RUHAGOYACU.com

Mukura VS yasinyishije Umunyarwanda wari Kapiteni wa Muzinga FC y’i Burundi

Mukura VS yasinyishije myugariro Iragire Said, Umunyarwanda wari Kapiteni wa Muzinga FC ayizeza kuyiheka ikagaruka mu makipe ya mbere.

Nk’uko iyo kipe ibitangaza ibicishije ku rubuga rwayo rwa internet, Iragire yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2017, yizeza abafana ko aje gufasha Mukura VS mu bwugarizi bwo hagati agatanga imbaraga ze zose kugira ngo iyo kipe ize mu makipe y’imbere.

Iragire ngo aje gukemura ibibazo bya ba myugariro muri Mukura VSIragire ngo aje gukemura ibibazo bya ba myugariro muri Mukura VS

Yagize ati ’’Nagize amahirwe kuko umutoza wayo asanzwe anzi i Burundi, nzi ko bizagenda neza. Imana ninshoboza nzerekana itandukaniro ku bandi bugarizi ba hano mu Rwanda mpeshe ishema ikipe yanjye.’’

Iragire yakomeje avuga ko atazanywe no gukinira Mukura VS gusa ahubwo aje no kwerekana ubushobozi bwe kugirango agirirwe icyizere abe yanahamagarwa gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Uyu musore ngo aje gushaka umwanya mu ikipe y'igihugu y'u RwandaUyu musore ngo aje gushaka umwanya mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Iragire ni umusore w’imyaka 24, akaba ari mwene Mukarugomwa Maria, Umunyarwandakazi washakanye na Idi Djuma ufite ubwenegihugu bw’u Burundi.

Yatangiriye umupira we mu ikipe y’abana ya Mukaza i Bujumbura, akaba yaratangiye gukina mu mu cyiciro cya mbere mu 2013 akinira Muzinga FC nyuma yerekeza muri Vitalo mu mwaka wakurikiyeho, aza kugaruka muri Muzinga mu 2015 akomeza kuyikinira kugeza ubwo ayivuyemo ajya muri Mukura VS.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Lambert

    Kuya 29-07-2017 saa 09:45'

    None se ko avuze ababyeyi be wowe urashaka kubumwambura? Kuva afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda afite droit kuri nationalité

  2. james

    Kuya 29-07-2017 saa 08:29'

    APR yahinduye politic yayo ntikirambirije Ku gukinisha abanyarwanda gusa.Nubwo mwumva yaracecetse ariko amakuru ariho nuko kubera agafaranga yibitseho ubu bari mu biganiro na ETO Fils wo muri Cameron kuko asa n’abanyarwanda,ubu byatindijwe nuko bakiri kumushakira ubwene gihugu ngo azakine nkumunyarwanda.Ngo uwo bazakinisha nk’umunyamahanga nawe bakiri mu biganiro ni Lionel Messi!Murumva Gasenyi tutazayica se?

  3. rafiki

    Kuya 28-07-2017 saa 21:53'

    arikose ko abandi bari kugura abakinnyi Apr fc yacu bimeze bite murashakase kongera kuturwaza umutima nkubushize?

  4. Nshimirimana Augustin

    Kuya 28-07-2017 saa 21:33'

    Emwe Uyu Muknyi Naje Asange Mwihganw Ba Ngando Omar Nah Btaronse Akany Ko Gukna

  5. Kiki

    Kuya 28-07-2017 saa 18:52'

    Hahaha abakina Bose i Burundi ni abanyarwanda hahaha

  6. nyirabizeyimana

    Kuya 28-07-2017 saa 18:08'

    Ariko ntimukagire amatiku ko mushaka kwinjira mu rurongo wabandi mutaye uwanya

  7. urundi

    Kuya 28-07-2017 saa 17:36'

    ndabona untero APR fc yateye nizindi zatangiye kuyikiriza abanyarwarundi bose barigutahuka kubwinshi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru