RUHAGOYACU.com

Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya

Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu Mutebi Rashid wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego 11 mu mwaka ushize w’imikino, yifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo Musanze FC, Bugesera FC ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports bwemeje amakuru yo gusinyisha uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda kuri uyu wa Gatanu, aho yashyize umukono ku masezeano y’imyaka ibiri.

Mutebi Rashid wageze muri Gicumbi FC mu 2015, yafashije iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere, aho mu mikino isoza shampiyona yatsinze Mukura Victory Sports igitego cyihuse kurusha ibindi muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’amasegonda 14 gusa umukino utangiye.

Uyu rutahizamu abaye umukinnyi wa mbere mushya uzwi, uguzwe na Mukura muri iyi mpeshyi, mu gihe kandi amakuru ava muri iyi kipe ari uko bamaze no kongerera amasezerano Cyiza Hussein.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Gassyr Kuya 21-07-2017 saa 20:27'

MUKURA twaje batwitege

Charles Kuya 21-07-2017 saa 18:27'

Birashimishije cyane


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!