe koko,ngo yari yamuguze ngo abe umusi mbura wa pierrot sha ally ntiyasimbura pierrot baribeshye kbs. umupira arawuzi pe! ariko ntiyagera kurwego rwa pierrot kuko nta kinnya bupfura agira, yananiye mukura ahora ayicika uko yishakiye kandi mukura imuhembera igihe.nonese rayon yacu izamugorora ite? kotwe harigihe namezi 2 ashira abakinnyi badahembwa,ubwo suguhita yitorokera agahora muri yaje. yagiye.akadutesha umutwe kandi pierrot yari umunyamahoro, numwana witonda uzi kwihangana.ntaho wamukura yari umunyamwuga,ally bamureke bashake undi,uwo nuwo kujya mwikipe ihembera igihe. yakagombye kujya muri apr,ariko agezeyo yasubira inyuma nka murumunawe Ngandu Omari.

Sylve Kuya 10-07-2017 saa 04:06'

Ariko Namwe Ruhagoyacu Muri Abaswayire Kweri? muhora mwinyiraguramo kbs .sikuwagatanu mwavuze ko ally yabaye umukinnyi wa rayon bidasubirwaho,ubwose ayo niyo masezerano ruhagoyacu mwasinye yo kwirirwa mukinisha,mutesha umutwe abanyarwanda. mube abanyamwuga muvuge ibyo mufitiye gihamya.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)