RUHAGOYACU.com

Mukura VS yasinyishije myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Burundi

Umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi Nshimirimana David ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu ntara y’amajyepfo.

Uyu musore usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba, ari buze kuba ari kumwe na bagenzi be ubwo bari bube batangira imyitozo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017.

Nshimirimana ari kumwe n'umunyamabanga wa Mukura Niyobuhungiro FidelNshimirimana ari kumwe n’umunyamabanga wa Mukura Niyobuhungiro Fidel

Ubunyamabanga bw’iyi kipe bukaba bwemeza ko David Nshimirimana azamara imyaka ibiri y’imikino(saison) mu ikipe ya Mukura, aho agomba gukorana n’uwahoze amutoza muri Vitalo Haringingo Christian waje muri iyi kipe mu minsi ishize.

Nshimirimana David w’imyaka 24, yakiniraga ikipe ya Vitalo kuva mu mwaka wa 2006 aho yayijemo avuye muri Flambeau de L’est na yo mu Burundi. Uyu akaba ari umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu y’u Burundi aho yari mu ikipe yasezerewe na Sudani mu majonjora yo gushaka itike ya CHAN.

David amaze kumenyerwa mu ikipe y'igihugu y'AbarundiDavid amaze kumenyerwa mu ikipe y’igihugu y’Abarundi

Uyu musore, akaba aje muri iyi kipe asanze bagenzi be b’abarundi baguzwe uyu mwaka barimo Gael Nduhayindavyi bakinanaga muri Vitalo na Iragire Saidi wari Kapiteni wa Muzinga.

Uretse aba basore b’i Burundi, abandi bakinnyi bari butangire imyitozo yo kuri uyu munsi barimo Rwabugiri Omar wavuye muri Musanze, , Mutebi Rachidi wavuye muri Gicumbi mu gihe Ciza Mugabo Hussein we yongererewe amasezerano.

Nshimirimana yashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akinira MVSNshimirimana yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira MVS

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. huko

    Kuya 28-08-2017 saa 23:41'

    iryo ni itiku sigaho

  2. Katabirora

    Kuya 28-08-2017 saa 15:47'

    Shakur!! Waouh MVS irabikoze kabisa . Iguze myugariro mwiza. Ahubwo fidel atubwire igihe bazatangirira gukina friendly tumanuke Huye kwirebera ikipe!! Thx kabisa Gael na David ni quality players

  3. COPPA BARRY

    Kuya 28-08-2017 saa 14:58'

    Ariko shampiyona y’u Burundi ko yimukiye mu Rwanda ni uko mu Rwanda nta bakinnyi bahari?Ibi bintu birakabije niyo bazana abandi batari abarundi kuko na shampiyoni yabo iri hasi ugerereranyije n’iy’u Rwanda ,ikindi baratwanga cyane.
    Kuki tubaye irerero ry’abarundi? Ferwafa nibifatire ingamba rwose.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru