RUHAGOYACU.com

Mukura yanze gusuzugurwa kuri Ally, izitabaza amategeko kuri uyu wajyanye na Rayon Sports muri Tanzania

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwongeye gushimangira ko Ally Niyonzima wajyanye n’ikipe ya Rayon Sports muri Tanzania akiri umukinnyi wabo. Nizeyimana Olivier uyobora iyi kipe avuga ko nta muntu azemerera gusuzugura iyi kipe ndetse biteguye kunyura mu nzira z’amategeko iby’uyu mukinnyi wabo bigasobanuka.

Tariki ya 7 z’ukwezi gushize, nibwo RuhagoYacu yabaye iya mbere mu gutangaza ko Ally Niyonzima yasinyiye ikipe ya Rayon Sports, hari mbere y’uko uyu mukinnyi wari wahamagawe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yiteguraga guhura na Tanzania mu ijonjora rya kabiri rya CHAN 2018, ajya gukorera igeragezwa muri Zambia.

Iby'uko Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports, Mukura babibona mu mafotoIby’uko Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports, Mukura babibona mu mafoto

Nyuma yaho ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwamaganiye kure ibivugwa ko Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi wayo, kuko akibafitiye amasezerano ndetse batigeze bumvikana ngo yishyure ayo bagombaga ku masezerano uyu mukinnyi yari asigaje muri iyi kipe yambara umuhondo n’umukara.

Ubwo yari avuye mu gihugu cya Zambia, Niyonzima Ally yahitiye muri Rayon Sports, akora imyitozo muri iyi kipe , akina imikino ya gicuti, ndetse ari mu bakinnyi 11 umutoza Olivier Karekezi aza kiwitabaza ubwo Rayon Sports iraba ikina na Simba SC kuri uyu wa Kabiri muri Tanzania.

Ally Niyonzima mu myitozo ya nyuma ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri TanzaniaAlly Niyonzima mu myitozo ya nyuma ya Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri Tanzania

Umuyobozi w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nizeyimana Olivier, avuga ko Ally Niyonzima akiri umukinnyi wabo ibyo gusinya muri Rayon Sports no kuyikinamo babibona mu mafoto.

“Ndagira ngo binumvikane neza, nanjye nabonye amafoto Ally arimo aritoza cyangwa arimo akina muri Rayon Sports, ntabwo tuzi impamvu baba babikora batyo, twe icyo tuzi ni uko ari umukinnyi wa Mukura.”

“Ally ni umukinnyi wa Mukura, aho yitoreza n’ibyo byo kujya muri Tanzania ntacyo tubiziho, ariko ni umukinnyi wa Mukura.”- Perezida wa Mukura; Olivier mu kiganiro na Radio Salus.

Nizeyimana Olivier, umuyobozi w'ikipe ya Mukura VSNizeyimana Olivier, umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS

Ally Ntiyatsinzwe igerageza muri Zambia nk’uko bivugwa!

“Ikipe yagiyemo muri Zambia [Nkana FC], bambwiye ko bamwishimiye, nanavuganye na bo kuri telephone, hari abo twavuganye bambwira ko ari abayobozi b’iyo kipe, bambwira ko bamushimye ndetse turangiza no kumvikana byose turabirangiza ariko nyuma ntibyakunda."

“Badusabye ko tubaha ibyangombwa bataratwishyura, icyo cyizere ntabwo twakigize, nta n’ubwo tuzakigira, ni business, ni ubucuti no kubahana. Abantu barubahana, iyo bigenze neza ngira ngo abantu barishyura uko bumvikanye bikarangira. Ntabwo tuzi niba ari cyo kibazo [cyatumye Ally adashobora gukina muri iyo kipe] twe nka Mukura ntabwo twiyumvisha uburyo ikipe yashima umukinnyi igashaka guhabwa ibyangombwa itishyuye, twe dukeka ko haba hari izindi mpamvu zaba zaratumye adakinayo, ibindi bikaba urwitwazo, ariko ibyo twaganiriye ntabwo babyubahirije.”

Ese Ally yaba akifuza gukinira Mukura?

“Ally nk’umukinnyi wacu tuganira byinshi cyane, mu byo ambwira harimo ko ashaka gukomeza gukinira ikipe ya Mukura. Ni byo koko ni umukinnyi mwiza, hari amakipe menshi amushaka, bidutera ishema iyo tubona umukinnyi aza muri Mukura akamara igihe gito ikipe nyinshi zikamwifuza, buriya natwe hari uruhare tuba twabigizemo n’abandi bakinnyi bagomba kubyumva. Nta na rimwe yigeze ambwira ko atifuza gukinira ikipe ya Mukura.”

Ally Niyonzima ni umwe mu bakinnyi Karekezi aza kwifiashisha kuri uyu wa Kabiri bakina na Simba SCAlly Niyonzima ni umwe mu bakinnyi Karekezi aza kwifiashisha kuri uyu wa Kabiri bakina na Simba SC

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko biteguye guca mu nzira z’amategeko kugira ngo iki kibazo cya Ally Niyonzima kizakemuke, anashimangira ko nta we azemerera gusugura Mukura nk’ikipe ikomeye.

“Birashoboka ko yaba atabyifuza [Gukinira Mukura] , ariko nanone amasezerano ni ikintu gikomeye, iyo ufata ikaramu ugashyira umukono ku masezerano uba wemera ibirimo, hari uburyo amasezerano agena uko biba bigomba kugenda, twe twiteguye kunyura mu nzira zose ariko zijyanye n’amategeko ariko nanone hatagiyemo gusuzugura ikipe ya Mukura . Mukura ni ikipe ikomeye , njye ntabwo natuma hari usuzugura ikipe ya Mukura."

Ally Niyonzima ku mukino Mukura yatsinzemo Amagaju i Nyamagabe mu mwaka ushize w'imikinoAlly Niyonzima ku mukino Mukura yatsinzemo Amagaju i Nyamagabe mu mwaka ushize w’imikino

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ally Niyonzima hari amafaranga miliyoni 6 za Rayon Sports yafashe mbere y’uko yerekeza muri Zambia, ndetse ngo ashobora kuba yari yasabye abayobozi ba Mukura Victory Sports ko igihe Nkana FC yamugura, bakuramo aya mafaranga, agasubizwa ikipe ya Rayon Sports.

Mukura Victory Sports bavuga ko bifuza agera kuri miliyoni 10 ku ikipe yashaka kugura uyu mukinnyi mu gihe Rayon Sports yo imutangaho miliyoni 1 n’ubwo ubuyobozi bwa Mukura buhakana ibiganiro hagati yabwo n’ubwa Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, abayobozi bayo birinze kugira icyo batangaza ku bijyanye na Ally Niyonzima.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Rito Kuya 14-08-2017 saa 05:11'

Ese kugeza ubu bihagaze gute ibya Ally? RAYON sports yaramuguze??mukuru yaramugumanye cg izamutiza??mwongere mutubwire,muba mwayataye ntakantu na gato kabacika ndabemera kbsa.

Zeze Kuya 9-08-2017 saa 16:23'

Apu mukur ark nubund mwasuzugurits ker si ubu ahubw muteret rayon ibahe make mwanz murabura byose naho apr yo ni amagambo gusa baciy urukoma kur mukurac bibaryahe ko mutar inkonya zayo ni mutuzebanaa!

RENE Kuya 9-08-2017 saa 09:07'

Niyamye ibikona bitwivangir mubibaz bya equipe yacu nibaturek tuzabyikemurir kbx!

Sebastien Kuya 8-08-2017 saa 23:30'

nshuti aba sportif njewe nkunda Rayon Sport ariko ntabwo nshigikira amafuti yabayobozi bumupira wa maguru mu Rwanda nabakinyi kuko nibyo byicha umupira wurwanda yego umukinyi arashaka kuva muri Mukura ariko aracyafite umwaka 1 kuri contrat ye rayon sport niyegere mukura bunvikane ikindi mukura nayo imenyeko iyo umukinyi atagushaka aba yakwanze reka kumu força ngo agukinire ku ngufu ashobora kwangiza abandi ndunva bagomba kwichara hamwe bakunvikana nka ba sportif. murakoze

ema Kuya 8-08-2017 saa 23:12'

Arikose barafinda fc mwabaye mute?kombona mwasheze ubundi igikombe cyagiye ally ahari?mwagiye gacye ko urubategereje ruhari?mufate umupfu wanyu rayon ninzima ntamukinnyi utakwifuza kuyikinira uraje urebe rutanga turamufana ahite asohoka tayari mubanze mwirwaneho mwirwana kuri mukura ntiyabitabaje yewe na rayon ntankunga ibasaba irimenya ibibazo byayo irabyimenyera iriya bayita gikundiro ntabwo ari gitobero gisayo yanyu muranyumvaaaaaaaaaaaaaaaaaa bashaaaaaaaaaaa

thousse Kuya 8-08-2017 saa 19:34'

Ayayayayyyy agasuzuguro ka gasenyi kararambiranye
Mukuru vs Ibakosore we nabo ntabwo ari abana

seba a Kuya 8-08-2017 saa 14:42'

abareyo muratsetsa bagura amasezerano se bagira amafraga umuherwe wamukura arikubasaba APR FC tupa ndani

Kabasha Kuya 8-08-2017 saa 13:43'

Jye ndemera ko ari Ally ari na Rayon Sports bose bafite agasuzuguro. None ese Ally arumva yava mu ikipe afitiye amasezerano gutyo gusa ntacyo avuganye nayo? Icyo gihe yafatwa nk’uwataye akazi kandi birahanirwa! None se Rayon Sports yo ni gute yemeera gukinisha umukinnyi izi ko afite amasezerano mu yindi kipe ntacyo bavuganye? Umva rero mwana w’umunyarwanda Ally ca bugufi imbere y’umukoresha wawe ari we Mukura mwumvikane. Niba ushaka ko hari ibyo akongerera mu byo mwumvikanye ubimubwire. Niba kandi ushaka no kugenda ugende ku mugaragaro usezeye naho gusesera no kuzana ubucakura bw’i Bujumbura ntaho bizakugezaho. Ubwo nturi kubona ko Mukura nishoza urubanza ari wowe uzabihomberamo kandi Rayon Sports igushuka yigaramiye? Baca umugani ngo "Umuheto ushuka umwambi bitazajyana". Urabe wumva Niyonzima niwowe ubwirwa.

Kabasaha Kuya 8-08-2017 saa 13:42'

Jye ndemera ko ari Ally ari na Rayon Sports bose bafite agasuzuguro. None ese Ally arumva yava mu ikipe afitiye amasezerano gutyo gusa ntacyo avuganye nayo? Icyo gihe yafatwa nk’uwataye akazi kandi birahanirwa! None se Rayon Sports yo ni gute yemeera gukinisha umukinnyi izi ko afite amasezerano mu yindi kipe ntacyo bavuganye? Umva rero mwana w’umunyarwanda Ally ca bugufi imbere y’umukoresha wawe ari we Mukura mwumvikane. Niba ushaka ko hari ibyo akongerera mu byo mwumvikanye ubimubwire. Niba kandi ushaka no kugenda ugende ku mugaragaro usezeye naho gusesera no kuzana ubucakura bw’i Bujumbura ntaho bizakugezaho. Ubwo nturi kubona ko Mukura nishoza urubanza ari wowe uzabihomberamo kandi Rayon Sports igushuka yigaramiye? Baca umugani ngo "Umuheto ushuka umwambi bitazajyana". Urabe wumva Niyonzima niwowe ubwirwa.

fofo Kuya 8-08-2017 saa 12:31'

amakipe yombi niyumvikane kunyungu z’umukinnyi kuko umwaka utaha ushobora kumubera inpfabusa, kandi wabonaga azamuka neza. ikindi burya umukinnyi ugaruye kungufu habigihe aguhombera, ikindi muri Rayon harimo abakinnyi bakina neza uriya mwanya wa Ally,nibigorana bazamureke azizana next year nta recruitement ari busabe, abakinnyi bashaka kuza muri rayon nibenshi kandi bose birabasaba gukora cyane kugirango bigaragarize amahanga kuko azam tv yerekana matchs nyinshi za rayon kuburyo bifasha abakinnyi kumenyekana.

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!