RUHAGOYACU.com

Mukura yasinyishije Rwabugiri

Ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze gusinyisha uwari umunyezamu w’ikipe ya Musanze FC; Rwabugiri Omar ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mukura bafashe icyemezo cyo gusinyisha uyu munyezamu nyuma yo kunaniranwa na Ndoli Jean Claude bari mu biganiro, ni nyuma yaho kandi banatandukanye n’uwari kapiteni wabo; Mazimpaka Andre na we werekeje muri Musanze FC.

Rwaugiri Omar wasaga n’utagifite umwanya muri Musanze FC yongereye amasezerano Ndayisaba Olivier, ikanagura Mazimpaka, abisikanye n’abandi bakinnyi ba Mukura berekeje muri Musanze, aba barimo Danny Mwiseneza na Shyaka Philbert.

Uyu munyezamu akaba yarakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yakiniye mbere yo kwerekeza i Musanze.

Andi makuru avugwa muri Mukura, ni uko yamaze gusubika itangira ry’imyitozo ryari riteganyijwe kuwa Mbere w’icyumweru kitaha.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru