RUHAGOYACU.com

Mukura VS yashyize yemeza umutoza mushya ikuye hanze y’u Rwanda

Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko Haringingo Francis Christian ari we uzayitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Yvan Minaert warangije kwerekeza muri Afurika y’uburengerazuba.

Mukura nyuma yo gutakaza Minaert, byari byagiye bitangazwa ko iri kuvugana n’abatoza batandukanye barimo Cassa Mbungo Andre na Ndayizeye Jimmy wa Espoir, gusa bikarangira nta numwe bashoboye kumvikana.

Iyi kipe bivugwa ko yanifuje Masudi Djuma wasezeye muri Rayon Sports, amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko yaje guhanga amaso mu gihugu cy’u Burundi, ni ko gutangira ibuganiro na Haringingo Francis Christian watozaga muri Vitalo, aho kuva kuwa kane w’icyumweru gishize yabarizwaga i Huye.

Coach Mbaya yitezweho byinshi muri MukuraCoach Mbaya yitezweho byinshi muri Mukura

Iyi kipe binyuza ku rubuga rwa interineti rwayo, ikaba yaje kwemeza ko uyu mutoza w’Umurundi ari we uhawe ikipe ya Mukura mu myaka ibiri iri imbere. aba bakaba babitangaje muri aya magambo:

"Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bwishimiye kumenyesha abanyamuryango, abafatanyabikorwa n’abakunzi bose ba Mukura ko Umurundi Haringingo Francis Christian ari we wagizwe umutoza mushya wa Mukura".

"Haringingo bakunda kwita "Coach Mbaya" yatozaga Vital’o yo mu gihugu cy’u Burundi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Nyuma y’ibiganiro byagenze neza hagati ye n’ubuyobozi bwa Mukura akaba yasinye amasezerano yo gutoza Mukura mu gihe cy’imyaka ibiri".

"Bimwe mu byihutirwa Umutoza Haringingo azaheraho akigera muri Mukura ni ukugura abakinnyi bazafasha Mukura mu mwaka utaha w’imikino.
Tumuhaye ikaze kandi tumwifurije amahirwe masa".

Uyu mutoza yabanje kungiriza Michael Weis muri Vitalo biza kurangira ayisigaranye nyuma y'igenda ry'uwo mudageUyu mutoza yabanje kungiriza Michael Weis muri Vitalo biza kurangira ayisigaranye nyuma y’igenda ry’uwo mudage

Haringingo Francis Christian akaba afite akazi ko kongera kugarura Mukura mu ruhando rw’amakipe akomeye mu Rwanda, nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 12 mu mwaka ushize wa shampiyona. Ibi akaba agomba kubitangirira mu kugerageza kugumana abakinnyi be bakomeye, barimo Ally Niyonzima “wifuzwa” na Rayon Sports".

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!